Abayobozi ba Rwandair bagiye i Toulouse kuzana Airbus ya mbere y’u Rwanda
Hashize igihe kirenga umwaka Rwandair ikoresha indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus i Toulouse mu Bufaransa, izi ndege nyuma yo kubakwa no kugeragezwa zisa n’izarangiye. Rwandair yatangaje ko bagiye i Toulouse kuzana iya mbere, ni Airbus A330 -200 yiswe “Ubumwe”. Iyi ndege izaba ari iya mbere u Rwanda rutunze.
Iyi ndege A330-200 ifite ibyicaro (seats) 244, harimo imyanya 20 y’abakire (business class), 21 y’abaringaniye (premium) na 203 y’abantu basanzwe.
Ni indege zakoreshejwe mu rwego rwo kwagura serivisi z’iyi kompanyi ya Leta y’u Rwanda mu gutwara abantu mu ndege.
Izi ndege zombi zifite Moteri (engines) zo mu bwoko bwa Rolls Royce Trent 772B zizemerera gukora ingendo ndende.
Mu mwaka ushize wa 2015, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yagiranaga amasezerano na Airbus, amakuru yavugaga ko izi ndege zombi zatwaye u Rwanda amafaranga agera kuri Miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika.
Rwandair intego yayo ngo ni ukurushaho kwagura aho ikora ingendo cyane cyane muri Africa nk’uko babitangaje kuwa gatanu ubwo bafunguraga gahunda y’ingendo zayo igana i Cotonou muri Benin.
Rwandair ubu yerekeza ahantu 17 muri ho harimo; Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar-es-salaam, Kilimanjaro, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville na Brazzaville
Ubu hiyongereyeho na Cotonou na Abidjan hazahita haba hose hamwe 19, hari n’umugambi wo kugana Harare, Mumbai mu Buhinde, Guangzhou mu Bushinwa mbere yo gutangira kujya mu bihugu by’iburayi.
Indege ya kabiri ya Airbus nayo ngo yaba izagera mu Rwanda mu kwezi gutaha.
UM– USEKE.RW
24 Comments
Ariko iyo company ikora yunguka? Ko itajya na rimwe itangaza ifoto y’umutungo wayo nk’uko izindi zose zikoresha amafranga ya leta zibigenza, na banki zicunga amafranga y’abaturage zikabikora!
uri Mbongo koko urabona itunguka kweli?wagura indege zingana kuriya utunguka
Kugeza ubu muri Afrique yose Company y’indege yunguka ni Ethiopian Airlines. Izindi zose zirahomba harimo na South African Airlines ndetse na Kenya Airlines… Hari ubwo ibihugu byihagararaho ngo bigire icyitwa porte drapeau batishinze ko Company yunguka. Icyo gihe Leta iba yiteze gushyira muri iyo company amafaranga ubutitsa. Aho kuba igisubizo, company ikaba ikibazo. Niba atari ko bimeze muri Rwanda Air byaba ari mahire.
Icyo wakishe muvandi, ntukavuge ibintu udafitiye gihamya.
Ni inde wakubeshye ko Kenya Airways na SA Airlines zihomba?
Business y’indege ni business isaba kwigwa neza, Rwandair ni imwe mu ziri gukora neza ubu muri Africa yose, why do you expect the worst?
Niba ikora neza yunguka kuki idashyira ishusho y’umuutngo wayo ahagaragara ?
aree we ntabwo zihomba se? zirahomba ahubwo igihugu cyungukira mubindi zizana. iyo abantu binjira mugihugu hari ibya ba consumming bityo bigateza imbere ubukungu
Kenya Airlines ntibaho. Habaho Kenya Airways! Kandi kuba Ethiopian Airlines ikora neza ni amahire kuri Rwandair kuko bifitanye imikoranire ya hafi kandi imwe ikaba ifite imigabane muyindi.
