Digiqole ad

Abayobozi b’Itorero baba abanyantege nke ariko ntibivanaho umuhamagaro waryo- Mgr Rwaje

 Abayobozi b’Itorero baba abanyantege nke ariko ntibivanaho umuhamagaro waryo- Mgr Rwaje
  • Avuga ko idini/itorero ari iry’Abakristu atari iry’abayobozi baryo,
  • Ati “Kutumvikana kw’abayobozi b’itorere ntibikwiye kugira ingaruka ku bakristu bacu”

Musenyeri Dr Rwaje Onesphore wari umuyobozi w’Itorero (Archbishop) rya Anglican mu Rwanda akaba agiye kujya mu kiruhuko k’izabukuru, avuga ko nubwo abayobozi b’itorero runaka bakwitwara nabi bidakwiye kwitirirwa itorero ryose kuko umuhamagaro waryo uhoraho.

Mgr Rwaje avuga ko nubwo abayobozi b'itorero baba abanyantege nke bitakuraho umuhamagaro w'itorero
Mgr Rwaje avuga ko nubwo abayobozi b’itorero baba abanyantege nke bitakuraho umuhamagaro w’itorero

Dr Rwaje Onesphore wari umaze imyaka irindwi n’igice ari Archbishop wa Anglican mu Rwanda, avuga ko umuhamagaro w’iri torero yawusanze, akaba awusize ndetse ko n’umusimbuye azawusiga, n’abazamusimbura bakaza bawusanga.
Ngo umuhamagaro w’itorero ukwiye gutandukanywa n’abayobozi baryo, kuko bashobora guteshuka.
Ati “Itorero mu buryo rusange ariko ndavuga iryo ndimo, nubwo umuyobozi yaba umunyantege nke, itorero ntabwo riba rivuye ku muhamagaro waryo, mucyumve neza, ntimukitiranye itorero n’umuhamagaro waryo n’umuyobozi uvuye mu nshingano ry’itorero…
Umuyobozi w’itorero runaka yagira intege nke ariko itorero rikomeza kuba ivomo, ikizere, n’umutima nama w’umuryango. Nubwo abayobozi bagira intege nke ariko umuhamagaro w’itorero ni uwo.”
Muri amwe mu madini n’amatorero mu Rwanda hakunze kumvikanamo ibibazo bishingiye ku bwumvikane buke mu bayobozi bayo.
Musenyeri Dr Rwaje avuga ko mu mibereho y’abantu hatagomba kubura amakimbirane yo kutumva kimwe ku bintu runaka ariko ntibigire ingaruka mbi.
Ati “Dushobora kutumvikana ku ngingo iyi n’iyi ariko tugamije ikintu kimwe, ikibazo gikomeye cyane, ni gute tugenzura amakimbirane yacu? kugira ngo abantu batagerwaho n’ingaruka, kutumvikana kwacu ntibyagombye ntibyagombaga kugira ingaruka ku bo tuyoboye.”
Avuga ko amakimbirane akunze kumvikana mu matorero, avuka mu bihe byo gusimburana ku buyobozi, ariko ko ik’ingenzi baba bakwiye kubahiriza amategeko. Ngo ni na ryo banga ryo muri Anglican, bubahiriza itegeko uko riri.
 
Itorero ni iry’abakristu ntabwo ari iry’abayobozi baryo
Mgr Dr Rwaje avuga ko ajya gutangira kuyobora iri torero, yahize ibintu bitatu birimo kumvisha abayoboke baryo ko ari iryabo atari iry’abayobozi babo.
Ati “Narababwira nti mwebwe aba-laïc [abakristu] mugomba gufata itorero ryanyu mu biganza byanyu, pasitoro abatumwamo ejo agatumwa ahandi mugasigara, umwepisikopi aza abasanga, ashobora gutumwa ahandi, agahamagarirwa indi mirimo…azabasanga abasige, azajya mu kiruhuko k’izabukuru.”
Archbishop mushya Dr.Mbanda Laurent uzimikwa kuri iki cyumweru, yagiye akora imirimo itandukanye irimo iy’iri torero, avuga ko yishimiye iki kizere itorero ryamugiriye kuko na we yumvaga yifuza uyu mwanya wo kuragira intama z’Imana.
Archbishop Dr Mbanda Laurent wagizwe musenyeri wa diyoseze ya Shyira muri 2010, avuga ko ishimwe rimuri ku mutima azarisohora mu muhango wo kumwimika.
Ati “Imana yampamagariye kuyikorera,…ndizera ko Imana izanshoboza kuko ni yo inzanye muri uwo mwanya kandi hari icyo igamije kunkoresha mfatanyije na bagenzi banjye n’abakristu.”
Itorero Anglican mu Rwanda rimaze kuyoborwa na ba Archbishop batatu n’uyu wa kane uzimikwa ku cyumweru. Uwa Mbere ni Nshamihigo Augustin, uwa Kabiri akaba Mgr Emmanuel Kolini, na Mgr Rwaje Onesphore.
Archbishop mushya wa EAR, Dr Mbanda Laurent avuga ko ishimwe ryuzuye mu mutima azarisohora ubwo azaba ariho yimikwa
Archbishop mushya wa EAR, Dr Mbanda Laurent avuga ko ishimwe ryuzuye mu mutima azarisohora ubwo azaba ariho yimikwa

Ngo gusimburana neza ku buyubozi ni uko bubaha ibiteganywa n'amategeko
Ngo gusimburana neza ku buyubozi ni uko bubaha ibiteganywa n’amategeko

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ntabwo nemeranya n’ibyo musenyeri avuga.

