Digiqole ad

Abayobozi 50 mu ba Republicans banditse ibaruwa ko Trump yashyira USA mu kaga

 Abayobozi 50 mu ba Republicans banditse ibaruwa ko Trump yashyira USA mu kaga

Ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko Trump ari kugenda aterwa ikizere amahirwe ajya kuri Clinton

Abayobozi bakuru mu by’umutekano bagera kuri 50, benshi muri bo bahoze ari abafasha ba Perezida George W.Bush basinyeku ibaruwa imwe batangaza ko Donald Trump nta “bushobozi, indagagaciro n’ubunararibonye” afite byo kuba Perezida kandi ko “yashyira mu kaga umutekano n’imibereho myiza ya USA” aramutse atowe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru NewYork Times.

Ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko Trump ari kugenda aterwa ikizere amahirwe ajya kuri Clinton
Ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko Trump ari kugenda aterwa ikizere amahirwe ajya kuri Clinton

Aba baburiye abanyamerika ko Trump aramutse atowe yaba ari we Perezida udafite ubushobozi na mba waba utowe mu mateka ya Amerika.

Iyi baruwa basinye ivuga ko Trump yaca intege Amerika kandi abayobozi mu nzego zose ubu bashidikanya ubwenge bwe kuko kenshi ngo yerekanye ko afite ubumenyi bucye ku kitwa inyungu za Amerika, ibibazo by’ububanyi n’amahanga, ndetse n’ubufatanye bwayo n’andi mahanga, ari nabyo ngo Amerika ishingiyeho.

Muri iyi baruwa bagira bati “Trump ahubwo yerekanye ko ubwe akeneye kwiga.”

Bati “Nta n’umwe muri twe uzatora Trump nubwo kimwe n’abandi banyamerika tunafite impungenge kuri  Hillary Clinton.”

Nubwo mu ishyaka ry’AbaRepublicains harimo kutumvikana kuri uyu mukandida, ariko ni gacye bamwe muri bo bagiye hanze bakerekana uruhande bariho mu buryo bukomeye gutya.

Abakozi mu nzego ziciriritse bo muri iri shyaka nibo mu kwezi kwa gatatu basohoye ibaruwa nk’iyi mu matora y’ibanze, gusa ntiyahawe agaciro cyane kuko ari abakozi baciriritse.

Gusa ibaruwa yo kuri uyu wa mbere irimo abantu benshi bakuru n’abahoze ari abayobozi bakuru bari bagicecetse kuri uyu mukandida imbere ya rubanda, nubwo bwose mu biganiro by’aho abantu bahurira bajyaga banenga Trump ko nta bwenge afite.

Trump amaze kumva iby’iyi baruwa, kuri uyu wa mbere nimugoroba nawe yahise asubiza yihanukiriye.

Mu itangazo yashyize hanze yagize ati “Abasinye iriya baruwa ni babandi Abanyamerika bakwiye kubaza impamvu isi iri mu kaga, kandi turabashimira ko baje tukababona ku buryo buri wese mu gihugu amenya uwo kugaya kubera kugira isi ahantu habi.”

Ati “Bariya ntacyo baricyo uretse abitwa abanyabwenge bwa Washington ariko bananiwe icyo bari bashinzwe ariko ubu bagishaka kugumana imbaraga.”

Mu basinye kuri iyi baruwa harimo; Michael V. Hayden wahoze ari umuyobozi wa CIA na National Security Agency, John D. Negroponte nawe wabaye umuyobozi w’ibiro bishnzwe iperereza imbere muri USA akanaba uwungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa USA,  Robert B. Zoellick wahoze ari Perezida wa Banki y’Isi nawe wanabaye uwungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa USA, n’abandi benshi bahoze ari abajyanama mu by’umutekano n’igisirikare mu bihe bya Perezida George Bush.

Mu basinye iyi baruwa karimo kandi na Jendayi Frazer wahoze ari umujyanama w’ushinzwe ububanyi n’amahanga ku birebana na Africa.

Jendayi Frazer ari mu basinye kuri iyi baruwa
Jendayi Frazer ari mu basinye kuri iyi baruwa

 UM– USEKE.RW

en_USEnglish