Abifuza kwikorera imishinga mu ikoranabuhanga igisubizo cyabonetse- Forever technology
Bitewe n’ikibazo cyagaragaye mu gihugu cyo kutabasha kwikorera imishinga kuri bamwe, Forever Technology yiyemeje kugikemura ishinga ishuri ryigisha gukora imishinga mu ikorana buhanga dore ko bafite inzobere mu kwigisha ayo masomo.
Nsanzumuhire Venuste mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UM– USEKE.RW yavuze ko iki giterezo yagitekereje bitewe n’uko yasanze hari abantu bafite inzitizi mu bintu byo gukora imishinga mu ikoranabuhanga ikindi n’uko yasanze Abantu batazi gukora ubushakashatsi .( Data base Survey). Bityo yiyemeza gushaka iki gisubizo.
Nsanzumuhire akomeza avuga ko intego y’iri shuri ari ukwigisha ubagannye uburyo agira ubushobozi byihuse bwo kwihangira umurimo, ndetse ko banakira abanyeshuri bashaka kwimenyereza ‘stage’ ku bize ikoranabuhanga cyane cyane ‘software development’.
Umuyobozi wa Forever Technology yemeza ko iyo umuntu amaze kwiga amasomo muri iki kigo, bimufasha gutekereza icyo yakwihangira ku buryo bya muviramo umusaruro, adategereje akazi ka leta.
Nyuma y’amezi umunani Forever Technology ifunguye amarembo yayo, abayigana bemeza ko ari ishuri ry’intashyikirwa kubera ubumenyi batanga.
Hategekimana Emmanuel umunyeshuri muri Forever Technology akaba n’umukozi mu kigo nderabuzima cya Kinyinya, yatangarije UM– USEKE.RW ko icyatumye agana iri shuri ari ukwihugura mu gukoresha gukoresha Soft ikoreshwa mu kazi ke Atari azi ikoreshwa ryayo.
Forever Technology yigisha byinshi byiza:
- Monitoring and Evaluation
- Statistical Software’s(SPSS,CSPRO)
- Software Development
- Data Base Administration
- Advanced Excel
- Hardware maintenance
- Geographie Information System(GIS).
Muri aya masomo bigisha harimo abiri bemeza ko ari ingenzi cyane n’umwihariko kuri bo amasomo ariyo Monitoring and Evaluation Statistical Software’s(SPSS,CSPRO)
Monitoring and Evaluation ni isomo rigufasha kuburyo bwo kureba niba intego wihaye wazigezeho k’uko bigufasha mu gufata icyemezo ndetse n’ingamba, ariko Statistical Software’s (SPSS,CSPRO) ibi rero ngo ni ingenzi ku bantu bakora cyane cyane mu mishinga itandukanye.
Abifuza kwiga muri Forever Technology biga mu bihe bibiri bitandukanye bitewe ni icyo bihitiyemo, hari ukwiga muri week-end gusa no kwiga nimugoroba mu minsi itari week-end(kuwagatandatu no ku cyumweru)
Abiga Statistical Software’s (SPSS,CSPRO) bayiga mu gihe cy’ibyumweru bitatu ariko abiga Monitoring and Evalution bayiga mu gihe cy’ukwezi gusa. kubyerekeye andi masomo arimo Software Development , Data Base Administration , Advanced Excel, Hardware maintenance, Geographie Information System(GIS) ababyiga muri week-end biga mu gihe cy’amezi abiri ndetse n’aba byiga nimugoroba biga mu gihe cy’ukwezi.
Benshi mubavoma ubumenyi muri Forever Technology bemeza ko iki kigo ari indashyikirwa mbese barashimira uwatekereje uyu mushinga wo kwigisha gukora imishinga mu ikorana buhanga.
Ukeneye ibindi bisobanuro birambuye hamagara kuri 0788606639.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Uyu nawe yihangiye umurimo, urabona ko abyaza umusaruro ibyo yize aha abandi ubumenyi. Abanyarwanda nibige kwihangira imirimo naho gutegereza kuzahabwa akazi ni ukwihenda kuko na technology iriho ntigituma imirimo iboneka. Ndashimira uyu muntu rwose.
yayaaaa icyo kigo kiziye igihe? nanjye ndaje kwiga
Ndashubijwe Pee!!
Narimbikeneye pee!
uyu mugabo turamushimiye peee!!!
Imana ibahe umugisha mwe mwahisemo kutwigisha no kuduhugura ku ikorana buhanga. njye mfite abana batatu b’abakobwa bose bakunda ikorana buhanga kubi !! ubu rero ngiye kuboherereza umwe muri bo mu mwigishe ibyo byo gukora isuzuma ngo umenye intego zawe ko wazigezeho. umuseke mukomeze mujye mutubera ijisho n’umuranga w’ibyiza imana ibahe umugisha pe u Rwanda ruzaba paradizo erega nidukomeza guhugurana munzira yiterambere!
Reka nibarize, ni ayahe mashuri basaba kuba umuntu afite? bigisha abo muri kaminuza gusa ? cyangwa n’abarangije amashuri yisumbuye bashobora kuza kuhiga. ni byiza
njye ndahazi ni level ya secondaire A2 ndetse nabize muri kaminuza.thx
Byakabaye byiza bafashije abantu batarangije secondaire kuba nabo bagera kuri iryo koranabuhanga. Forever ibintu mukora ni byiza ariko mushyireho n’uburyo bwo gufasha abantu bacikirie amashuri kumenya ikoranabuhanga
Ko mutaturangiye aho iryo shuri riherereye kandi dushaka kwiga ngo twihangire imishinga nuburyo bishyuramo,uwashaka kubyiga byose mwamufasha,usoma icyigitecyerezo abifiteho information yansobanurira akoresheje igitecyerezo nawe.
Irishuri riherereye kumuhanda munini wa statistic,ukomeza ujya kuri gereza(19130)imbere ya RTUC Restaurent.kubyerekeranye no kwishyura,hamagara kuri +250788606639 cyangwa ukagera kucyicaro cyishuri.
Ibi nta gishya kirimo.Bitegereze neza kuko ibyo byitswe imishinga mu ikorabuhanga ntaho bihuriye nibyo bavuga bigisha.Mu kwihangira imirimo mwitondere abantu. Murebe ko bijyanye n’isoko. Byari impungenge zanjye nk’umuntu mukuru.
Ntampungenge wagakwiye kugira,kuko irishuri riguha amahirwe yokwiga ukishyura nyuma umaze kumenya ibyowiga ibyo aribyo,nkumuntu mukuru.ikindi nuko uhabwa umwanya wogusobanuza ibijyanye nimpungenge waba ufite zose.
Nange reka nkumare impungenge kuko nusoma neza urebe ahanditse Monitoring and Evaluation(M&E)birashobokako ushobora kuba udasobanukiwe nicyo aricyo nkumuntu utarayize ariko,nicyo bivuga.
Ibi nta butekamutwe burimo njye ubikubwira ndi umwe mu banyeshuli biga muri iri shuli.
Kugira impungenge nta ubikugaya cyane ko n’imitwe yabaye myinshi ariko murwego rwo guhinyuza uzahatemberere mugihe cy’amasomo uzahava unyuzwe. Ahubwo buriya ni uko utari uzi ko no mubihigishirizwa harimo gushishoza no gushungura! Ntakubeshye, numara kuhamenya uzaharangira n’abandi.
Comments are closed.