Digiqole ad

Abatuye Isi baruzura miliyari 7 mu byumweru bicye biza

Abatuye Isi bakomeje kwiyongera cyane. Ikigo cy’Umuryango w’abibumbye gishinzwe abaturage UN Population Division cyatangaje ko mu byumweru bicye biri imbere abatuye Isi baza kuzura neza Miliyari zirindwi.

Abatuye Isi bamaze kuba benshi cyane
Abatuye Isi bamaze kuba benshi cyane

Kugeza ubu umubare w’abatuye ku mubumbe wisi ubarwa ni 6,999,208,256 harabura abantu batagera ku bihumbi 800 ngo umubare ube miliyari 7 zuzuye nkuko byemezwa na UN Population.

Uyu mubare ngo ukaba uzagerwaho mu minsi itari myinshi iri imbere, ndetse rwose ngo umwaka wa 2012 uragera Isi nayo yuzuye miliyari 7 z’abayiriho.

Umubare w’abatuye Isi ukaba warikubye kabiri mu myaka 50 gusa. Biteganyijwe ko niba nta gihindutse abatuye Isi bazakomeza kwiyongera ku muvuduko ukaze cyane.

Ingaruka mbi zo kwiyongera kw’abatuye isi ni nyinshi; Isi igenda ishiramo ibyo yaduhaga ngo tubeho, ubutaka bwayo ntibube bugihingika kubera guhingwa cyane, kwangirika kw’agakingirizo k’izuba katurinda ubukana bwaryo, bitewe n’ibyuka abantu bakomeza kohereza mu kirere, indwara zibyorezo zituruka ku mihindagurikire y’ikirere n’iyangizwa ry’amazi y’inyanja nazo ngo ziziyongera n’ibindi bibi byinshi.

UN Population ifatanyije n’izindi gahunda nyinshi zo kugabanya ubwororoke bw’abatuye Isi ku muvuduko ukabije, ikaba isaba abatuye Isi kumva ibyago bikururira cyangwa bakururira abazabakomokaho mu gihe badafashe ingamba zo kugabanya uburyo babyara.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish