Digiqole ad

Abatoza ba AS Kigali barwanye

Amakuru umwe mu bari  kuri Stade de Kigali i Nyamirambo aho imyitozo ya AS Kigali ikorera imyitozo, aratubwira ko umutoza wa AS Kigali Thierry Hitimana yarwanye n’umutoza w’abazamu SAFARI bapfa ikibuga cy’imyitozo mu masaha make ashize.

Byabaye mukanya mu masaa yine ubwo ikipe y’abahungu ya AS Kigali  yazaga mu myitozo igasanga AS Kigali y’abakobwa nayo iri mu myitozo, Thierry Hitimana yasabye ko abakobwa bahagarika imyitozo ngo abahungu nabo bakore, ariko SAFARI utoza abazamu b’amakipe yombi ya AS Kigali ngo avuga ko ari agasuzuguro Thierry yabivuganye.

Umutoza wa AS Kigali Thierry Hitimana (Photo internet)

Nyuma yo guterana amagambo akanya gato, aba batoza uko ari babiri ngo bagiye mu makofi, imirwano yabo ngo yamaze igihe cy’iminota nk’ibiri maze abakinny n’abandi bagize staff ya AS Kigali baza kubakiza.

Umwe mu bakinnyi baduhaye aya makuru tutari buvuge izina, wanagize uruhare mu kubakiza yagize ati: “birababaje kubona abantu babagabo nkaba barwana imbere y’abo bayobora, twese byadutunguye kuko ubusanzwe nta kutumvikana kudasanzwe bagirana, ariko buriya kari gahari

Ibi benshi byabatunguye cyane kuko muri sport ndetse no mu buzima busanzwe mu Rwanda usanga abantu batakirwana kenshi, noneho ku bantu nkaba babatoza ngo byari isoni nyinshi kuri bo kubona abantu babagabo bakirwana ubu. Abakinnyi n’abandi batoza bari aho ngo babagaye cyane.

AS Kigali ikaba iri kwitegura umukino ifite n’ikipe ya APR tariki 30/04, ikaba kugeza ubu ihagaze ku mwanya wa gatanu  n’amanota 18

Umuseke.com

7 Comments

  • Ngayo nguko! abase kandi bapfuye iki?

  • ni nde wakubise undi?

  • nibajye guterinkunga kadafi niba bazi kurwana

  • Bihane kuko Sport ihuza abantu ntibatandukanya.Le football ce n’est pas la guerre.

  • ibyo ntago bikwiriye pe!noneho abasportif kweli? nakumiro basabe abo bana babikoreye imbere,imbabazi.

  • Birababaje

  • Kugeza ubu team nkunda zose zirenda ku ntera umutima sunday gikundiro yarambabaje,arsenal nayo nuko

Comments are closed.

en_USEnglish