Digiqole ad

Abo mu muryango wa Me Nzamwita ngo “hari impamvu bazavuga igihe nikigera”

 Abo mu muryango wa Me Nzamwita ngo “hari impamvu bazavuga igihe nikigera”

Kuri uyu wa gatatu nibwo umurambo wa Me Toy Nzamwita wishwe arashwe n’inzego z’umutekano kubwo kurenga ku mabwiriza agenga inzira nyabagendwa bavuze ko ‘hari impamvu bazavuga igihe nikigera cyangwa bagashiriramo’. Babivuze mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Mu rusengero i Gacuriro bamusezeraho bwa nyuma
Mu rusengero i Gacuriro bamusezeraho bwa nyuma

Mu gitondo habanje umuhango wo kumusezeraho nk’umunyamategeko wabereye mu rukiko rw’ikirenga ku Kimihurura, aha havuzwe amagambo macye ajyanye no kuba yari umunyamwuga kandi ukunda cyane akazi ke.

Hakurikiyeho kumusezerera mu rusengero ruherereye i Gacuriro mu mudugudu ugezweho uhari, ahari abantu benshi barimo abo bakoranaga, inshuti ze  n’abo mu muryango we benshi.

Nyuma y’amasengesho yo kumusezeraho, abo mu muryango we n’inshuti ze bafashe umwanya bagira icyo bavuga kuri Me Nzamwita wari ufite imyaka 49.

Umugore we Nadege Bigimba yavuze ko urupfu rw’umugabo we rwabaye nk’umwuzure rubatera agahinda gakomeye cyane.

Me Nzamwita asize abana batanu.

Sebukwe Bigimba yavuze  ko ku italiki ya 25 Ukuboza bifatanyije na nyakwigendera mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Ati “ Ejobundi nicaye numva abana haruguru barbarize ngiye kubaza bambwira amakuru mabi.”

Avuga ko urupfu rwa Me Toy rwatunguranye. Ati “ Ni umuntu waduteye agahinda n’ibindi ntashobora kujyamo cyane ni ako gahinda.”

Avuga ko urupfu ruza rugatwara abantu ariko ko urwa Toy rufite umwihariko. Ati “ Hari urupfu rutera umubabaro hakaba n’urupfu rutera agahinda, uru rwa Toy rwaduteye agahinda hariho impamvu wenda tuzayivuga cyangwa se bizadushiriramo nta kibazo.”

Nadege Bigimba wari umufasha wa Me Nzamwita yifashishije umurongo yo muri bibiliya (Zaburi 29: 10-11) yifuriza umufasha we kugira iruhuko ridashira.

Na we avuga ko kuba umufasha we abavuyemo ari igikuba ku bo asize ariko ko Imana izababa hafi. Ati “ Toy yagiye nk’umwuzure, ni nk’umwuzure twagize ariko tuzahora tumuzirikana.”

Nzamwita de Gaule Vincent uvuga ko Me Nzamwita yagiraga urukundo kuri bose. Ati «  Kuri Toy nta nshuti y’umwihariko twavuga ko yabagaho, bose yabafataga kimwe. »

De Gaule wavugaga ko nyakwigendera yagiye abatoza uko bakwitwara mu buzima busanzwe kugira ngo barusheho kubaho neza, yavuze ko Toy yahoraga aharanira ishema ry’umuryango. Ati « Muri uyu muryango Toy yari nk’ambasaderi yo kujya gushaka inshuti ngo zize mu muryango.”

De Gaule avuga ko n’ubwo abantu benshi bakunze kuvuga neza umuntu witabye Imana ariko ko kubivuga kuri Me Nzamwita atari bya bindi byo gushima ugiye. Ati « Uyu mugabo (Toy) nta mwanzi n’umwe yari afite muri iyi si. »

De Gaule wanyujijemo akanatebya (Nubwo haba hari agahinda ariko abantu banazirikana tumwe mu tuntu tudasanzwe twaranze nyakwigendera), akomeza agaruka ku rugwiro rwarangaga Me Toy.

Ati ” Iyo yagusangaga ahantu wicaye yakubazaga ngo urarya brochette cyangwa ntuyirya, umubwiye ngo urayirya akayikugurira kuko yashakaga ngo nibamuha iye ntuyikoreho (abari mu rusengero baraseka).”

Nyuma y’amasengesho umurambo we wagiye gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Abantu benshi baje gusezera kuri Me Toy Nzamwita
Abantu benshi baje gusezera kuri Me Toy Nzamwita
Asize abana bane bakiri bato
Asize abana bane bakiri bato
Bagiye kumushyingura i Rusororo
Bagiye kumushyingura i Rusororo

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

32 Comments

  • Narumiwe Mutuzo!Hari byo mburira ubusobanuro pe!Roho ye ni ruhukire
    mu mahoro n’ umuryango we ukomere!Muzehe Mugimba ati”hari impamvu yenda tuzayivuga
    cyangwa se bizadushiriramo nta kibazo”!

