Digiqole ad

Abatuye Goma babwiye UM– USEKE impungenge zabo ku ngabo za UN

Nta gishya ko abacongimani batuye mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo bahorana impungenge ku mutekano wabo kubera imirwano ihamaze igihe kinini, igishya ubu ni imirwano ishobora kuba hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Force Intervention Brigade zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye kurwanya imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo. Bamwe mu baturage b’i Goma baganiriye n’Umuseke.

I Goma mu mujyi abaturage bavuga ko barambiwe intambara/Photo jtkiwi

I Goma mu mujyi abaturage bavuga ko barambiwe intambara/Photo jtkiwi

Kambale Justin umunyekongo wavukiye i Goma mu Birere hafi neza n’umupaka w’u Rwanda, afite imyaka 39, ntabwo yifuje ko amafoto ye agaragazwa mu itangazamakuru, akora ubucuruzi hagati ya Goma na Rubavu, avuga ko ibiba byose aribo babihomberamo.

Kambale uvuga igiswahili yagize ati “ Dufite ubwoba ko Goma igiye kongera kubamo imirwano noneho ikomeye, maze iminsi ndeba ibitwaro bya bariya basirikare ba ONU, kandi M23 nayo yambuye imbunda zikomeye FARDC ubwo yafataga Goma, ubu dufite ubwoba bwinshi kuko iyo barwanye nitwe tuhababarira, iyo tudapfuye turahomba, kongera gutangira ubuzima bikatugora.”

Kambale avuga ko icyo we nk’umunyecongo yifuza ari uko ikibazo cy’inyeshyamba zirwanira muri Congo cyacyemurwa mu nzira z’amahoro.

Ati “ Congo ifite ibibzo by’imitwe irwanya Kabila, icya mbere twifuza ni uko yashyikirana nayo bakaduha amahoro. Twumva ngo barabikora Kampala ariko nta mahoro turabona. Ikindi imitwe y’abanyarwanda n’abo muri Uganda yo bayirwanye itahe iwabo. Kuki icumbikirwa hano? Nayo iduteza ibibazo.”

Uwitwa Mudeyi Dieudonné we avuga ko imirwano ya M23 na FARDC iherutse ngo yari igamije kureba ingufu za M23. Ati “ ndi umu ‘Gomatracien’ w’amavuko, ariko icyo maze kubona ni uko M23 igomba kuba ikomeye, twabonye ingabo za FARDC zaje ari nyinshi cyane na MONUSCO kandi yarabafashije tugirango M23 bagiye kuyirangiza burundu, bazanye n’indege ariko M23 n’ubu iracyahari, ahubwo abaturage i Rumangabo nibo babiguyemo.

Intambara imeze nk’iri kurota hano iduteye cyane impungenge kuko amasasu yabo nitwe abaturage ahitana.”

Mbungo Evariste we avuga ko MONUSCO ariyo batezeho amakiriro ko barambiwe intambara za buri gihe zimaze kubamaraho imiryango no guhora babunza imitima, babona bwije bakibaza niba buza gucya.

Mbungo ati “Turarambiwe, niba MONUSCO n’izo ngabo zaje badashoboye kurwanya iyo mitwe Kabila nashake umuti w’ikibazo nibiba ngombwa ashyikirane nabo nkuko yabigenje igihe cya CNDP wenda twamara kabiri dufite umutekano.”

Ingabo za MONUSCO kuwa kabiri nimugoroba zasohoye itangazo riha amasaha 48 abarwanyi bitwaje intwaro mu gace kegereye Goma, aya masaha arashira kuri uyu wa 1 Kanama 2013 saa kumi z’umugoroba, abaturage basa i Goma basa n’abiteguye ko intambara igiye kongera, nubwo bitababuza kwikomereza business zabo.

Mulota Kidiasa nawe utuye i Goma yabwiye Umuseke ko nta kundi bagomba kubigenza uretse kwikomereza imirimo yabo bagategereza ikizaba.

Aba baturage bahuriza ku kintu kimwe ko barambiwe intambara, bagaragaza kwinubira Leta yabo ku ntege zayo mu gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo.

Umwe muri aba baturage wanze kutubwira amazina ye yagize ati “ Kabila aba yibere i Kinshasa, ni kure cyane uvuye hano iyo barashe ntanubwo yabyumva, umenya ariyo mpamvu atabishyiramo imbaraga kuko ntabyo byumvikana ukuntu Leta ifite igisirikare inanirwa n’inyeshyamba ziri ku butaka igenzura.”

Abandi baturage ba Goma ariko babona ibintu ukundi, bavuga ko inyeshyamba za M23 ngo zikomeye cyane kuko zifashwa n’u Rwanda, nubwo ntacyo bavuga ku yindi mitwe myinshi irwanira mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Kazerwa Jean Yves ati “ u Rwanda rufasha M23 ikagira imbaraga naho ubundi FARDC iba yarabanesheje. Icyo twe twifuza ariko ni amahoro si imirwano.”

Aba baturage baganiriye ‘Umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu ari ikivunge bavuga ko nubwo M23 ariwo mutwe urebwa cyane ubu ariko ko uramutse ushyizwe hasi ikibazo kitaba kirangiye kuko hanavuka undi cyangwa n’indi ihari igakomeza kubuza abatuye Congo amahoro.

Leta y’u Rwanda yagiye ishinjwa gufasha umutwe wa M23 yahakanye ko ntaho ihuriye n’uyu mutwe. Gusa mu Rwanda hacumbikiwe impunzi z’abanyecongo zirenga ibihumbi 20, abasore bo muri iyi miryango bakaba aribo ahanini bagiye mu mirwano ku ruhande rwa M23 ubwo yatangiraga baturutse mu Rwanda.

Ikibazo cy’amahoro muri Congo Kinshasa kikaba kiraje ishinga abayobozi b’ibihugu mu karere.

Hari ibiganiro bigenda biguru ntege i Kampala, hagati ya M23 na Kinshasa, hakaba ingabo zoherejwe na UN kwambura intwaro kungufu imitwe irwanira muri Congo, hakaba n’izindi nzira z’ibiganiro zishyirwa imbere n’ibihugu byo mu karere ngo barebe ko izo ntambara zahagarara.

Maisha PATRICK
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish