Digiqole ad

Abazajya mu mikino ya Commonwealth uko bari gutegurwa biteye inkeke

Ubusanzwe ikipe zihagararira igihugu mu mikino mpuzamahanga bimenyerewe ko zitegurwa neza. Abazahagararira u Rwanda mu mikino ya Commonwealth bitegura kujya guhatana muri Ecosse  uburyo bari gutegurwamo biteye inkeke. Bacumbikiwe mu nzu iri mu Kajagari ka Kanombe, imirire n’isuku byabo ni ibyo kwibazwaho.

Muri iyi nzu niho bari gutegurirwa
Muri iyi nzu niho bacumbikiwe uko ari 16

Umuseke wageze aho bacumbitse, ni abakinnyi bose hamwe 16 abahungu n’abakobwa, bavuga ko urebye batangiye imyiteguro bacyerereweho ariko n’aho bari gutegurirwa hateye amakenga.

Aha bacumbikiwe hitwa Shan Grila Motel, ni inzu yo guturamo, icyapa kiharanga cyerekana ko batanga serivisi nziza bihebuje. Yenda cyaba aricyo cyagendeweho mu kuhashyira aba bakinnyi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 07 Nyakanga twasanze abakinnyi bamaze gufata amafunguro bitegura kujya mu myitozo, mu gitondo bavuga ko ntacyo bashyize munda. Aya mafunguro bahabwa kenshi kandi ngo ntabonekera rimwe, hari ubwo bamwe barya mbere abandi bakarindira ko ibindi bishya.

Mutangana Leonard utoza bamwe muri aba bakinnyi avuga ko ubuzima abo atoza babayemo butamworohereza akazi no kubategura nk’ikipe izajya mu marushwan mpuzamahanga. Avuga ko n’ubwo atanga imyitozo iri tekiniki usanga abakinnyi rimwe na rimwe mu mutwe baba batekereza uko bari buve mu myitozo ikomeye ntibabone amafunguro ahagije cyangwa ntibayabonere igihe.

Aho bacumbitse, hariyo abakinnyi bazasiganwa ku maguru, abakina umukino njya rugamba wa Boxe ndetse n’abakina umukino wo koga.

Batandatu muri bo babwiye Umuseke ko bafashwe n’indwara yo munda, bose bahuriza ku mwanda w’ibiryo bagaburirwa  ndetse ngo rimwe na rimwe ntibiba binahiye.

Habineza Ahmed Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’imikino mu Rwanda  ifite inshingano zo gutegura iyi kipe, yemeye ko ahantu bajyanye aba basore n’inkumi hatari ku rwego rumwe n’aho bari basanzwe bategurira aya makipe.

Avuga ko byatewe nuko bagiye kubashakira Hotel bagasanga zaruzuye bakabura umwanya ngo bitewe n’imyiteguro y’umunsi mukuru wo kwibohora.

Habineza ati “ Ikipe y’igihugu ntabwo twayijyana mu rugo rw’umuntu twahagiye tuzi ko ari hoteli itanga service nziza kandi twari twabuze umwanya mu mahoteli dusanzwe dukorana.”

Yongeyeho ko nyuma yo kumenya ko habayeho  ikibazo ngo bahise  bajya gushaka aho bimurira aba bakinnyi gusa ubu ngo ntibarabona hoteli yabasha kubakira bose.

Imikino izahuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza izatangira tariki ya 10/07/2014 mu gihugu cya Ecosse mu mujyi wa Glaskow, bitewe n’uburyo ikinwa abakina Boxe no koga bazahaguruka tariki 10 Nyakanga, abasiganwa ku maguru bazava mu Rwanda tariki 24 Nyakanga.

Ubwo ni ugutegereza umusaruro wabo i Glasgow…

Nubwo bitari byoroheye umunyamakuru gufotora ariko ikiboneka ni uko isuku ari nke aho bacumbitse
Nubwo bitari byoroheye umunyamakuru gufotora ariko ikiboneka ni uko isuku ari nke aho bacumbitse
Umuzamu waho we arakora cyane kuhafotora biragoye akureba
Umuzamu waho we arakora cyane kuhafotora biragoye akureba
Serivisi ziri ku cyapa arizo zigenderwaho ahahatnu haba hujuje ibisabwa
Serivisi ziri ku cyapa arizo zigenderwaho ahahatnu haba hujuje ibisabwa

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • SINARI NZIKO ABANTU 16 BASHOBORA KUBURA HOTEL IBAKIRA (cyangwa mwibeshye ni 1,600 ?)

Comments are closed.

en_USEnglish