‘Abazunguzaji’ ba Nyabugogo bashyizwe muri Cooperative
Abacuruza muri gare ya Nyabugogo bagendana ibicuruzwa bakunze kwita ‘Abazunguzaji’ kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru bari muri Cooperative yitwa IKIZERE nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wayo Hussein Nziza. Bamwe muri bo babyishimiye, abandi baranenga amabwiriza itangiranye, abandi bo ntibaramenya ko yagiyeho.
Florence Umugwaneza ni umuzunguzaji acuruza amazi, jus, biscuits n’urundi tuntu ku mamodoka atwara abagenzi muri gare ya Nyabugogo yamaze kwinjira muri iyi Koperative ibahuza avuga ko ari byiza cyane kuko batazongera kujya bahora birukankana na Polisi rimwe na rimwe bakanafungwa bazira ubu bucuruzi butemewe.
Icyakora Umugwaneza avuga ko batishimiye ko muri Koperative bagomba kwishyura amafaranga 1500 buri munsi y’umusoro kuko ngo ari menshi agasaba ko bagomba kwicara bakumvikana n’abayobozi ba Koperative uburyo yagabanywa.
Uwinjiye muri iyi Kopetative asabwa 15 000Rwf y’impuzangano, 4000 Rwf y’inkweto, 10 000Rwf y’umunyamuryango, ashobora kwishyurwa mu byiciro.
Thomas Ntakirutimana twamusanze muri gare ya Nyabugogo ari kwandika abazunguzaji bashaka kwinjira muri Koperative ibahuza, avuga ko hari bamwe barahiye ko batazayijyamo ariko ko ibi bibabaje kuko inyungu zizagera ku bari muri Koperative kuko ari bo gusa ubu Leta yemereye gucururiza muri Gare ya Nyabugogo muri ubu buryo ndetse ngo babanje kubisabira ibyangombwa ubwo bishyiraga hamwe.
Ntakirutimana asobanura ko iyi Koperative atari inyungu gusa ku bayizamo ahubwo izaba n’inyungu ku bagenzi babagurira kuko nta mugenzi uzongera guhabwa amazi mabi nk’uko bamwe bajyaga babikora.
Bamwe mu bazunguzaji babwiye Umuseke ko kujya muri iyi Koperative nshya babona bihenze cyane bityo bagiye gukora uko bashoboye nabo bagasaba Leta uburenganzira bwo gushyiraho iyabo.
Usibye kuba kwinjiramo bigoye mu bindi bitabanyuze ngo ni uko abari muri iyi Koperative nshya bategetswe gucuruza gusa amazi na Jus no kurangura amazi ahantu hamwe, ibintu babonamo gushaka guteza imbere bamwe kandi ngo hari ahantu henshi baranguriraga nabo bikabafasha.
Esperance Mukagatare umucuruzi uranguza amazi, Jus n’ibindi bikenerwa n’abagenzi nawe avuga ko ibyo kurangura ku muntu umwe ari ugushaka kwigwizaho.
Ati “Ndabona bashaka kuduteza igihombo kuko ntabwo bikwiye ko umuntu umwe ariwe uhabwa ubwo burenganzira, twe se tuzabaho dute?”
Hussein Nziza uyobora iyi Koperative we yabwiye Umuseke ko kurangura amazi ahantu hamwe ari umwanzuro bafashe kugira ngo bakumire ibyo bamwe mu bacuruzi bakoraga byo guha abantu amazi atari yo. Avuga ko abari muri Kopetative bemerewe gucuruza amazi na Jus gusa kuko ngo basanze ari byo abagenzi benshi bakenera.
Ibi ariko umugenzi twaganiriye muri Gare ya Nyabugogo witwa Solange Uwera avuga ko nubwo Koperative ari nziza ariko bakwiye kureka bagacuruza n’utundi tuntu abagenzi ngo bashobora gukenera kuko bose badakenera amazi na Jus gusa.
Pierre Claver NYIRINDEKWE
UM– USEKE.RW
4 Comments
banyamakuru,ko baby coach (bus yatwaraga abagenzi kigali,kampala,kenya na sudan)itagikora mu rwanda,byagenze bite?mwe mumenya ayo makuru muzatubarize impamvu.
Ariko banyarwanda banyarwandakazi namwe ncuti z’u Rwanda, basesenguzi mwese cyane cyane bantu mureba kureku bijyanye n’ubukungu n’ishoramari murabona tugana he? Mu Rwanda ndabona ubucuruzi bwaho buganisha kuri monopole, ni ukuvuga ku kwiharira isoko k’umuntu umwe rimwe na rimwe n’amategeko akaba yakicwa ku nyungu z’umuntu umwe. Urugero rwa hafi ni iyi koperative. Ni gute umucuruzi umwe ariwe wemererwa kurangurwaho amazi na za jus gusa abantu bagategekwa kumujyaho ku ngufu? Ibi ni ugutonesha. Ngo niwe ufiteamazi y’ubuziranenge???????? Hari urugandarukora amazi mu Rwanda se rutapimiwe na RBS? Icya kabiri, Polisi hambere aha yafataga abazunguzayi ibashinja ko bateza akajagari,bacuruza batasoze bagakumira abakiliyabaganaga ku iboutique y’uwasoze. None ngobarasoreshwa 1500 ku munsi? Umusoro ugombakugendera ku ngano y’ibyacurujwe. Ubuzunguzayi ni umurimo wa kirushyi wo gushaka amarenzamunsi 1500 ntaho yayakura. Bivuga ko aya mafaranga azajya amirwa n’abo b’ingagari ngo bayobora amakoperative umuzunguzji agatahira aho. Ikindi kandi ikigo RCA wagirango kirarangaye, amakoperative ntagiteza imbere abanyamuryango ahubwo aribwa n’ababayobora, ingero ziboneka nko mu bamotari birirwa barira hose.Izo uniformes zigura kuriya zizaba zikoze mu ruhu, mu ki? Nyamara RCA, MINICOM, abadepite n’abasenateri cyane cyane bo bashinzwe kuvuganira rubanda bari bakwiye guhagurukiraiki kibazo cya exploitation de l’homme par l’homme.
Biragoye guca abazunguzayi mu mujyi, kuko nabo baba bashaka ubuzima.Iki cyemezo cyo kubashyira muri koperative ni cyiza, ariko ariya mafaranga ntazatuma bayijyamo bose kuko ni menshi cyane! Ubaze wasanga ari 540.000 ku mwaka. n’ubundi ikibazo kizakomeza. Icyakora uwatekereje aka kantu, yashyizeho indi ngamba yo kubaca intege, ariko ubwo imiguruko irakomeje!
Ahaaaa!!!!@@
Comments are closed.