Abatsinze irushanwa ryateguwe na KONKA bahembwe televiziyo na telephone
Mu mpera z’icyumweru gishize ishami rya KONKA mu Rwanda ryahembye abantu batatu bitwaye neza mu gusubiza ibibazo bitandukanye byari mu irushanwa ryakozwe hifashishijwe inzira ya facebook.
Abatsinze kurusha abandi, bahembwe za televiziyo, telefone n’izindi serivisi zitandukanye KONKA itanga.
Aba batatu ba mbere babashije gusubiza neza bahembwe televiziyo imwe ndetse na telefoni ebyiri.
Dusabe Claude, atuye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba wabaye uwa mbere, yatsindiye televiziyo ya KONKA ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 188,000.
Akimara gushyikirizwa igihembo cye yagize ati “Ndanezerewe cyane. Harakabaho KONKA.”
Dusabe akangurira abantu kwitabira kugura ibikoresho bya KONKA ndetse bakanayikurikira kuri Facebook kuko nabo ngo bishobora kumugirira akamaro nk’uko nawe bikamugiriye.
Sikubwabo Jean Bosco, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, ubu uri mu butumwa bw’amahoro i Darfur, muri Sudani niwe wegukanye umwanya wa kabiri, maze igihembo cye cyakirwa na mushiki we.
Ku mwanya wa kabiri yahembwe telefoni ya TANGO830, ifite agaciro k’amafaranga y’amafaranga y’u Rwanda 99.500.
Naho Alphonsine Uwiringiyimana, umunyeshuri mu ishuri rya ‘INILAK’ yegukanye umwanya wa gatatu, ahembwa telefoni ya KONKA I128.
Uwiringiyimana yahise atangaza ko yishimiye kuba abonye telefone igezweho (Smart Phone) kuko ngo izajya imufasha kujya kuri internet neza.
Ati “Ndashimira KONKA kandi ngashishikariza n’abandi batarakora “Like” ku rukuta rwa rwa Facebook ko babikora vuba cyane.”
Iri rushanwa ryateguwe na KONKA mu rwego rwo kumenyesha abanyarwanda ndetse n’abandi bantu benshi ku Isi ibikorwa byayo ndetse no kugira ngo abantu barusheho kumenyekanisha ibyiza bya KONKA.
Udahemuka Innocent, wari uhagarariye KONKA muri iki gikorwa yavuze ko bishimiye ko abantu babakurikira kuri Facebook bakamenya ibyiza n’udushya baba babafitiye.
Iri rushanwa ryatangiye hahebwa ibintu bito bito, birimo ibikoresho by’isuku nk’amasabuni, imibavu(deodorant), amasabuni n’ibindi ariko ubu, KONKA ikaba yatangiye gutanga ibikoresho bihenze.
Mu minsi iri imbere ngo irashaka kuva kuri Televiziyo na Telefoni ikajya inatanga amafirigo, amamashini yo kumesa, n’ibindi byinshi.
Udahemuka yongera gukangurira abantu kubagana kuko KONKA ifite ibikoresho byinshi cyane kandi byiza, biramba ndetse binafite garanti y’umwaka wose.
Abwira kandi abifuza nabo kuzegukana ibi bihembo ko ari ukujya kuri facebook bakareba ahanditse KONKA Product bagakanda “Like” ubundi bakajya basubiza ibibazo babaza.
Ibicuruzwa bya KONKA ushobora kubisanga muri Simba Super Market, mu nyubako ya Grand Pension Plaza, muri Kigali City Tower, ndetse no mu iduka rishya rizwi nka ‘Monaco electronic’.
ububiko.umusekehost.com