    • Ahhhhhh ni kibazo banze kwiteranya

  • Ariko ko mbona abitwa abakomeye mu gihugu bashiriye ku icumu,ibi biraza kudusiga amahoro?burya ngo bamwe bazira impanuka y ikamyo igonga uruhande rumwe rwimodoka,ngaho abandi ngo ni escaliers,abandi ngo birashe,none ngo police nayo iri kubica.izi mpamvu rwose ntawe utazumva.Njya mbona abarokore bazi gusenga cyane nabasaba ko bajya ku mavi naho ubundi,izi kata ntizidusiga amahoro.
    Mureke comment yanjye ihite niba koko muzi freedom of expression.murakoze

  • Sha agahinda musigiye uyu muryango sinzi icyo muzakishyura ya Allah.umuseke ntukiduha amafoto menshi meza (aho Plaisir agendeye bararyamye.nimwikubite agashyi nyabune) ariko amafoto nabonye ku gihe ateye agahinda n umujinya.Imana ihorera imfubyi ntimuzayicika

  • Muzi guca imanza gusa kandi zuzuyemo ubuswa n’urwango kandi mwese ntacyo bizabagezaho. Itegeko iyo uryishe urahanwa ikindi kugerageza kugonga umntu ufite imbunda ntekerezako uba wishakira urupfu . Sinishimiye ko nyakwigendera yapfuye oya birababaje ariko kandi abantu tujye tumenya ko ntawe uri hejuru y’amtegeko naho ibyo kugaruka kubagiye byo ntacyo bizamarira mwe mufite imijinya

    • Wowe wiyise Willy ubutaha nibikugeraho uziga kumva akababaro k’abandi.

    • Willy uri Rutibabarira!!!Buriya ibyo wanditse wabibwira bariya bana bagizwe imfubyi bakiri bato? Ushobora kuba nta bana ufite ,Imana izanabakurinde kuko nta mpuhwe ugira. Cyakora ujye uzirikana ko ejo ashobora kuba wowe !! Koko umuntu asigaye azira itegeko? ryashyizweho n’abantu? ikibazo cya banyururu ndabona kibonye igisubizo. Gereza nizifungwe ahubwo hongerwe amarimbi.

      Bantu musenga mujye ku mavi kuko ibiri kuri iy’isi birasura umuhengeri nkuwo mu gihe cya Nowa

    • Ivugire sha ko atari uwawe wagiye se urabuzwa niki gukina abantu ku mubyimba.niba uzi English ujye kuri twitter urebe uko police yanditse ngo bashatse kurasa amapine aba ari Maitre barasa.ibyo bintu wowe urumva harimo logic?kweri kweri?amapine se,Maitre yari ayicayeho cyangwa?reka nere guterana amagambo nawe gusa yaba ari uwawe wagiye,waba uri kuririmba indirimbo itandukanye

      • Ahubwo se iyo barasa amaguru cyeretse niba amapine yari ayikoreye nko Nyine Imana imuhe iruhuko ridashira twiganganishije family ye

    • Ariko mwabaye mute? Urumva umuntu uri ku rwego rwa Me Nzamwita Toy yaba umuswa wo gushaka kugonga umupolisi uri mu kazi ke unafite imbunda ??? Ntimugateze abantu urubwa. Vuga ahubwo ko polisi yatekinitse ibisobanuro bitampaye agaciro.

    • Mu mategeko y’u Rwanda harya ko numva wayasomye cyane arimo n’irihanisha ibihano cy’urupfu?

    • Niko se wowe wiyise cyangwa witwa Willy,tuvuge ko uli umushunganyi cyangwa umugome? Singututse aliko nibaza umuntu utagira impuhwe bikandenga! Wabuze se uko ugira ukagwa neza nabandi bose aliko ukavana ubukana bipfuye aho. Niba ali wowe wamwishe byaba ali ukwirengera aliko ayubusa uzamusangayo tu.

  • Bacumugani ngo”umurenzaho wera ibijumba”none ntibikibaho mu
    Rwagasabo.ikizakurikira ibi
    Nukuzacyakiriza amoboko yombi
    Sindagura ariko imbere harancisha.
    Uwarimukuru wese muri 94 yiboneye
    Umunyarwanda icyo aricyo.ati”Ariko
    Muzunamuricumu ryari?”

  • Ariko kandi ibi byose ntibizabibagize yuko dufite amatora mu kwa 11, aho tuzihitiramo Umuyobozi, Intore Izirusha Intambwe, muzazindukane n’iyonka, tuzamuhundagazeho amajwi 100%!!!!!!!!!!!

    • none se ibyo bihuriyehe ninkuru yanditse aha. ujye umenya kuvuga ibintu mu mwanya wabyo thx.

    • Uzi ikinyarwanda ndakwemeye! Abakumva bumve.

    • we are all mourning the passing of a hero and you’re here talking about elections.you make no sense at all

      • YOU DIN’T UNDERSTAND WHAT HE/SHE MEAN, REREAD HIS COMENT YOU WILL UNDERSTANT ITS NOT ABOUT ELECTIONS

  • RIP Me Toy!uruhuke amahoro muvandimwe,kandi famille usize yihangane,uguhora nukw’uwiteka icyo nzi cyo amaraso y’inzirakarengane ntagendera ubusa.

  • Birakabije , bira nagoye kwibuka aba maze gupfa urutunguranye . Rwigass , Padiri , rwabukamba ,
    Nukubarasa urufaya ku maywa yihangu . Murabwirwa nti mwunva , mu rakanura nti mu Bona , ni mureke rero mba hanganire

  • uko ugenzereza abandi nawe niko uzagenzerezwa
    bareke nabo rurabarinze

  • @kagesera
    Yewe ibyo bgenge avuze ku matora ntiwibwire ko yatandukiriye. Ni uminyarda nyine,witwa bwenge, uzi gusanisha no kuzimiza. Humva ufunguye mumakwi!!!????????????

  • SINDABONA ABANTU BABASWA NK’ABANYARWANDA. ABANTU MUTAGIRA CRITICAL ANALYSIS NAMWE KANDI UBWO MWARIZE. SENTIMENT GUSSAAAAA NGO LETA YISHE UMUNTU. LETA SE NINDE? NURIYA MUPOLISI WARASHE UBWO MURASHAKA KUVUGA KO ARI LETA YAMUTUMYE .KAGAME URACYAFITE IBIBAZO KABISA KUKO UTUNZE INJIJI NYINSHI if not ABANZI.TUGIRE NGO WE MWAMUKUNDAGA RIP TOY

  • wowe wiyise Tata ko utaruhari wabibwiwe niki ko batekinise? ese abakomeye nibarenga kumategeko banjye babihorera? Anyway,ntabwo nishimiye ko nyakwigendera yapfuye ariko tureke guca imanza zibyo tutabonye naho ibyimpfubyi nogupfakara byo sugushinyagura ariko hari nabasigara arimpinja kandi bakabaho kuberimana.wowe wakoriki umuntu aje agusatira noneho anyura ahatanyurwa? RIP Me nzabamwita

  • @eeeeeee,

    Nawe rurakurinze nurenga kumategeko. iki nigihugu ntabwo ari mungo zanyu…kuko no kuri za Banki nomumasoko yewe iyo bashizeho icyapa kiriho CLOSED birumvikana ubworero once you try to force yourself in byagorana kumenya niba urumujura/umugome cg niba utazi gusoma.

  • umuryango wa nyakwigendera ukomeze kwihangana ibindi mubiharire Nyagasani wenyine TOUT MAL OU BIEN SE PAYE ICI BAS.umena amaraso wese azabibazwa .

  • Me Toy Imana imwakire mu bayo kandi Imana imuhe iruhuko ridashira, nihanganishije bimvuye ku mutima umulyango usigaye, mukomere.

  • wewe wiyise ZOE nawe wiyise TATA muli gupfa iki? icyakora, nkoze icyo twita l’analyse psysho-somatique, namenye ZOE uwaliwe cg se icyo ali cyo… nyamuneka mworoherane. merisi bocoup.

  • wowe wiyise TATA nawe wiyise ZOE muli gupfa iki? icyakora dukoze l’analyse psycho-somatique duhita tubona ZOE uwaliwe cg se icyo ali cyo, aliko vraiment, mwihanganirane…

  • Imana imwakire.si nimva ukuntu batarashe amapine cg muri police harimo abaswa benshi. Reba nawe ipfubyi .batubwize ikure uko byagenze. Rip toy nzamwite dieu est grand.

  • Ndihanganisha umuryango, abana n’umufasha wa RIP Toy. Nimukomere kandi mwihangane.
    Gusa twese dukwiye kumenya ko isi idasakaye burya umuntu wese yanyagirwa kandi kuko ihereze ryo muntu uwo ari we wese ari urupfu twagakwiye kubahana no guhana agaciro. Thanks

  • Murapfa ubusa kuko hariya UWITEKA niwe wenyine uzi ikibiri inyuma. niba yarazize amakosa nkuko police yabitangaje cg niba ari techinic nkuko bamwe mwabivuze. ariko icyo nzi nuko Bibilita ivuga ko Havumwa uwicisha inkota, ubugingo buhorwe ubundi. kdi muri Obadia havuga ko ibyo wakoze bizakugaruka ku mutwe. So mutegereze muzabona lcyo lmana izabikoraho. ariko icyo nzi nuko itazarebera abavusha amaraso

Comments are closed.

en_USEnglish