Abasirikare bavuye abana 1700 ku buntu mu minsi 5 ishize
Intego abasirikare bavura mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda i Kanombe, yari iyo kuvura abana 1500 ahatandukanye mu gihugu uhereye tariki 05 kugeza kuya 10 Kanama 2013 mu gikorwa cya Army week, Maj Dr Kayondo King yabwiye Umuseke ko kugeza none kuwa 09 bamaze kuvura abagera ku 1700.
Maj Dr Kayondo ati “ twishimiye ko twarengeje umubare w’abana twifuzaga kuvura kandi turacyafite umunsi w’ejo, twanyuze ahatandukanye mu gihugu tuvura abana amaso, indwara z’uruhu, tubasuzuma indwara tukabandkira imiti n’ibindi.”
Uyu munsi abana bo mu kagali ka Gihara, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi nibo bari batahiwe, havuwe hanasuzumwa abana barenga 80 n’abasirikare b’abaganga bavura mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda by’i Kanombe.
Mukamana Judith wazanye umwana kumuvuza indwara atari azi, avuga ko umwana we yari ashobora kuba yari afite ikibazo mu nda, uyu mwana ngo yasuzumwe ndetse yandikirwa imiti banamwemerera kuzakomeza kumukurikirana natoroherwa.
Aba basirikare bari kuvura abana ku buntu, abana bafatiwe ubwisungane mu kwivuza.
Maj Dr Kayondo usanzwe ari muganga w’indwara z’abana ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe yavuze ko bashimishijwe no kubona abaturage bose babagana bazaga bafite ubwisungane mu kwivuza. Avuga ko bashishikarije n’abandi bose kwitabira gahunda yo kugira ubwisungane mu kwivuza.
Iki gikorwa gikorwa ku bufatanye na Korean Foundation for International Healthcare (KOFIH), kishimiwe cyane na David Sie umunyamabanga mukuru wa KOFIH wavuze ko bari baje kureba ibikorwa batera inkunga niba bikorwa neza.
David ati “birashimishije cyane ibyo nabonye, abasirikare b’u Rwanda baritanga, umusirikare aricara akamara amasaha atandatu adahagurutse avura abana b’igihugu cye. Nka KOFIH twabyishimiye cyane, twishimiye gufasha ibikorwa nk’ibi”
Iki gikorwa cyo kuvura abana kizakomeza ku munsi w’ejo kuwa 10 ari nabwo kizasozwa. Aba basirikare bakaba barageze nibura muri buri Ntara bavura abana ku buntu.
Photos/DS Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW