Digiqole ad

Abayobozi iyo tuvuga abaturage wagira ngo twe ntituri bo- U.Kayitesi/RGB

 Abayobozi iyo tuvuga abaturage wagira ngo twe ntituri bo- U.Kayitesi/RGB
  • Kwitwara nabi mu bikorerwa abaturage: Abaturage ni 5%, abayobozi 50%…
  • Sen. Ntawukuriryayo ati “ubwo utumva ni inde?”

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi avuga ko ibibazo byugarije umuryango nyarwanda bishinze imizi kuri bamwe mu bayobozi babuze indangagaciro zo kwishyira mu mwanya w’abo bayobora, ati “Twe nk’abayobozi tugize igihe kinini cyo kutaba abayobozi tukaba abayoborwa ngira ngo byatworohera cyane.”

Usta Kayitesi avuga ko umuyobozi akwiye kubanza kwiyumvami ko ari umuturage mbere yo kuba umuyobozi
Usta Kayitesi avuga ko umuyobozi akwiye kubanza kwiyumvami ko ari umuturage mbere yo kuba umuyobozi

Ni mu biganiro byahuje abasenateri bagize komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere, byagarutse ku ihame ryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.
RGB yagarutse ku bipimo bigaragaza uko Abanyarwanda bishimira ibibakorerwa n’uburyo inzego zibafsha gukemura ibibazo bibugarije.
Ikegeranyo cy’uko abanyarwanda babona imiyobore n’imitangire ya serivisi y’inzego zibegereye (CRC/Citizen Report Card 2016) kigaragaza ko abagira uruhare mu bibakorerwa ari 63,4%.
Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo uvuga ko iyi mibare igaragaza ko abaturage batagira ijambo imbere y’abayobozi babo, avuga ko ibi binagaragaza intege nke zishobora kuzitira ririya hame ryo gushaka umuti w’ibibazo mu nzira z’ibiganiro kuko mu gihe umuturage atagize ijambo adashobora no kugera kuri iryo hame.
Ati “Iyi mibare iba igomba gutuma abantu bicara bakavuga bati ‘ariko ibi bintu turimo gukora abaturage ni bo batubeshyera  cyangwa ni twe twibeshya?”
Kiriya kegeranyo kandi Kigaragaza ko abanenga ishyirwa mu byiciro by’ubudehe ari 45,6%.
Senateri Ntawukurirwayo wagarukaga kuri iyi mibare ati “Ugiye muri ibi byiciro by’Ubudehe n’izindi gahunda zose, abaturage babyitwaramo nabi ni 5,8% noneho abayobozi babyitwaramo nabi 49,9% ubwo ni 50%, ubwo rero kwirirwa dushinja abaturage ngo ntibumva…
Ubu wambwira ko umuturage ufite 5%, umuyobozi witwa Ntawukuriryayo afite 50% mu kwitwara nabi ibikorerwa umuturage, ubwo utumva ni inde.”
Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Usta Kayitesi avuga ko abayobozi benshi babaswe no kwiyumvamo ubuyobozi kurusha ubuturage.
Ati “Iyo abayobozi tuvuga abaturage, tuvuga nk’aho twe tutari bo…Buri muyobozi ni umuturage w’ahantu ntabwo abenshi muri twe tuyobora imidugudu cyangwa utugari dutuyemo, na meya afite umuyobora mu mudugudu, mu kagari no mu murenge.”
Kayitesi avuga ko ibibazo byinshi bibangamiye imibereho y’abaturage bishingiye kuri bamwe mu bayobozi babuze indangagaciro zo kwishyira mu mwanya w’abo bayoboye.
Ati “Ngirango twebwe nk’abayobozi tugize igihe kinini cyo kutaba abayobozi tukaba abayoborwa, kuko aho turi hose turayoborwa ngira ngo byatworohera cyane kuko iyo uyoborwa, ureka gukoresha inama ya yindi mwavugaga nk’iya Burugumesitiri ahubwo uragenda ukicarana n’abandi ukumva ku bibazo byanyu mugashaka ibisubizo.”
Kayitesi uvuga ko hari abayobozi bafata imyanzuro y’ubuzima bw’agace bayobora batabanje kumenya ibibazo byugarije abaturage.
Uyu muyobozi muri RGB wavuze ko umuti w’ibibazo ufitwe n’abayobozi bagomba kumva ko ibibazo by’abaturage ari ibyabo, anenga imyitwarire ya bamwe mu bayobozi batiyumva nk’abaturage.
Ati “Turi abayobozi cyane ku buryo twibagirwa ko natwe turi abaturage bafite irangamuntu twashatse mu nzira zitugira abanyarwanda.”
Yatanze urugero rw’imitekerereze y’umuyobozi mwiza imbere y’abo ayobora, avuga ko ajya akorwa ku mutima n’agace k’akaganiro gaca kuri Radio k’umukecuru uba uri mu mibereho mibi utakifuza abana be. [muri ako kaganiro uwo mukecuru aravuga ngo uwamuha utunyanya n’utunyama n’ako gaceri, abana be Imana ikazabijyanira (kabanzirizaga ikiganiro ‘Radio iwacu’ cyacaga kuri Radio Rwanda)].
Kayitesi avuga ko umuyobozi nyawe akwiye gutekereza ko na we ashobora kuzagera mu bihe nk’ibyo uriya mukecuru yari agezemo, bityo agakemura ibibazo by’abaturage nk’ukemura ibye.
Uyu muyobozi muri RGB avuga ko abayobozi bakwiye kubanza kwisuzuma, bakigaya, bakibaza inshingano mbere y’uko bikorwa n’abaturage cyangwa n’inzego zibakuriye.
Ntawukuriryayo avuga ko iyi mibare ya CRC igaragaza ko abaturage batagira ijambo
Ntawukuriryayo avuga ko iyi mibare ya CRC igaragaza ko abaturage batagira ijambo

