Digiqole ad

Abo muri Oregon Institute bigishije Basketball muri UNR

Mu rwego rwo guteza imbere umukino wa basketball mu Rwanda, mu Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kuri uyu wa gatanu, hashojwe amahugwa y’iminsi 3 yahabwaga abatoza muri uyu mukino na bamwe mu bana bo mu mashuri yisumbuye bakina basketball.

Umutoza Miles yereka abakinnyi uko banaga umupira/ photo Ange Eric
Umutoza Miles yereka abakinnyi uko banaga umupira/ photo Ange Eric

Ayamahugurwa yari yatangiye ku ya 8 asozwa ku itariki ya 10, akaba yaratangwaga n’ikigo cyo muri Amerika, Oregon Institute of Technology, gifatanyije n’umuryango w’ivugabutumwa witwa Action Atletes mu rwego rwo guhuza abantu babifatanyije n’amadini atandukanye ariko binyuze mu mikino.

Daniel Miles, wari waje ayoboye abo batoza n’abakinnyi bo muri Oregon Institute yatangarije UM– USEKE.COM ko intego y’amahugurwa batanga ukuvuga ubutumwa bushingiye ku ijambo ry’Imana bakana hugura abantu ku mukino wa basktball.

Daniel akaba anashima umwanya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda iha imikino kandi igateza imbere imikino y’abakobwa.

Umwe mu bana bahawe ayo mahugurwa Mbanjingoma Jean Paul yadutangarije ko yungutse byinshi mu mikinireye.

Mbanjingoma ati : « Nungutse byinshi kandi bibaye byiza aya mahugurwa yajya aba muri buri biruhuko ntahagire abana bacikanwa. »

Aya mahugurwa akaba yarasojwe no gutanga impamyabumenyi kubiyitabiriye ndetse akaba yararanzwe no gukina imikino hagati y’iri tsinda rya Oregon Institute ndetse n’abanyeshuri bakinira ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish