Digiqole ad

Abatwa batazwi biberaga mu birunga

Aba batwa bavuga ko bamaze imyaka ibihumbi bibera ku kibero k’ikirunga cya MUHABURA ku ruhande rwa Uganda, ariko bakaba bivugira ikinyarwanda.

Ubu bahawe imirimo mishya itari Guhiga

Ubuzima bwabo ngo ni uguhiga bagatungwa n’inyama ndetse n’imbuto zera mw’ishyamba, ntibigeze bamenya iby’iterambere, nta rangamuntu, nta bitaro bari bazi, nta tumanaho, nta majyambere yandi bigeze bamenya usibye amayeri mashya yo guhiga, kugeza mu myaka nk’itanu ishize.

Kubera ko aho biberaga hatagerwa na benshi, aba batwa ba Uganda, bamaze igihe kinini ntawe uzi ibyabo. Ibigo bya Uganda Wild Authority (UWA), Rwanda Development Board (RDB) na Insitut Congolais de Conservation de la Nature (ICCN) byaje kumenya ko aba bantu baba bagira uruhare mu kwangiza ibidukikije n’inyamaswa mw’ishyamba rya ruriya ruhererekane rw’ibirunga bikora kuri biriya bihugu byose.

Stephen Barahirwa asobanura uburyo Gihanga yabaraze kwibera mw’ishyamba

ICCN, RDB na UWA bashyizeho ikigo kitwa Great Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) gifite ikicaro I Kigali ngo gifashe ibungabunga ry’ibidukikije muri aka karere ndetse kinakemure ikibazo cya bariya batwa baba ku gice cya Uganda.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cya bariya Batwa biriraga inyama gusa (bicaga inyamaswa) hafashwe gahunda yo kubagira abarinzi ba park ndetse no kuba aba Guide ba bamukerarugendo, ibi bakabihemberwa, iki gikorwa kikaba kiri kugenda neza cyane.

Stephen Barahirwa, umwe muri aba batwa ba Uganda (ubu ni umu Guide)  yatanze amateka yabo, n’uburyo baje kwibera muri ririya shyamba.

Yagize ati:” Gihanga yabyaye abahungu batatu, abita Gatwa, Gatutsi na Gahutu, bukeye agirango abagabire abasigira ibyansi by’amata 3 buri wese n’icye. Aragenda agaruka bukeye, asanga Gatwa icyansi cye yakigotomeye kirera, Gatutsi ntiyigeze anasomaho kiruzuye, naho Gahutu yakinyoyeho agica umuzizi. Nuko ahita abagabanya atya: Gatutsi ati wowe jya munka uziragire ubane nazo amuha inka, Gahutu amuha Isuka ati uzajye uhinga, naho Gatwa amuha umuheto n’imyambi ati genda ujye uhiga wirier inyama ibyamata ntiwabishobora

Iyi nzira niyo yerekeza kuri The Batwa Trail, Kisoro, Uganda

Barahirwa Stephen uba Kisoro ku nkiko za Muhabura ati:”nguko uko twinjiye Ibirunga ngo twishakire ibyo umukurambere wacu yaturaze.

Uyu munsi bakaba batagitunzwe n’ibyo sekuru wabo Gihanga yabaraze, baje kumenya ibitaro, bagenda ku muhanda, baba munzu z’amabati, ndetse Barahirwa Stephen ati tumaze igihe tubona na za telephone abantu bagendana.

Umuseke.com

10 Comments

  • Ni hatari kabisa,erega ntawe bitabera gusirimuka no kujyana n’iterambere.
    Congs kubagize urhare bose mugutarura aba bantu ba NYIRIBIREMWA.

  • ndabona hakiri byinshi byo kuvumburwa da!!aba baturage ndabona batarigeze bagerwaho na muzunga y’inganda zazanye n’akataribwa,iyo babarekera nature yabo.

  • Abo bavandimwe nibitabweho, cyakoze ntangajwe n’ ubuhanga imyenda yabo ikoranye. Gusa muzashake izina mubita ritari Abatwa kuko ritabahesha agaciro. Ngirango muzi ko nta n’ahandi rigikoreshwa mu Rwanda. Ok! Thanks

  • HOYAAAAAAAAAAA DAAAAAAA IRYO ZINA ABATWA NTABWO ARI IKIBAZO,KUKO KERA BAHOZE BITWA ABATWARE NONEHO RWANGENDANYE YAZANYWE NABARUGIGANA YABATWAYE RE HASIGARA ABATWA,ABARI ABATWARE BAHINDUKA ABATWA KUKO RE BAYIBAKUYEHO,AHUBWO NDABONA BABASUBIZA IZINA RYABO RYAKERA BAGAKOMEZA BAKITWA ABATWARE,MURAKOZE

  • Noneho rero ndabona bakwiye gusurwa, tukareba uko kera abagaho!

  • IBI NABYO NI AKUMIRO.NONESE KO NUMVA ARI ABANYARWANDA!KUKKO BAVUGA KO GIHANGA ARIWE WAHANZE U RWANDA.

  • URWANDA RWAHANZWE NA GIHANGA.NDUMVA BAFITE AMATEKA Y’ABANYARWANDA.

    • HANO NKUNZE KO BISOBAUTSE NEZA ABA N’ABATWA KUVA KERA ABATWA BARIBATONESHEJWE CYANE AHO UBWAMI BWARI BURI HOSE MURI AFRICA.MU RWANDA RERO IYO UMUHUTU ,UMUTUTSI YARYAGA IBYO ABONYE BIPFUYE AKENYE KUBERA NINZARA Z’URUDACA ZABAGAHO KUKO NTABIHIGWA BYISHI BYARIHO HARI IBITOKI AMASAKA ISOGI AMASAKA WAJYAGA MURI RUBANDA RW;ABATWA NAKAKWAKIRA BAKAGUHAN’UKUVURA UMUGONGO WAKIRA UKAJYA MUBATUTSI WAGIRA AMAHIRWE UKAMENYA GUHINGA UKAJYA MUBAHUTU.BATANDUKANYE NA BA PYGMY KUKO BABA BAGUFI CYANE KANDI BAGASA NABACHINOIS

  • Yego rata Faranswa bazina wanjye, waragendaga bakakuvura n’akagongo, ubu abantu barashize kubera indwara y’umugongo, kubera iki?
    NtabaTWAKAZI bakiboneka ku bwinshi ngo bayivure!

    • MW’IBANGA RYAB’ABATWAKAZI RYOKUVUR’UMUGONGO NIHO HAVUTSE ABASYETE NDI INDIRIMBO IBYINO ZOSEZAGAKONDO AMAKONDERA BYAHIBWE NABO AMAHIGI IMYIRONGE IBINTU BYISHI INKONO ZITABI INTANGO ZIBIBINDI NIBO TUBIKESHA NABANYE NABASUYE KESHI MUBIRUNGA MURIGISWATI NYUGWE N;ABAHANGA CYNE.NKUMBUYE INKOGOTO ZABO

Comments are closed.

en_USEnglish