Digiqole ad

Abayehova n’abandi badatanga amafaranga y’irondo bagiye guhagurukirwa

Mu nama y’umutekano y’akarere ka Nyarugenge yabaye kuri uyu wa kane, havuzwe ko Abayehova na bamwe mu bapolisi, Local Defense n’Abasirikare ngo mu midugudu batuyemo badatanga amafaranga y’irondo.

Musonga Solange umuyobozi wa Nyarugenge yerekana umwambaro mushya w'abanyerondo/Photo Daddy
Mukasonga Solange umuyobozi wa Nyarugenge yerekana umwambaro mushya w'abanyerondo/Photo Daddy

Aba rero ngo nibo bagiye guhagurukirwa n’inzego zibishinzwe nkuko DPC SP Bertin MUTEZINTARE  wari uhagarariye Police muri iyi nama na Lt Col RUGAMBWA Albert wari uhagarariye Ingabo babivuze.

Abitwa Ibigande, aba ni abantu ngo bibera mu bipangu byabo, batajya batanga amafaranga y’irondo, nabo ngo bagiye guhagurukirwa n’inzego z’umutekano.

Abayehova bo ngo bavuga ko Imana ariyo irinda imidugudu yabo, bityo ko ntampamvu yo gutanga ayo mafaranga.

Abo bose, ndetse n’abapolisi n’abasirikare ngo badatanga amafaranga y’irondo bagiye kuzafatwa mu midugudu batuyemo bashyikirizwe police.

SP Bertin Mutezintare ati: "Abapolisi badatanga amafaranga y'umuganda mujye muhamagara 0788311166"
SP Bertin Mutezintare ati: "Abapolisi badatanga amafaranga y'umuganda mujye muhamagara 0788311166"

Gusa ngo abayehova bo bazabanza bigishwe kugirango batange aya mafaranga, ariko nibanirana nabo ngo bazatabwa muri yombi.

Muri gahunda yo gukaza umutekano mu karere ka Nyarugenge, hatanzwe imyenda (Gilet) zizajya zambarwa n’abakora amarondo, ziriho na numero ngo hazajya hamenyakana uwateza ikibazo ari ku irondo.

Mayor wa Nyarugenge, Solange Mukasonga, nawe wari uri muri iyi nama, yavuzeko abaturage bakwiye gushyira imbaraga mu kwirindira umutekano, kandi bagafatanya na Police bayiha amakuru y’ahaba habereye ibyaha.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

24 Comments

  • abayehova badindiza gahunda nyinshi z’igihugu bitwaje imyeerere usanga ibangamira abaturanyi babo muri gahunda zisaba ubufatanye,ugasanga bigira ntibantibindeba.

  • Ariko koko niba atri ugusetsa ndi umusirikare nzajya gucunga irondo mwijoro ku kuazi ninza ngo mujyane no kurondo ubwo se ndi mashimi muzanfunge nababwira iki? yewe naba nduhutse byo si mbabeshye!!!

  • Ubundi ibyemezo nk’ibyo muba mwagishije inama abaturage? cyangwa mwabasobanuriye? Kubafunga si wo muti kuko ntakibazo bikemura. Twese dukeneye umutekano ariko ibyemezo muge mubifata mwabanje kumva ibitekerezo by’abo muyobora. none wa mugani abasirikare akazi bakora gataniye he n’irondo cg abapolisi? kandi none se umuntu najya yibwa mwaraye irondo muzajya mumwishyura?
    Ubwo se uwo Mayor we arayatanga ra? cg ntimujya muyamwaka kubera kumutinya?

  • ABASIRIKARE MUJYE MUBAFASHA KURUHANDE
    AHUBWO LETA UZABAHE NUBURENGANZIRA
    BAJYE BAGENDA MU MABUS YAYO KUBUNTU

  • abahamya ba yehova bararengana kuko badakwiye kuzira imyemerere yabo ahubwo jye nabonye ari intangarugero mubintu bimwe na bimwe nk’ umuganda

  • Ariko namwe murakabya koko none se gutanga amafaranga y’irondo urumva atari ukugira ngo umutekano uhorero.Abasirikare n’abapolice nimubabarire

