Digiqole ad

Abikorera bahawe amahugurwa yo kubungabunga ibidukikije

Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Mata 2013, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubunga ibidukikije cyashoje amahugurwa yahabwaga abikorera mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu kubungabunga ibidukikije no ku kwita ku isuku y’aho bakorera.

Bamwe mu bahawe amahugurwa yo kubungabyunga ibidukikije
Bamwe mu bahawe amahugurwa yo kubungabyunga ibidukikije

Aya mahugurwa yari amaze amezi abiri abera mu ntara zose, yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije(REMA) ku bufatanye na Poverty and Environment Initiative(PEI) akaba yari agamije kurushaho guha ubumenyi abikorera(PSF) kugira ngo barusheho kumenya uko bagomba kubungabunga ibidukikije mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abitabiriye aya mahugurwa batangaje ko ubumenyi bahawe muri aya mahugurwa ari bwinshi kuko bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije banirinda guhumanya ikirere, dore ko nkuko babivuga abenshi bafite ibikorwa birimo inganda zikora amakara, izibumba, izikora amashyiga ya Rondereza; ibi byose bikaba bishobora kugira ingaruka ku bidukikije.

Ikindi batangaje nuko aya mahugurwa yatumye bagiye kugira ubufatanye bwa buri munsi na REMA mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije byo soko y’ubuzima.

Umuyobozi mukuru wa REMA, Dr Rose Mukankomeje yasabye abahawe aya mahugurwa kurushaho kugira isuku aho bakorera birinda ikintu cyose gishobora kwangiza ibidukikije no guhumanya ikirere, akaba yanababwiye ko bazakomeza kubategurira andi mahugurwa yo kurushaho kubongerera ubumenyi ku kurengera ibidukikije kugira ngo bose hamwe nk’Abanyarwanda bafatanye kubaka igihugu.

Umuyobozi  mukuru wa REMA, Dr Rose Mukankomeje
Umuyobozi mukuru wa REMA, Dr Rose Mukankomeje

Norbert NYUZAHAHO
UM– USEKE.COM

en_USEnglish