Kenya Airways byo yarahombye nokuri citizen tv yiwabo baherutse kubibaza uwaruyikuriye. yagiye mubihombo bibi kugeza aho yirukanye abakozi bagera muri 500. Leta yayo yayihaye 2Billion shillings ngo iyifashe kongera kwiyubaka. Ibya Rwandair kuba ihomba cyangwa yunguka simbizi gusa ibaye ihomba ndabona gushora $500Million bitashoboka. Ahubwo yatangira ikagurisha muzo ifite. Gusa turebe positiv side twizera ko izo ngendo zijya china na india zizongera inyungu
Thanks
@Albert
Ibyo mvuga kuri Kenya Airways na SA Airlines mbifitiye gihamya. Zirahomba ndetse cyane. Niba ukurikira TV cyangwa ugasoma ibinyamakuru uzasanga ziriya companies zibeshejweho na subvensions Leta ziziha. Vuba aha Kenya Airways yirukanye abakozi. SA Airlines abadepite barimo bayima amafaranga basaba ko niba ituguka igomba guseswa, mwibuke ko ziriya companies zigwa ahantu henshi kw’isi.Rero niba Rwanda Air ifite akarusho byaba ari byiza!
RWANDA AIR SE YABA IFITE AKAHE KARUSHO< WABANJE UKAREBA AHO IJYA< ngo Libreville, ngo Bujumbura, ngo Lagos noneho ngo izajya Kotonou. icyo bagenzi banjye bavuga cyo nicyo ndabona jyewe ikora ihomba, kuko murabizi mwese ko iyo ikigo cyesa imihigo mu Rwanda bucya cyahamagaye abanyamakuru bakabitangaza. kuba bitavugwa. It is questionable
Albert ibyo Kagabo avuga ni ukuri kwambaye ubusa uretse Ethiopian airlines izindi ni ku izina gusa.
@Jacques,kubyerekeye imigabane Ethiopian niyo iyifite muri Rwandair ifitemo 49% ariko Rwandair ntayo ifite muri Ethiopian.ngayo nguko
ariko ndumva RwandAir imenyesheje uko umutungo wayo wifashe igatanga ikiganiro gisobanuro niba yunguka nibyo yungutse byaba ari byiza kabisa.
Naho kutaduha amakuru maze bagahora bayumbwira gusa indege yaguze wenda Leta yakoresheje cash zayo nako zabanyarwanda byaba ari agahomamunwa.
bashyire ahagaragara uko ihagaze ubungubu tuyishime cg tuyigaye dufite basis figures
Murakoze
Comments mbona ku umuseke.com zimpa icyizere ko ejo hazaza abanyarwanda bazaba bamaze kumenya gukurikirana no gusesengura ibyemezo bireba igihugu cyabo. Ntampamvu zoguhora abantu babwirwa ngo haguzwe indege ya rutura kandi yaguzwe mu nguzanyo izishyurwa na baturage ku mushinga utunguka. Mbibutse ko Rwandair yahawe guarantee na leta ngo ifate inguzanyo za ziriya ndege kandi uko bigaragara ntabwo yunguka rwose, urebye ingendo ikora contounou, Bujumbura, Brazzaville!!!
Business yindege ntiyoroshe. Ninaha USA biravugwa cyaneko copny zindege ihomba kuko abagenzi bagabanyunse. Zimwe zagabanije indege nabakozi, zindi zirafungwa zigurwa nizindi company. e.g North West yaguzw na Delta, USA airways ubu nayo yamaze kugurwa na United, hanyuma kiba irikuyisimbuza indi yitwa American. Ibya Sabena nabyo uko byagenze murabizi. Gusa nshyimishwa nokubona Rwanda air mukirere, ntitaye kuba yunguka cyngwa ihomba. Ikindi sinabura kuyishyimira kuko mukarere ka great lakes aribwo bwambere habaye company yindege imeze nka Rwanda Air. Niyo bahomba bakabivamo baba baragerageje.