Abasenateri bagize komisiyo y'imibereho y'abaturage bumvise ibisobanuro bya RGB
Abasenateri bagize komisiyo y’imibereho y’abaturage bumvise ibisobanuro bya RGB

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko iyi ni Gatoroshi yafashe aya mafoto? Ko najyaga mbizera, byagenze bite? Uzi ko nari ngize ngo Dr Usta Kaitesi yarashaje bigeze aha! None mbonye n’abandi ari uko. Nta Muzogeye Plaisir mukigira?

  • Igipindi.com! Ibi Kayitesi avuga si bishya. Habyarimana yigeze gutegeka ko titre izajya ihabwa abategetsi bose ari umuturage …Kanaka (wongeyeho izina rye), ngo kugira ngo bivanemo ibyo gusuzugura abaturage, kuko uwakubwiraga ngo “wa muturage we” yabaga agututse. Uwa mbere waryise Colonel Serubuga iyaba yari akiriho niwe wababwira uko byamugendekeye. None iryo cenga murarigaruye?
    Murakomeye turabizi ba Nyakubahwa! Icyo twifuza ni kimwe: nuko mwaduha amahoro, ntimwitwaze ububasha bwanyu ngo mudukandagire, muduhutaze, mwikubire iby’igihugu cyangwa mutunyunyuze imitsi. Naho uko mushaka kwitwa nababwira iki. Ce n’est pas l’habit qui fait le moine.

    • Ubivuze neza cyane.Abakuze ibyo byavugiwe muri disikuru itariki numwaka sinibuka neza.Erega turacyari benshi bahagaze kuri bimwe. Kutubeshyako umuganda waje nyuma y’a 1994 ibyo muzajye mubibeshya abazungu abo baza gusura ingagi.

  • Ngo n’abayobozi muri abaturage. Kuva ryari se? Iyaba abayobozi bumvaga ko ari abaturage nk’abandi, ntabwo igihugu kiba cyuzuye amarimbi y’inzirakarengane zakindaguwe nk’imitumba. Ntabwo uyu munsi amarira y’abaturage aba atuma Minister Kaboneka arara adasinziriye

  • Oya, mujye muvuga abayoborwa n’abayobozi, kuko bose ni abaturage.

    • @MANAWE Niba wumva ko kaboneka arara adasinziye kubera wowe urambabaje, iririwe wowe nábana bawe naho kaboneka we umureke.

    • kaboneka c murararana ngo umenye KO adasinzira. iririre wa mugani. Abuzwa niki gusinzira?

  • Perezida Habyarimana yigeze kuvuga disikuru mu byo yavuze yagize ati:”Twese turi abaturage”

  • Right @Jenn. Leaders and followers . Muri rwa rurimi rwa Theresa MAY.

  • @Maso na Dave, ibi nabivugiye ko umwaka ushize mu rugendo Minister Kaboneka yakoreye i Nyagatare yabwiye abayobozi baho ngo amarira y’abaturage badakemurira ibibazo azabatera umwaku. We se buriya umwaku ntawutinya?

    • We se yacyemuye iki?! Abo birirwa bamburwa amasambu baguze arabayobewe?! Siwe watanze iryo tegeko?! Ayiii nya! Kwambura umuturage ubutaka yaguze ukavuga ngo nasubizwe ayo yatanze ni amakosa akomeye. Wagombye kumubuza gukorera kuri ubwo butaka ibitandukanye n’ibyo bwateganyirijwe ariko ntiwabumwambura. Amateka azabagarukaho.

  • Namwe harigihe musetsa. Inama zatumiwemo abaturage ntimuzi cyangwa mubona uko biba bimeze? Baguhagarara hejuru n’imbunda hanyuma ukavugiki? Bajye bicecekera bashime imana buke kabili.None uyu Ntawukuliryayo ngo abaturage nta jambo bafite?

Comments are closed.

en_USEnglish