Digiqole ad

Abatalibani barekuye abanyamakuru 2 b’Abafaransa bamaranye hafi imyaka2

Mu ma saa cyenda  15h00, kuri uyu wa gatatu, ni bwo umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka, Reporters Sans Frontières banditse ku rubuga ruhuza abantu, Twitter bagira bati: “Hervé na Stéphane barekuwe!” nyuma gato ubundi butumwa kuri twitter bwakurikiye ubwambere bubushimangira, nyamara abenshi basaga n’abakuyeyo amaso babifataga nk’ibihuha, nyuma gato noneho byaje kwemezwa ko barekuwe.

Heve na Stephane bamaze umwaka bafunzwe n'Abataliban

Nyuma y’amezi agera kuri 18 bashimutiwe mu gihugu cy’Afganistani, abanyamakuru babiri ba France 3, Hervé Ghesquière na Stéphane Taponier, barekuwe ari bazima.

Umwe mu banyamakuru ba France 2, Amaury Guibert, akaba yanditse ko n’igitangazamakuru France 3 cyari cyohereje abo banyamakuru muri Afganistani cyamaze kwemeza ayo makuru. Nicolas Sarkozy, Perazida w’Ubufaransa na we akaba yatumije bamwe mu miryango ya bariya banyamakuru.

Nk’uko bivugwa ubu ngo na bamwe mu bantu ba 3 bari kumwe na Hervé ndetse na Stéphane aribo: Reza, Ghulam na Satar na bo ngo baba barekuwe. Itangazo ryaturutse muri perezidansi y’Ubufaransa gusa ryo riravuga ku wari umusemuzi wa bariya banyamakuru “Reza Din”.

Mu masaha make baraba biyibutsa ikirere cy’Ubufaransa

Umubyeyi wa  Stéphane Taponier yatangarije igitangazamakuru iTélé ko irekurwa ry’umuhungu we ari inkuru ishimishije. Kuri ubu bariya banyamakuru wamaze kugezwa mu birindiro by’ingabo z’Abafaransa biri i  Kaboul nk’uko byavuzwe n’iriya televiziyo. Umubyeyi wa Taponier we akaba yanze kubyemera. Amakuru ava  kuri umwe mu bantu ba hafi mu biro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP, aremeza ko ku munsi wejo mu ma saa mbiri (8h00) z’igitondo bariya banyamakuru bazaba basesekaye ku kibuga cy’indege Villacoublay.

Mu matangazo abiri yasohowe n’ibiro bya Perezidanse y’Ubufaransa, mu rya mbere Nicolas Sarkozy yasaga n’uwishimiye irekurwa rya bariya banyamakuru.Naho mu rindi yemeje koko ko barekuwe.

Hervé Ghesquière, Stéphane Taponier n’abari babaherekeje ba 3, bashimuswe ku ya 30 Ukuboza 2009 mu gihugu cy’ Afghanistani,  ubwo bashakaga amakuru y’imvaho ubwo bari boherejwe n’ igitangazamakuru France 3. Bari bamaze iminsi 547 baraburiwe irengero, ni ukuvuga umwaka n’amezi 6.

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

en_USEnglish