  • Abanyamadini ntimukitiranye “umuhamagaro w’imana” no gushaka gukira binyuze ku cyacumi n’amafaranga muhabwa n’abazungu.Ntabwo mukora nkuko Yesu n’abigishwa be bakoraga.Bajyaga mu mihanda no mu ngo z’abantu bakabwiriza ku buntu,badasaba amafaranga.Iyo wibeshyaga ukabaha amafaranga,barayangaga bakakubwira ngo uragapfana n’ayo mafaranga yawe nkuko tubisoma muli ibyakozwe 8:18-20.Intumwa Pawulo,nawe yirirwaga agenda abwiriza abantu ku buntu.Byisomere muli Ibyakozwe 20:33.Akabifatanya no kwibohera amahema akagurisha.Ndahamya ntashidikanya ko abanyamadini b’iki gihe nta muhamagaro w’imana mufite.Mwicara mu nsengero zanyu gusa bakabazanira amafaranga,mugakira mutarushye,abana Banyu bakajya kwiga I Burayi.Ahasigaye mukivanga muli politike kandi Yesu yarabitubujije.

  • Urakoze cyane Karekezi kutubwirira Musenyeri Rwaje.Kuva na kera,u Rwanda rwagize ibibazo bikomeye,cyane cyane Genocide,kubera Abayobozi b’amadini.Byatangiriye kuli Musenyeri Perraudin wafashije president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu muli 1958.Bigeze muli 1974,Musenyeri Vincent Nsengiyumva afasha president Habyarimana gushinga ishyaka MRND.Ndetse aba umwe mu bali bagize Komite Nyobozi ya MRND (Central Committee).Hanyuma muli 1994,Abasenyeri benshi bafasha interahamwe gutegura Genocide.
    Mu idini uyu Musenyeri RWAJE yayoboraga (Anglican Church),muli 1994,ryari rifite abasenyeri 7.Batatu mulibo,bashinjwe Genocide: Nshamihigo,Ruhumuliza na Musabyimana wafungiwe muli Gereza ya Arusha.Abandi bose barahunga barimo Ndandali waguye muli Kenya hamwe na Sebununguli.Muli aba Basenyeri bose uko bali 7,nta mututsi numwe wabagamo!! None uyu Musenyeri Rwaje aravuga ngo “Abayobozi b’Itorero baba abanyantege nke ariko ntibivanaho umuhamagaro waryo”!!! Nta n’isoni afite!! Biteye agahinda.Tuzi uko Pastors na Musenyeri bajyaho.Niba se ari imana “ibahamagara”,kuki nta musenyeri w’umututsi waliho muli 1994,muli Anglican Church ??? Imana se ironda amoko???
    Mujye mwirira icyacumi ahasigaye muceceke.

    • Iby’abangilikani byo ni ibindi bindi! Uyu Byumba yayujuje amazu akodesha imishinga mpuzamahanga yose ikorera yo, iyo ahamagaye y’idini yo niho igomba gukodesha kuko yabanje kuba Musenyeri waho mbere yo kuza i Gasabo, ukuntu yasenze Kagame arahira twarabyumvise! Kolini na Rucyahana ntibihishira, wa wundi w’i Butare nawe kuba akunda kumenyekana neza i bukuru biyobewe n’utamuzi; kandi ubanza benshi muri abo bose atari abahutu. Nari ngiye kwibagirwa uw’ i Gahini. Mbese ntiwamenya. Ahazaza haduhishiye byinshi. Icyakora urabona ko Imana ishobora kuba ironda amoko, bitewe n’igihe

  • njye mbona iyo muri kuvuga kubasenyeri gatolika muzanamo idéologies zurwango mubafitiye. nta jugement objectif mukora. Musenyeri mucira ubwicanye muzabyerekane mukoresheje ibimenyetso. biroroshye kubeshyera umuntu mugendeye mu gihururu cy’ibitekerezo bidafite fondement. Ngaho mbwira ibyiza uzi kuri Musenyeri Peraudin, Joseph Ruzindana na Nsengiyumva Vincent? Mujye muba serious, objective and clear iyo mwandika.

    • Wowe MAHORO,biragaragara ko ufite icyo bita Fanatism y’idini ryawe.Urahakana se ko Musenyeri Vincent Nsengiyumva atabaye umwe muli members ba Central Committee y’ishyaka MRND? Urahakane se ko Musenyeri Perraudin atagize uruhare rukomeye mu ishyaka Parmehutu?
      Ikindi kandi,abanditse hejuru,bavuze n’andi madini.Urugero Anglican Church yari ifite abasenyeli 7 b’abahutu gusa muli 1994,kandi benshi bashinjwa Genocide.Wibabazwa nuko banditse ibibi Gatolika yakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish