Abayobozi ba CAF mu Rwanda kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka
Abayobozi batandukanye ba Politiki mu bihugu bitandukanye by’isi, batangiye kugera mu Rwanda aho baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro idasanzwe ya 20, abayobozi b’impuzamashyirahamwe y’umupira muri Africa, CAF, bayobowe na Issa Hayatou nabo baraza mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda.
FERWAFA niyo yemeje uku kuza mu Rwanda kwa Hayatou atagenzwa gusa n’umupira w’amaguru, ko kandi Hayatou azaba aherekejwe na Visi Perezida wa CAF akaba na Perezida wa komisiyo ishinzwe gutegura imikino y’igikombe cya CHAN Almamy Kabele Camara ndetse na Hicham El Amrani Umunyamabanga Mukuru wa CAF,ngo bazagera i Kigali kuwa 06 Mata 2014 saa kumi n’iminota mirongo ine (16H40).
Byari byavuzwe ko umuyobozi w’umupira w’amaguru ku Isi Sepp Blatter nawe azaza kwifatanya n’u Rwanda gusa kuko tariki ya 6 Mata muri Costa Rica hazaba hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya batarengeje imyaka 17 mu bagore.
Bikaba ngo bitakoroha kubona indege imuvanayo ikamugeza mu Rwanda aho yagera umuhango wa tariki 07 Mata warangiye.
ububiko.umusekehost.com