Digiqole ad

Abatuye i Mageragere bashishikarijwe kurara mu nzitiramubu

Mu gikorwa cyo kurwanya Malaria mu gihugu kiri gukorwa na Imbuto Foundation, kuri uyu wa 30 Gicurasi bari mu murenge wa Mageragere ahari hakoraniye abaturage benshi baje kumva ubutumwa bubagenewe ku ndwara ya Malaria.

Aba ni abakinnyi b'urunana bakina ikinamico yo kurwanya Malaria
Aba ni abakinnyi b’urunana bakina ikinamico yo kurwanya Malaria

Nubwo mu Rwanda indwara ya Malaria yagabanyije ubukana ku buryo bugaragara, ariko ngo ntabwo irashira burundu, niyo mpmavu Imbuto Foundation ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC bongeye gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kuryama mu nzitiramubu no kwirinda iyi ndwara.

Abatuye muri uyu murenge w’icyaro mu yindi mirenge igize akarere ka Nyarugenge, babanje kubwirwa ububi bw’indwara ya Malaria. Basobanuriwe ko bitagarukira mu kuzahaza umubiri gusa ahubwo inasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu ihereye mu kuzahaza ubukungu bw’umuryango watewemo n’iyi ndwara.

Kuri uyu munsi ku murenge wa Mageragere ahabereye ubu bukangurambaga bahaye ubutumwa abaturage buciye mu makinamico ndetse no mu biganiro byatanze n’inzobere kuri iyo ndwara zo muri RBC.

Devothe Nayijuru utuye muri uyu murenge yabwiye Umuseke.rw ko nubwo bababwiye kuri iyi ndwara, we n’umuryango we basanzwe bazi cyane ububi bwa Malaria kandi bayirinda barara mu nzitiramubu ikoranye umuti bakanirinda ibidendezi hafi y’urugo bizamukiramo imibu.

Nayijuru ati “ Ni byiza ko abaturage bakomeza kwibutswa bene ubu butumwa kuko Malaria ni indwara mbi isubiza inyuma umuntu wayirwaye.”

Ladegonde Ndejuru umuyobozi wa Imbuto Foundation wari muri iyi gahunda yabwiye abaturage ko baje kubashishikariza kwirinda iyi ndwara kuko bazi ububi bwayo ku iterambere ryabo.

Ati “ kwigisha ni uguhozaho niyo mpamvu tuza muri izi kampanye (campaign) kugirango mukomeze mwibuke ko iyi ndwara ari mbi. Iki cyumweru twahisemo kujya gukorera mu turere dukorana natwo, kugira ngo duhure n’abaturage twumve neza niba bumva inyigisho abakangurambaga babaha.”

Radegonde NDEJURU
Radegonde NDEJURU

Madame Ndejuru yasabye abajyanama b’ubuzima gukomeza kuba hafi y’abaturage babigisha ku kwirinda iyi ndwara kugirango icike mu miryango.

Imbuto Foundation muri iyi gahunda yo kurwanya Malaria iri gukorera mu turere umunani (8) ikazayunganira RBC n’indi miryango ikorera hirya no hino igamije kurwanya iyi ndwara.

Kugeza ubu u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya malariya ku rwego rw’isi, biturutse ku bukangurambaga nk’ubu bugenda bukorwa. Malariya nayo yaramanutse igera ku mwanya wa munani mu ndwara zihitana abantu mu Rwanda, nk’uko ubuyobozi bwa RBC bubitangaza.

Barakina ikinamico ko uyu yanze kujya kwa muganga none akaba aheze mu nzu
Barakina ikinamico ko uyu yanze kujya kwa muganga none akaba aheze mu nzu
Abaturage bakurikiye ubutumwa bwo kurwanya Malaria
Abaturage bakurikiye ubutumwa bwo kurwanya Malaria
Ibya Malaria kubibigisha ngo ni uguhozaho
Ibya Malaria kubibigisha ngo ni uguhozaho
Abana bato bari baje kumva ubutumwa bwo kurwanya Malaria
Abana bato bari baje kumva ubutumwa bwo kurwanya Malaria

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish