Digiqole ad

Abatinganyi baaba batangiye guhabwa umwanya?

 Abatinganyi baaba batangiye guhabwa umwanya?

Turwanye  Iheza n’akato gakorerwa Kubabana na virusi itera Sida , Indaya n’Abatinganyi” ni amagambo yari yanditswe ku cyapa ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ububi bwa Sida muri Stade ya Nyamirambo tariki 1/12/2016. Byatumye hari abibaza ko u Rwanda rwaba rwatangiye guha umwanya abatinganyi.

Uyu munsi bamwe bibajije niba n'abatiganyi batangiye guhabwa umwanya mu Rwanda
Uyu munsi bamwe bibajije niba n’abatiganyi batangiye guhabwa umwanya mu Rwanda

U Rwanda ni igihugu kitagiye kigaragaza aho gihagaze ku bijyanye n’aba bantu baryamana bahuje ibitsina, bene aba bo bagiye bagaragaza ko bakeneye guhabwa umwanya no kwakirwa mu murayngo nyarwanda.

Kimwe na henshi muri Africa, mu mico y’abanyarwanda ubutinganyi ntibuhabwa umwanya ababukora ntibahabwa agaciro runaka ndetse n’amategeko y’u Rwanda ntabwo abashyingira.

Icyapa cyagaragaye ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA bamwe mu bagisomye bibajije niba abatinganyi baba badatangiye guhabwa umwanya mu Rwanda, gusa ubuyobozi bw’Umuryango AHF Rwanda bwagikoze bugira icyo bubivugaho.

Dr Brenda Asiimwe Gatera umuyobozi wa AHF Rwanda we avuga ko abatinganyi babafasha muri gahunda kimwe n’abandi bose.

Ati “Dufasha abantu bose mu kwirinda Virusi itera SIDA, abakora akazi k’uburaya ndetse  n’abatinganyi, gusa nta gahunda yihariye tubafitiye (abatinganyi)  ariko nabo turabafasha.”

Dr. Asiimwe avuga ko bakorana n’ibigo nderabuzima biciye muri Minisiteri y’ubuzima mu gufasha indaya n’abatinganyi kwirinda SIDA.

Ngo abatinganyi babaha udukingirizo, abanduye bakabafasha kubona mutuelle de Sante  no kubagaburira.

Mu mahugurwa ku kwirinda SIDA yatimiwemo abatinganyi ikabera muri Hotel imwe ku Kicukiro mu ntangiriro z’uyu mwaka, Abatinganyi barenga 50 barayitabiriye, biganjemo ababa muri Kigali.

Umwe muri bo witwa Rutaganira K yabwiye Umuseke ko benshi muri bo ibyo gukoresha agakingirizo ari bishya.

Ngo bafashwa ku bufatanye na Minisiteri y'ubuzima
Ngo bafashwa ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • ARIKOSE UBUNDI LETA IBWEMEYE ITABWEMEYE BIBUZA UWAVUTSE ARI UMUTINGANYI KUBUKORA? KUNGINGO IJYANYE NIMYOROROKERE NTA MPAMVU NTANUMUNTU WABUZA UNDI GUKORA UKO IBYIYUMVO BYE BIKORA, YASIBA KUBISHYIRA KUMUGARAGARO ARIKO YABIKORA.SINDI UMUTINGANYI KANDI SIMBUSHYIGIKIYE ARIKO NSHYIGIKIYE UBURENGANZIRA BWA BURI WESE

    • Jo Nta muntu uvuka ari umutinganyi kimwe n`uko ntawe uvuka ari indaya. Byose ni ibyo bihangishaho bakuze bakabyita uburenganzira. Mureke gushyigikira ikibi.

      • Uherahe kuki uvuga ko ubutinganyi butavukanwa ? None se heterosexualite kubwawe nayo ni ukwihangisha ? Sobanukirwa neza ibyo uvuga ntabyo uzi.

