Digiqole ad

Ba Mayor 4 ku 10 ni bo beguye ku mpamvu zumvikana – Kaboneka

 Ba Mayor 4 ku 10 ni bo beguye ku mpamvu zumvikana – Kaboneka

*Ngo nidushaka tujye tuvuga ko Njyanama yabirukanye
*Kwegura kw’abayobozi ngo abanyarwanda bakwiye kubimenyera

Inkubiri yo kwegura imaze iminsi mu bayobozi b’uturere mu Rwanda yasize abarenga 10 beguye kuva uyu mwaka utangiye. Minisitiri Francis Kaboneka yatangarije KT Radio ko muri aba bane (4) gusa ari bo bari bafite impamvu zabo zumvikana, abandi ari amakosa bari bafite.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko iyo udashoboye akazi  aho kugira ngo kangirike kwegura ari ibintu bisanzwe.
Ati “Sibwo bwa mbere begura cyangwa beguzwa kandi Abanyarwanda twagombye kubimenyera, kuko  abaturage baba baratoye umuyobozi ngo azabagezaho gahunda za Leta, hari ubwo umuntu asanga uko yatekerezaga ibintu atari ko bimeze, atabibasha, agafata ikemezo.”
Abayobozi b’uturere bamaze iminsi begura igishya kirimo ugereranyije n’inkubiri nk’izi ziheruka ni uko abenshi bajyana n’ababungirije. Bikwavugwa n’abantu ko baba begujwe, kabone nubwo bo akenshi bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Mu kwezi gushize honyine abayobozi muri Rusizi, Nyabihu, Gicumbi, Bugesera, Nyagatare, Huye na Nyaruguru bareguye.
Minisitiri Kaboneka uyu munsi yavuze ko impamvu zituma begura zitandukanye. Gusa ngo amakuru afite ni uko abayobozi bane (4) ari bo gusa bari bafite impamvu zabo bwite zikurikije amategeko, naho abandi batandatu ngo beguye kubera amakosa, barirukanywe.
Ati “Abanyamakuru nibashaka bajye bavuga ngo njyanama yirukanye… Kuko burya si ukweguza.”
Aha kuri Radio, umuturage wo muri Nyabihu witwa Ruzirabwoba yabajije Minisitiri Kaboneka niba  abona ko ubu uyobora Nyabihu  azashobora akarere kandi  ubugenzuzi bwa Minisiteri y’uburezi bwaranenze uko yayoboraga ikigo cy’amashuri yisumbuye, akibaza uko azabasha kuyobora Akarere gafite imirenge 12.
Kuri iki kibazo, Minisitiri yasubije ko iyo Njyanama ishyizeho umuntu ngo ayobore by’agateganyo nyuma igasanga adashoboye ishobora kumukuraho.
Yahise atanga urugero rwa Gicumbi aho bashyizeho Mayor w’agateganyo nyuma bagasanga afite urubanza, bagahita bamusaba kwegura nyuma y’iminsi itandatu gusa.
Ngo impamvu batahise babimenya ni uko uyu bari batoye asanzwe atuye i Kigali bityo ntibamenye mbere ko afite urubanza, nawe akabibahisha. Ngo dossier yo kumugira Mayor igeze ku Ntara bamenya ko afite urubanza, bahita bamusaba kwegura.
Uyu wari wagizwe umuyobozi, niwe ubwe wanditse avuga ko yeguye (ku bushake bwe).
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ese gahunda za Leta bananiwe gushyira mu bikorwa ni izihe ? Babinaniwe kubera iki ? Ubushake buke ? Ubuswa ? Cg kuko nta bushobozi buhari bwo kubishyira mu bikorwa ? Mujye mubisobanura neza mube transparents. Ba Meya 10 ni benshi cyane ! Biragaragara ko hari ikibazo gikomeye.

  • Iyo umuntu yirukanywe n’umukoresha atarigeze yihanangirizwa ku buryo bwanditse, nta cyaha kiremereye cyane yakoze, agenerwa imperekeza n’umukoresha. Naho uwanditse asezera ku mpamvu ze bwite, iyo mperekeza ntayo ahabwa, ahubwo ayo aba ari buhembwe ya decompte final avanwamo ahwanye na preavis yagombaga gutanga. Ibingibi Minister Kaboneka arabizi. Ubu buryo bukoreshwa bwo kuvuga ko bayobozi basezeye kandi birukanywe, bubavutse imperekeza imiryango yabo iba ikeneye, bukabambura uburenganzira bwo kuregera ibyemezo byabafatiwe mu gihe batabyishimiye, bukabambura n’amahirwe yo gushaka akandi kazi ka Leta ako kanya kuko baba basa n’aho batse mise en disponibilite’. Ese koko ibi bintu byubahirije amategeko agenga umurimo mu Rwanda. Hari ushobora kumbwira ati: kuki batanga gusinya ayo mabaruwa. Ariko uburyo bukoreshwa ngo bayasinye burazwi. N’uwakwanga gusinya aho yakwisanga harazwi.