Aho Rwandair ijya mwibagiwe gushyiraho Accra/Ghana
@ Simba Jean. Ntabwo ari byiza kwitiranya business n’amarangamutima. Ugomba kuba utari mukuru cyane kuko mbere ya Rwanda Air habayeho AIR RWANDA.Bari bafite indege yitwa JULIET ALPHA, yatwaraga imizigo ariko nzi ko hari abo yari yaratesheje umutwe. Air Rwanda yari ifite n’utundi tudege dutoya twatwaraga abantu bagera kuri 20, bakoraga ingendo mu gihugu no hanze nka za Bujumbura ariko iteka imicungire ya AIR Rwanda yari iteye ikibazo. Ikintu nibuka cyiza cyakozwe ni ko bohereje abana b’u Rwanda kujya kwiga gutwara indege muri Canada nanubu hari abapilotes batwara indege za rutura ariko sinzi nuiba ari iza Rwanda AIR. Muri make ntabwo twashimishwa no kubona indege ziriho ibendera ryacu ziri mu kirere! Zigomba kunguka naho ibindi ni amarangamutima sinzi niba wayararira.
KUKI KENYA AIRWAYS IHOMBYE UBU ? NUKUVUGA KO HARI IGIHE YARI IMEZE NEZA,USHOBORA KUGIRA INDEGE 100 UGAKORA NABI UGAHOMBA, UFITE EBYIRI AGAKORA KU MUBARE AKUNGUKA.
UZAREBE UZASANGA INGENDO Z’INDEGE MURI AFRIKA ZIHENDA KURENZA KUJYA DUBAI N’AHANDI.
HARI IGIHE URUGANDA RUHOMBA UDANDAZA YUNGUKA.
@
Kagabo,
Ibya Rwanda air simbizinez, gusa ndakubwira ibyo nunvanye abayikozemo. Nkuko ubivuze Air Rwnda yarifite indege 1 imwe yatwaraga imizigo. Iyo ndege yariyaraguzwe na leta kuko nyine na Air Rwanda yaro society ya leta. Bavuga ko yaje guhomba ahanini bitewe nuko yageraga kumasoko bagasanga ibiciro Air Rwanda iri kwaka mugutwara imizigo birihejuru yibyabandi bicyo andi ma society akabatwara akazi. Impayabiterga harimo ikibazo cyaba pilotes babazungu bacumbikirwaga murugwiro bishyo society ikabatangaho amafranga menshyi, hari nikindi kibazo cyuko iyo air Rwanda yakoreshaga abakozi benshyi bitaringobwa, nibindi ntarondoye. Bishyo iyo ndege imwe rukumbi yaje kugurishwa. Ngereranije rero Air Rwanda na Rwanda Air niyo izo societies zombi zaba zarungunse cyangwase zarahobye, navugako Rwanda Air yageze kuri byinshyi Air Rwanda itagezeho. Ikigaragra nuko Rwanda Air ifite umubare munini w’indege nini Air Rwanda itigeze igira, ikindi nuko Rwanda air ikora ingendo nyinshyi ikajya nahenshyi muri Africa Air Rwanda itigeze ikoza ibaba mukirere cyibyo bihugu. Urunvako rero niyo Rwanda Air yaunga uyu musi yaba ariyo yambere iciye agahigo mukarere. Nemerako Air Rwanda yabayeho igakora mubihe byayo, ariko ntabwo yageze aho Rwanda Air igeze uyumusi. Reka tuvugeko muri famille habayeho umuntu wirukaga km 10 mu saha mugihe atakiriho hakavuka undi mwana muri iyo famille uzikwiruka, we akajya yiruka 20km/hr, ntakosa ryaba ririmo kuvugako bibaye ubwambere mumateka muri iyo famille habonense umuntu wiruka 20km mu isaha. Ariko ntibikuraho namateka yawawundi wirukaga 10km/hr. Icyo bahuriyeho nuko bavuka muri famille imwe, icyo batandukaniyeho nuko babayeho mubihe bitandukanye, kandi umwe akaba yiruka KM zikubye icuru 2 izo uwambere yirukaga mu isaha.
kagabo sinzi uko nakwita gusa
urabeshye Kenya airways ntiyigeze ihomba
Ibyo guhomba kwa SOSIYETE runaka biterwa n’ibintu byinshi. Ntabwo umuntu yavuga ko kugira Company y’indege mu bihugu nk’ibyacu ari ukwigerezaho, urugero namwe mwitangiye ni ETHIOPIAN. None se kuki RWANDA AIR itaba ka ETHIPIAN gato, igakora y’unguka, dore ko noneho bivuzwe kandi bimenyekanye ko ETHIOPIAN ifite imigabane myinshi muri RWANDA AIR; Byumvikane ko hari umuco w’imicungire n’ubunararibonye izazana muri RWANDA AIR wenda ari nayo mpamvu irimo gutera imbere kuburyo bugaragarira buri wese. LETA gushyira amafaranga mu masosiyete y’abikorera cg LETA ifatanije n’abandi si igitangaza igihe hari inyungu z’abaturage benshi zigomba kurengerwa; No mu BURAYI bibaho. REKA TUYISENGERE, Sentiment nyine nazo ntizabura; Kugendera mundege y’iwanyu? Uzi iyo uri muri ETHIOPIAN maze bakavuga mu ndimi zose wajya kumva ukumva bashyizemo n’amaririki yabo. YES, ni uko igihugu cyihesha agaciro; Maze rutuku rw’IBWOTAMASIMBI akumirwa, dore ko akenshi baba bibwira ko ntabandi bakora nk’ibyabo.
Sinari nzi ko ubushabitsi bwo gutwara abantu mu ndege buhomba! Rwandair wa mugani izaturaburize ku ifoto y’umutungo turebe uko byifashe! Ese Biraro Obadiah yo ntabwo iri mu bigo akorera Audit?
Reka twe guterana amagambo, twe no gutega iminsi Rwanda Air. Niba yunguka nihabe transparence bashyire mu binyamakuru uko ubukungubwabo bwifashe. Jye ndakemeza ko Ethiopian Airlines ariyo yonyine yunguka muri Afurika. Abashaka kungurana ibitekerezo bamenye ko iyo indege zawe zigwa ku tubuga dutoya twa muri Afurika hatagira abagenzi benshi uba uhomba. Ugomba kugwa ku bibuga bigira abagenzi benshi nka New York, Frankfurt, London, Dubai,Paris, hong Kong, China n’ahandi. Iyo ugwa Cotonou na za Libreville ntumbwire ko uba uri kunguka.
Kugira ngo ugwe ku bibuga bikomeye ugomba bwa mbere kubibonera uruhushya (question de libertés), ikindi ugomba kuba ufite indege zujuje ibya ngombwa (ziriya Rwanda Air yaguze), ariko izo ndege zigomba kugira taux de remplissage ituma zunguka. Birasaba no gukora publicité nyinshi ku bibuga by’umupira, kuri TV, Ku mipira y’abakinnyi, Rwanda Air sindabona publicité yabo kuri stade amahoro, cyangwa se ngo ikore partenariat na Rayon sport, simvuse Manchester cyangwa Chelsea cyangwa PSG.
Ibyo aribyo byose mwibuke ko igihenda cyane muri compagnie y’indege ari amavuta (carburant), simbona Rwanda Air yacu irimo gupiganwa na Emirates!!!
Ibyaribyo byose ubwo ababishinzwe barimo gukora imibare yabo bazagira icyo batugezaho
UHOMBA NI WE UGOMBA GUKORA CYANE KUGIRANGO NAWE YUNGUKE.COURAGE RWANDA AIR
Comments are closed.