Digiqole ad

Abaturage ntibahabwa umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa-Sosiyete sivile

Mu nama Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yagiranye n’imwe mu miryango ya Sosiyete sivile ikorera mu gihugu kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kamena 2013, abagize sosiyete sivile bagaragaje ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’uko abaturage batagishwa inama mu bibakorerwa ndetse nta n’umwanya bahabwa wo gutanga ibitekerezo kuri gahunda za Leta zibareba.

Nkurunziza Alex ukorera impuzamashyirahamwe “CLADHO”
Nkurunziza Alex ukorera impuzamashyirahamwe “CLADHO”

Sosiyete sivile ivuga ko kugeza ubu hakiri ibitagenda neza muri gahunda za Leta cyane nko kugira uruhare mu bikorwa bitegurirwa abaturage, igatanga urugero ku ngengo y’imari ngo bamwe mu bajyanama bagiye bayitangariza ko batabona igihe gihagije cyo kuyisuzuma.

Nkurunziza Alex ukorera impuzamashyirahamwe “CLADHO” avuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cyo kugera ku makuru, cyane cyane ngo abaturage bo hasi bakaba basa n’abahejwe kubyerekeranye n’ingengo y’imari kuko ngo badashobora kugera aho itegurirwa ngo nabo batange ibitekerezo byabo.

Yagize ati”Twagiye muri Komisiyo ya Budget mu nteko ishingamategeko batubaza ngo tuvuge ku ngengo y’imari  ya 2013-2014, twababwiye ko n’ubwo leta irigushyira amafaranga mu ngufu z’amashanyarazi ndetse no mu buhinzi, mu by’ukuri uruhare rwa rubanda mu ngengo y’imari cyangwa se n’ibindi bikorwa bya Leta bikiri ikibazo.”

Ibindi byagarutsweho muri iyi nama harimo ko Sosiyete sivile mu Rwanda ifite byinshi byo gukora, birimo kugenzura amategeko, amasezerano atandukanye Leta igenda ishyiraho umukono ariko ngo ugasanga ihura n’ikibazo gikomeye cy’amikoro macye, bigatuma itabasha gukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa bya guverinoma, dore ko ngo usanga itungwa n’amafaranga y’inkunga cyangwa impano gusa.

By’umwihariko ariko ngo Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa Muntu(NCHR) irateganya gukomeza guhugura inzego zigize sosiyete sivile mu gusuzuma no kunononsora amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rushyiraho imiko.

N’ubwo bimeze gutyo ariko ngo mu mwaka ushize Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu na sosiyete sivile bivuga ko byabashije gukemura ibibazo bigera ku 1300 bitandukanye.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Byaba byiza na rubanda rugufi bagize uruhare mu bibakorerwa

  • Iyo muri USA, aba DEmocrate nana Republicans baharira kuri assurances maladie,hari abaturage bo hasi,babajije,(byaberaga muri parlement gusa ).abo babigisha kuki batigisha abiwabo.mwari mwabona agahimano kaba murayomashyaka?????ubwo se babigirira abaturage cg ni abaturage bato habitual!!!!!!

    • Noneho ibikorerwa ino mubikoporora muri izo za Amerika? Iyaba ariho mwabikopororaga ubu tuba dufite agahenge!

    • ariko se gerard waretse tukajya tubikora bakatwigiraho, sinabonye urwanda rwigisha abantu bose, rubanda bahabwe uruhare mu byemezo niba amerika cg western nations zitabikora bazatwigireho kuko ntacyo bitwaye nyamara. Uzira rubanda se?

  • Iyo sosite sivile nayo niduhe umurongo wayo tujye tuyisobanuza….Leta ntako itagira. Nka MIFOTRA yadushyiriyeho/umurongo wa Tel. 9090 batugira inama ku kibazo cyose kijyanye n’abakozi ba Leta………..ibindi namwe muzabihamagarire ntabwo mbakorera publicite, cyari igitekerezo!!! M
    erci

Comments are closed.

en_USEnglish