Abayobozi ba INILAK mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Kigali
Kwibuka amateka mabi yaranze u Rwanda cyane cyane nka Jenoside ngo ntibirangira nkuko byatangajwe n’abayobozi ba Kaminuza ya INILAK amashami atandukanye mu gihugu ubwo basuraga urwibutso rwa Kigali kuri uyu wa 06 Kanama 2013.
Jean Ngamije umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya INILAK yavuze ko aho aba bayobozi bamaze iminsi mu mahugurwa ya GIS(Geographic Iformation System) baboneyeho gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi basura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Aba bayobozi b’amashami ya Kaminuza ya INILAK bari kumwe n’abashyitsi baturutse mu bihugu bya Tanzania Canada, Morocco, Autrilia n’Ubushinwa barimo abaje kubahugura.
Margaret Musongazira waturutse muri Tanzania yavuze ko nyuma y’amateka mabi yabonye ku Gisozi ikimushimisha cyane ari kuba ubu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Africa bitekanye cyane kandi biri gutera imbere ku buryo bugaragarira buri wese uhageze.
Aba bashyitsi bafite imikoranire na Kaminuzaya INILAK mu Rwanda bamaze iminsi ndwi mu Rwanda bigisha ‘logiciel’ yitwa ‘Super Map’.
Kuri uyu wa gatatu bose bateraniye mu nama yo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye bafite ku bidukikije, ingufu, n’iterambere buri wese bitewe n’aho aturuka.
Photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW