Abayobozi ba Rayon sports ntibampaye agaciro – Tubane James
Myugariro Tubane James ari mu bafashije Rayon sports gutwara igikombe cy’Amahoro 2016 ntiyongerewe amasezerano bituma ajya muri AS Kigali. Avuga ko abayoboziba Rayon sports bamwirengagije ntibamuha agaciro akwiye agahitamo kugenda.
Rayon sports ni yo kipe yatsinzwe ibitego bike muri shampiyona y’umwaka ushize, 12. Umwe mubabigizemo uruhare ni Tubane James wari myugariro wabo.
Uyu musore wari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye muri Rayon sports yakinnye imikino myinshi ikomeye, harimo n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro Rayon sports yatsinzemo APR FC 1-0.
Nyuma yo kwitwara neza ngo Tubane yabonye abayobozi batamufite mu bitekerezo, nubwo atabishakaga yahisemo kwigira muri AS Kigali.
Tubane James avugana n’Umuseke yagize ati “Rayon sports ni ikipe nziza. Umwaka ushize njye na bagenzi banjye twitwaye neza bigaragara. Gutwara igikombe cy’Amahoro byaduhesheje itike y’imikino ya Afurika (CAF Confederations Cup). Nifuzaga kuguma muri Rayon sports, kuko ni n’ikipe ishobora kugufasha kugaragara ku rwego mpuzamahanga.
Abayobozi ba Rayon sports nategereje ko banyegera ngo nongere amasezerano ndaheba. Bakomeje kunyirengagiza ntibampaye agaciro nkwiye. Nagombaga gushaka ahandi nkina, nahisemo AS Kigali mu makipe menshi yanshakaga kandi ubu ndishimye meze neza.”
Uyu musore ufite ibibazo by’imvune bitamwemereye gukina imikino ya mbere ya shampiyona mu ikipe ye nshya avuga ko yifuza gufasha AS Kigali gutwara igikombe nkuko yabikoze muri Rayon sports.
Tubane James yageze muri Rayon sports 2014 nubundi avuye muri AS Kigali, ubu yayisubiyemo.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ntibamuhaye agaciro kuko batari bacyimukeneye! Uretse ko n’iyo uyu musore aguma muri Rayon Sports yari gukina inshuro nke zishoboka kuko byibura abakinnyi 3 bahari uyu munsi kandi bakina ku mwanya umwe na Tubane bari ku rwego rurenze urwe
Yahisemo neza rero kuko azashobora gukina muri AS Kigali imvune nizimukundira kandi akagabanya amagambo ahubwo agashyira ibikorwa imbere kuko nibyo byivugira kurusha. Naho ibyo gutwara igikombe uyu mwaka byo ngira ngo nawe arabizi ko yivugira gusa!
Siwe wenyine watumaga idatsindwa gusa kuko nubu abahari bari kwitwara neza . Gusa yagiye tukimushaka
James, amahirwe masa muri AS Kigali. Turagushima nk’aba Rayons kuko uri mu bagize uruhare ngo Rayon itware igikombe cy’amahoro. Nibyo koko birababaje ko utazasohokana nayo ariko ni byiza ko ugiye kubona umwanya wo gukina kuko byari kuzakugora kubona umwanya hari abakinnyi 3 bakina neza kandi bakiri bato: Thierry, Fiston, Ange.
Comments are closed.