  • RWOSE NTIMUGAKUNDE AMAFAANGA KULUSHA ABANTU ABASILIKARE NABAPOLISI AHO KWIGA UKO MWABONGEZA MULABASONGA?RWOSE TUBITEKEREZE IYOMBONYE IMBEHO,IMVUNE,IMVULA BARARAMO NJYE NGILA AGAHINDA RWOSE BARITANGA CYANE MUGIHE ABANYERONO BANANIRWA GUFATA IBISMBO BYIBAINSINGA NIBINDI POLISI NAMWE NGABO ZCYO MUKOMEREZE AHO UWO MUCO WUBUPFULA NUMURAVA ILONDO LIHOHOTERA NABIFATIYE AGACUPA NUWIGENDERA NOYATINZE GUTAHA ALIKO ISAHA ZOSE ZIBAHO NTAMUSILIKALE CY POLISI NDUMVAYAHOHOTEYEUMUNTU NINJOLO BAREBA IRANGAMUNTU GUSA CY BAKAGUCUNGISHA IJISHO MULIDISIPLINE LELO ABANYERONDO MUZABIGISHE CYANE

  • nTABWO BYUMVIKANA UKUNTU MWAVUGA NGO UMUPOLISI N’UMUSIRIKARE NGO BAHANWE KO BATATANZE AMAFR Y’IRONDO. iBYO BAKORA WOWE WABIKORA RA? MUBABABALIRE RWOSE! DORE NTIBAKIRYAMA MAZE

  • ARIKO NARUMIWE ESE KOKO ICYO CYEMEZO MWAGIFASHE MWABANJE KUBITEKEREZAHO? NIRIRWE NAREZE AGATUZA NDIMO KURINDA UMUTEKANO NINDANGIZA UTWO NARIGUHAHIRAMO UMWANA WANJYE NATWO NDUTANGE NGO NAYIRONDO, UBWOSE MURUMVA MUDASHAKA KUDUSONGA, UBWOSE NTIMURARA MUGONA TUBARINZE. AGAHINDA MUDUTERA NTIMUZABURA UKABATERA, NZABAMBARIRWA.

  • Ariko noneho iri ni ishyano nukuri! harya ngo iyo umuntu ahaze ntamenya ko hari umushonji uriho kabisa.

    Abantu batangira saa kumi bari mu mihanda ntanukisiga amavuta ngo amufate kubera imbeho abantu babaye ibikara kubera izuba! ubwo mwibwira ko utabibona ari nde? mwifata abantu mu rwego rumwe urara ku kazi namwe baturanyi muramuzi utakararaho nawe muramuzi, ntibikwiye ko umuntu arara hanze amaso yarabaye nkayindubaruba adashobora gukora ka bussness na gato kubera kubura umwanya ngo umufate nubyukira igihe ashakiye cyangwa utahira igihe ashakiye. Oya Maire oya kabisa. Mujye mumenya ko nabo ari abantu nigute wishyuza amafaranga yirondo umuntu ukora amarondo! muzi ko hari umupolisi cyangwa umusirikare urara iwe 2 mu cyumweru gusa! DPC aho kuvugira abapolisi ahubwo urasongora imambo zo kubabamba kandi uzi imibereho yabo. Vraiment ni ikibazo gikwiye gutekerezwaho atari mwikize. ntibinakwiye ko inkuru nkiyi iba ikwiye gutambuka isebya abashinzwe uutekano kandi ariwo ngenderwaho muri byose.

  • NONEHO NIMUKUREHO IGISIRIKARE NA POLICE UMUTEKANO UCUNGWE NABO BANYERONDO BANYU UBUNDI SIMBONA ARIBO BARENGA BAKIBA RUBANDA.ARIKO MUBONA AYO MAFARANGA YOSE MWAKA UMUTURAGE MWE MUMUFASHA IKI NGO AYABONE? NGAHO:IRONDO,IBISHINGWE,UBUREZI,UBUSABANE,KWIVUZA…,KANDI YATANGWA UGASANGA IBI BYOSE NTA NA KIMWE CYAGEZWEHO.

  • abahamya ba yehova mu bihorere rwose,ibyo bakora baba babizi

  • IMANA ISHIMWE KAND ISHIMWE, ITEKA RYOSE.

    Banyarubuga bavandimwe, ndabashimiye byimazeyo. MURAKOZE CYANEEEE….

    Ndabamenyesha ko, ubu aka kanya, ndamutse mpfuye, nagenda nsingiza Imana kandi nshimira Umuremyi. Kuko naba njyanye impuzu ya bukuru, naba ngiye mbonye abakwe mbonye imihana. Naba njyanye inseko y’ibisekerabanzi, inseko y’abana b’abana banjye…..

    Kuko m’ubuzima bwanjye nabonye amahano. Ariko kandi nagize amahirwe arenze kamere: „Nabonye INGABO zitabarutse. Abakobwa bacundugutura igikundiro, abahungu bakaraga amacumu. Nagiye gusanganira Ngaboyisonga aliwe Murengerampfubyi, umwe watabaye akiri muto cyane, agatabaruka ali Igikwerere…“

    Mu gitondo iyo mbyutse, buli munsi, ndapfukama ngasenga, ngasenga nshishikaye. Ngasabira abakunzi n’abanzi bose. Ngasabira Abanyarwanda n’u Rwanda rwabo: „ Amahoro*Amahirwe*Urukundo*Umubano*Ubuziraherezo“.

    NGASABIRA ABAYOBOZI BACU BOSE: „UBWITONZI*GUTEGA AMATWI ABAYOBORWA*UBUTABERA“.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • njyewwe ndumva babahohoteye niko babyumva freedom yabo izaba ihungabanye

  • Ingabo Z,igihugu(RDF)ntibakwiye kurara amajoro barinze igihugu ngo bagerekeho no gutanga Frs y,umutekano.ariko Police yo na Local difens bajye bayatanga kuko n,ubundi bari mu bahungabanya uwo mutekano w,abanyarwanda.

  • Mayita nabwire abantu uburyo Police ihungabanya umutekano wabanyarwanda. naho bitabaye ibyo byaba ari ideologie.

  • ese burya habaho namafranga yumuganda? mwansobanurira kuko njye ntabyo nari nzi!

  • Murwaye m’umutwe kweli!Abayehova bafite imyizerere bahuriyeho ku isi yose !Kubafunga byo ntacyo byabahinduraho ahubwo ni mufate ikemezo cyo guca ririya dini mu Rwanda.Kuva rero ryemewe abaririmo bagomba kubahiriza amahame bemera nkuko andi madini nayo afite ayayo!Naho abapolisi n’abasirikare yewe umusonga wundi koko ntukubuza gusinzira.Akazi baba biriwemo ntigahagije?

  • Leta yu”Rwanda” nako ubuyobozi bwacu badukinira ikinamico rwose sinibuka umunsi ubwo Mr Kagame yavuzeko u rwanda hari umutekano bisobanuye ko umuntu wese agenda yidegebya no ngo amafaranga y’irondo ayo nayiki mu gihugu gifite umutekano
    ikindi kandi ninshingano za leta gucunga umutekano wabaturage niyo mpamvu hariho urwogo rwa Police kandi police n’umukozi wa leta so nukuvugako rero umuturage natanga amafaranga y’irondo azaba ariwe uhemba uwo mu Police bisobanuyeko police atakiri umukozi wa leta naho muri uru Rwanda bimaze kurambirana gufunga abantu kuko sinzi niba hari itegeko rihana umuntu udatanga amafaranga yiryorondo kuko mugihugu gite umutekano sinkekako hariho itegeko ryo gukora irondo

  • chacun a son T moins. harya amarondo atangira sa ngahe, ko usanga bamwe barihaye kwinjira mu ngo z’abantu ku manywa, bagiye kwirebesha ubusa. inviolabilite du domicile imaze + N annees itubahirizwa. abayehova nabo binjira mu ngo z’abantu babunza udutabo ubanza baba bari ku irondo ry’amanywa tutabizi. mubaveho niba twemera koko ko igihugu gifite umutekano. irondo ku manywa na nijoro. etat de siege?
    abapolisi+abasirikari bo bakora amasaha 25!

  • umutekano ntawo birumvikana, ariko abasirikare mubahe amahoro, inshingano bafite koko ntizirenze ayo marondo!! kandi erega harinda IMANA!!!Muyizere gusa!!

  • none se niba abaturage aribo bagomba kurinda umutekano, akazi k’abapolisi n’abasirikare ni akhe?ese hari itegeko nshinga abayehova bishe?nibatubwire itegeko ry’igihugu ritegeka ayo marondo?sha mucunge neza mutazisama mwasandaye!icyo nzi nuko kuva na kera na kare kubwa habyarimana,aribwo hadutse amaorondo akenshi ntiyabaga ashaka ibisambo,ngo yabaga arayo kurinda umwanzi(inkotanyi) ngo atabameneramo. abahyamya ba yehova ntibayajyagamo,kdi byarabafashije.ubu abantu bajyaga kumabariyeli muwego nukirondo byabazaniye ibibazo byo kwita ba genocidaire.mbwira abumva numwana wumunyarwanda!

  • kambali burya iyo police yirukankana umubyeyi uhetse uri kwishakira imibereho adashabirije akitura hasi mu muhanda burya ntaba ahohotewe iyo police yahutaje umu civil iba ihungabanya umutekano nayo.naho ingabo za RDF zo sinabona amagambo nazivugamo uretse kubasabira imigisha ku Uwiteka gusa.

  • abasirikare bagomba gushyirwa mu mashuri ndetse bakongerwa umushahara bakubahwa na buri wese kuko nibo batuma dusinzira

Comments are closed.

en_USEnglish