  • Gushyiraho ba Meya 30, 10 nyuma y’amezi atandatu bikagaragara ko batuzuza inshingano bashyiriweho, ubashyiraho icyo gihe we ubushishozi bwe bwahabwa amanota angahe? Tujye dukoma urusyo dukome n’ingasire.

    • Ubivuze neza rwose. Iyi nkundura igihe yahereye … 2017 kugeza nubu ! Kuva icyo gihe cyose ubashyiraho ni umwe ! Kuki we asigara ??? ni we kibazo.

  • Umuyobozi arajyaho kuri technique, aveho kuri technique, nugiye gusonabura impamvu z’uko kuvaho atekinike ibisobanuro, kandi abaturage nabo batekinike ko bumvise ubusobanuro ubundi ubuzima bukomeze!
    Buriya koko honorable Minister Francis ntabona ko aba abeshya abaturage.
    Gitwaza yigeze avuga ko abanyarwanda dufite umuco wo kubeshya bamwe bati ni aya Gitwaza.
    Ntiwabeshya uri umuyobozi ngo abo uyobora bavugishe ukuri.

    • hihuh

  • Ikibazo si ba Meya ikibazo ni systeme

  • u Rwanda ruyobowe kuburyo ngewe nseka nkatembagara,igihugu kigendera kumategeko gishobora gute kuvutsa umuntu uburenganzira bwe?hahhhhhjhh narebye ibiba mumatora,ndeba ibiba nyuma yamatora nibaza niba koko Imana ibaho biranshanga!!!!

  • KO MUNYONGA IBITEKEREZO …..

  • Huum ! Mbere y’amatora se bwo ibyabaye ntiwabibonye ! Hari ahandi ku isi wigeze ubona abakecuru n’aba pastors babyuka iya rubika bakikorera ibiseke ngo birimo impapuro baraye basinyaho ngo babijyanye ku nteko ishinga amategeko, wigeze ubona aho itegeko-nshinga risobanurwa mu minsi 6 gusa bakaba barangije kuzenguruka mu gihugu cyose ! Wigeze ubona campagne electorale ihindurwamo umuziki na showbiz aho kuba umwanya wa gusobanura programme y’umukandida ! Ibi byose mvuze ntibikagutangaze nibyo twita UBUDASA NON-CONFRONTATIONAL DEMOCRACY yacu (U-NCD).

    • hhhhhhhhhhhhhhhhhhh, reka!

    • Iyo mba natri umuntu ukuze nari kumvako abo baturage babyikoreye koko kuko babivanye ku mutima nkuko babisobanuraga. Nasubira inyuma mu mateka ngasanga nta mukuru wigihugu u Rwanda rwigeze rugira maze abaturage bakajya mu muhanda bavugako batamushaka. Bityo rero ibyo muri 2017 nta mpamvu yo kutabifata nkibyabayeho abandi bayobora u Rwanda. Kandi bose batowe na 97-98%.

  • uko aba yagiyho agomba kumenyako ariko azavaho ,bajye babyemera ikibazo nuko babyitirira njyanama ko ariyo yabakuyeho kandi ntaho ihuriye nabyo

  • MINISTRE ATEKINIKE GOUVERNEUR,GOUVERNEUR ATEKINIKE MEYA, MEYA ATEKINIKE GITIFU W’UMURENGE,GITIFU W’UMURENGE ATEKINIKE UW’AKAGALI, GITIFU W’AKAGALI ATEKINIKE UMUYOBOZI W’UMUDUGUDU, UMUYOBOZI W’UMUDUGUDU ATEKINIKE ABATURAGE, UMUGABO ATEKINIKE UMUGORE,UMUGORE ATEKINIKE ABANA!!!!ABANA BATEKINIKE UMUKOZI!!! NGAYO NGUKO!!!

Comments are closed.

en_USEnglish