Abaturage mu Ruhango bemeza ko bitashobokera uwabazanamo amacakubiri
Mu kiganiro kigamije kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa 11 mata 2014 i Gitwe Umuyobozi w’aka karere yabwiye abaturage ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari isano iri hagati y’umuturarwanda n’igihugu cye. Nyuma y’iki kiganiro abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko nta muntu byashobokera kongera kuzana amacakubiri mu baturage kuko babonye aho yagejeje igihugu cyabo.
Nkuko gahunda y’ibiganiro byateguriwe abaturage biri mu gihugu hose muri iki gihe abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’akarere ka Ruhango yaganirije abaturage bo mu murenge wa Bweramana, mu kagari ka Murama, umudugudu wa Karambo kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda.
Mbabazi Francois Xavier watangije ikiganiro kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda yerekana amashusho kuri iyi gahunda yakozwe ku bushakashatsi bwakozwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, maze abaturage bayibonye basanga koko abanyarwanda mbere bari bunze ubumwe maze aho abakoroni baje barabusenya.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango atri:”ndabamenyesha ko gahunda ya Ndi umunyarwanda ari isano muzi hagati yawe n’igihugu cyakubyaye”.
Yakomeje avuga ko iyo ugiye mu mahanga ya kure usanga abaturage b’igihugu ugezemo bashyira imbere kuba abenegihugu bacyo.
Bityo rero asaba abaturage kwigira ku mateka yabaye mu gihugu bityo bakabasha kwiyubaka barebera hamwe inyungu zubaka u Rwanda aho kugana inzira zisenya.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yasabye abaturage bitabiriye ikiganiro kujya mu matsinda maze ngo baganire kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda ndetse ngo bafatire hamwe ingamba zo kuyiteza imbere.
Abaturage baganiriye n’umuyobozi w’Akarere batangaje ko iyo abanyarwanda bataza gutozwa umuco mubi w’amacakubiri nta muntu wari guhindukira ngo ateme umuturanyi we.
Bashima iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda ibashishikariza kumva ko isano bose bayifitanye n’igihugu cyabo aho kumva ko bamwe ari ubwoko runaka abandi bakaba ubu.
Bamwe muri aba baturage baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke nyuma y’ibyo biganiro bamwemerera ko ubu byagora umuntu uw’ariwe wese waza ashaka kubasubiza mu macakubiri kuko babonye aho yagejeje u Rwanda.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com