  • Abagabo ncuti zannjye twse guhera kubakuru bacu.kegeza.kuri.njye abo abgore baciye inyuma bakabyarana nabandi.bantiu.twitaga incuti zacu twigire mubatinganyi nubundi nihahandi haci

    • What?

  • KAKA genda wenyine kwanza ndumva usanzwe uriwe wijijisha.Iyo nama se yo gukemuza ikibazo ikindi ni bwoko ki? Wagize ngo niba warananiwe gukemura ibibazo by’urugo rwawe natwe twese byaratunaniye? Ahubwo wowe saba inama ni wowe uyikeneye, ureke kuvuga ubuswa bwawe.Niba ukeneye inama hano uvuge kuyikugire.

    • NTAMPAMVU YO GUSHYIGIKIRA UBUTINGANYI KANDI N,IMANA ITABWEMERA.

  • kuki abantu tudashaka gukora ibihuje n,ugushaka kw,IMANA.DUKOMERE KW,ISENGESHO.

  • Ubutinganyi bukurura akaga mwibuke ko buri mubtateje Sodomo na Gomola kurimbuka.mubwire abantu ahubwo bihane bakire Yesu Kristo

  • nikenshi twavuzeko ukuri kwacu kuzamurika nkumucyo ubuntimutangiye kubibona, wawoo, njye ndumutinganyi udatewe ipfunwe nabyo habe nagato abavugako aribyo twiga nibyo twigira muzagaragaze ubushakashatsi mwabikoreye, we born this way, homosexuality is sexual orientation,kandi ntimukaturebere burigihe mundorerwemo yubusambambi, turakunda,tugira nandi maramgamutima nkabandi, abirirwa baduciraho iteka ngo bibiriya, bibiriya sinyihakana ariko namwe ibyomukora simpamyako biyubahiriza buriwese azacirwa urubanza ukwe wirunciraho tukiri kwisi kuko uzaruca arahari, ntitubasabye ngomudukunde kuko urwango rwuzuye imitima yanyu, ariko nimutwubahe nkikiremwa muntu, abitwaza umuco mukadupyinagaza namwe twabarambiwe,umuco si statu umuco uba developed ubuse komwirirwa musomana haraho mwunvise kanjogera asoma rwabugiri, erega nakera twahozeho ariko kubera ubujiji nokudasobanukirwa abantu bagahora murujijo, uburero sikobikiri iterambere ryaraje, abantu barisobanukiwe kandi turangaje imbere mugushaka noguharanira uburenganzira bwacu, LGBTI oyeee,oye,oye,oyeeeeee

    • Sha vraiment ufite ubwenge kandi n’ubwo ntakuzi ufite ibitekerezo byubaka kuko mbere yabyose kirazira gucira undi urubanza rubi no kumutesha ubumuntu umuhora uko bameze. Abanyarwanda umengo turyoherwa gusa no gusebya abandi no kubavuga nabi aho gufatanye ngo twiteze imbere duteze imbere n’igihugu.

      Kera iyo umukobwa yatwaraga inda yaho yaraye ni ukuvuga nta mugabo uzwi afite baramwicaga kuko bamufataga nk’ikivume, kandi batekerezaga ko atera ibyago ndetse akabuza n’invura kugwa. Hanyuma se aho haziye uburenga bwa muntu, hagacibwa iteka ryo kutongera kurenganya abakobwa ngo ni uko batwaye inda ko mutagiye mumuhanda ngo mubirwanye ko wunvako muzi kugendera ku muco?

      Ninde ubu wahirahira akavuga ko umukobwa watwye inda y’indaro akwiye gupfa yitwaje ko ariko abakurambere bacu babigenzaga?

      Iyo mana se mubeshyera ko yanga abatinganyi urunuka yababwiye ko abo bakobwa bo ibakundira ibyo kuba batwara inda zahato na hato?

      Kwita abantu abatinganyi ubahora uko bameze,ni ingengabitekerezo iganisha kuri Genocide kandi ni ibyo kurwanya.

      Ninde wambwira ashimishwa no kwitwa ikinyendaro kuko niko bitaga abana batazi ba se mu kinyarwanda. Ninde murimwe atekereza ko iryo zina rikwiye gukoreshwa kubana bavutse muri ubwo buryo?

      Ubu se nitwita ababana bahuje ibitsina abatinganyi, aba bana badahuje ibitsina nabo tukabita abacukuranyi, abo tutazi base tukabita Ibinyendaro, bamwe muba musulman bakita aba kristo aba kafili n’ibindi byinshi. Ubu ntimubona ko iyo dutoteza abandi tubahora ko batameze uko dushaka tuba tumeze nka cya gisiga cy’urwara rurerure kimennye inda.

  • igihugu cyambere kwisi cyemeye abatinganyi n ubuholande intambara yisi irangiye. Ariko igitutsi bagira kibabaza cyane umuturage waho akumva uramusuzuguye n ukumwita homo. Murwanda rero antawubaheza kandi birazwi ko bariho. Bashaka babahe imyenda iriho ibyapa bibaranga? Imana idukize iriya mizimu kuko n abantu usanga mumitwe yabo habamo gutingana gusa.

    • Ntekereza ko nawe uriwe kuko ukuntu uvuga ibiri mumitwe yabo umuntu arabona ko ubazi neza, niwaba kandi ubivuga gutya gusa ntacyo ushingiyeho kindi, umbabarire kukwita ukuri uri un imbécile. parce qu’il n’ ya que des imbéciles qui parlent sans réfléchir.

      Mbere yo kuntuka ubanze ubitekerezeho kuko si nkwifuriza inabi.

  • nkuko byari bimeze i Sodoma na Gomora, bararyaga,baranywaga baratinganaga kugeza ubwo IMANA Yohereje umuriro urabatwika harokoka Loti n’umuryango we! Mwirinde kuko imisi ni mibi Satan ari gukoresha imbaraga n’amayeri menshi.Bakristo namwe musenge cyane mutazatungurwa! Amen

  • wowe witwa Kana ninde wakubwiyeko dukeneye guhabwa ibirango byanditseho ngoturi abatinganyi ntabyo dukeneye ntanibyo tuzigera dukenera kuko byaba arukutuvangura ahubwo kuriyo mipira uvuga nihandikweho hati abatinganyi nibahabwe uburenganzira aharihohose, cg se handikweho hati turwanye akato nihezwa rikotererwa abatinganyi ,kandi yambarwe nabantu Bose nkuko hakorwa iyanditse uburenganzira bwabagore ariko ugasanga nabagabo barayambaye

  • @Claude ndagushyigikiye! Ahubwo duhure twibwirane bya nyabyo at [email protected]

  • Kuri wowe wiyise Kana, uti nta kindi kiba mu mitwe y’abatinganyi uretse gutingana gusa!!! Mbega imyimvire?? Muri make mu mu mutwe w’abahanga mu bya model nka Alexander Mcqueen banditse izina, mu mutwe wa Anderson Cooper ” Kuri CNN”, mu mutwe wa Sr Elton John n’umugabo we David Furnish, mu mutwe wa Ellen Degeneres “umunyarwenya ukomeye” n’abandi tuzi nabo tutazi bakora mu mirimo itandukanye urashishoje usanga mu mitwe yabo harimo GUTINGANA gusa?? None akabazo wowe ubu mu mutwe wawe harimo iki? Gusangize abasomyi!

  • Ubutinganyi ni ishyano mu muco nyarwanda kandi umuco wacu niwo uturanga. Nina rero mwazanye imico y’inkorashyano z’abazungu muzabasange i Buraya iwabo w’ibibi byose.

Comments are closed.

en_USEnglish