Digiqole ad

Abashoramari bazanye mu Rwanda Amafiriti aribwa cyane i Burayi

Uruganda rubyaza umusaruro umusaruro ukomoka ku buhinzi rwitwa ALTCO Ltd rukorera i Burayi no muri Amerika rwatangiye kuzana ibicuruzwa byarwo mu Rwanda, mu byo ruzanye harimo cyane cyane amafiriti afunze ateguye kuba yaribwa ako kanya.

Denden Berthane umuyobozi wa ALTCO afungura kumugaragaro kurya izi filiti mu Rwanda
Denden Berthane uhagarariye ALTCO Ltd mu Rwanda avuga ko izi firiti ntacyo zitwaye ku buzima

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Werurwe  uhagarariye inyungu z’uru ruganda mu Rwanda Denden Berthane yavuze ko uru ruganda rw’ibiribwa rukora ibintu byizewe kandi rumaze kugira izina rikomeye kubera serivisi nziza.

Ati “Twazanye ibicuruzwa byacu no mu Rwanda nk’ahantu hari isoko risobanutse.  Ku mafaranga 400Rwf gusa cyangwa 800Rwf umuntu ashobora kwigurira ipaki y’ifiriti yizewe.”

Berthane avuga ko ibicuruzwa byabo byujuje ubuziranenge kuko bizwi no ku rwego mpuzamahanga.

Batangaje ko ibicuruzwa bya ALTCO Africa Ltd byatangiye gucuruzwa i Kigali ariko bateganya no kwagurira isoko ryabo mu Ntara no mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda.

Abo muri ALTCO Ltd bavugana n'abanyamakuru
Ushinzwe imenyekanishabikorwa n’uhagarariye ALTCO Africa Ltd  mu Rwanda bavugana n’abanyamakuru
 Izi filiti zirimo amoko atatu atandukanye kubantu bose
Izi filiti zirimo amoko atatu atandukanye kubantu bose
Lionel Messi ni umwe mubamamaza izi filiti.
Lionel Messi ni umwe mubamamaza izi filiti.

Kanyarwanda Alain-Patrick
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Barabazanira uburozi ngo ngaho ni iterambere. Muzarebe abayarya za Burayi izo uko bameze.

  • Izi firiti ko bari kuzihenda cyane.

  • Oh my God, this is junk food namwe ngo bazaniye igihugu iterambere. Umunyu uba muri Lays uteye ubwoba. Ministry of health ahubwo nibe yongera budget yo kuvuza abanyarwanda.

  • Abafite ikibazo cyo kutanwa amazi kiracyemutse.umunyu .com

  • Ibi nzabirasa nta biryo birimo ni cancer nsazaa pufuuu pufuuuuu

  • Ibyo muvuga ntaho bihuriye nabusa izo chips ntacyo zitwaye

  • Ahubwo bazatuzanire na semule mwunve ubugari buryoshye

    • Ahubwo rata uwazana ka semoulle byibura

  • Ibi ni biribwa bibi cyane ku buzima…, ni nko kurya DURÜM byose ni bivuta bibi gusa…

  • Kaka semoule yakurutiye pates jaune???chacun son gout!agura guhera kuri 1 euros kuzamura ndumva batayahenze

  • nitabi bararyemeye nkanswe ifiriti sha umwana uribupfe niyo wamwarikira umutsima wa kigozi yaofa sha abazazigondera muzirire ibindi ubundi muzivuza shaaa tuzazihekenya.

  • uburozi ngo ni firiti, muzi umunyu ubamo uko uba ungana??, muzi ibivuta bibamo uko biba bingana, cancer , diabethe reka bibabone, amenyo yanyu agiye kujya avungagurika nk’itaka ubera ibi binyagwa ngo ni chips

  • Izi chips muzitondere turazizi ino zigura ubusa eirabyibushya biteye ubwoba surtout ku bana jyewe naziciye iwanjye

  • Ibintu byose byo munganda ni bibi
    Produit chimic zangiza abasirikare bumubiri
    ibintu biri naturalle ntakintubidutwaye. doreko ni Burayi
    aribyo bihenze.

  • Nari nzi ko bagiye kuza kuyatekera mu Rwanda none baraza kutugurisha ayatekewe iwabo? Ubushoramari burihe?

  • Ariko urwanda turi inyuma izo chips nizo bahoresha umwana inaha ibyo birahenda cyane kuko ntanumuntu ubigura icyambere nta nin
    Ninziza bimara iryo ntashoramari ahubwo birukane vuba nabwangu kuko ntasoko riraho uburozi ngo batuza niyo ibyiza koko

  • Umva abazungu ntabibi batazatuzanira ,barebye imibyibuho irabishe none bazanye murwanda ngo barye, ndababaye pe,uwababwira ko Chipsy ntamuzungu uzirya uko yiboneye,bazigurira abana kuwagatanu gusa ,kugirango weekend bishime,nibivuta numunyu, mucubwenge ntimugure ibyokubica

  • MURAKOZE ABAZIZI BAZITUBUJIJE

  • Harya ibi byitwa ifliti? sinzi uvuze ka semure buriya ni keza ni ubugali bworoshye kurya ,guteka kandi bufite ingirakamaro.

  • Ubu nabyo ni ikizungu kije se!!!! mana we rwanda twarazutse kweli.

  • Izo chips ntabwo aribiryo bifite akamaro kumuntu kubera ibintu bashyiramo ariko hagataho nkaba nibaza ibi bikurikira:
    -kuki leta idashishikariza iriya company gukingura uruganda mu Rwanda kodufite ibirayi bahagije?

    – ibi byatuma abanyarwanda bungukira mubuhinzi kandi nigiciro abantu binubira cyigabanuka bigatanga nakazi.

    This is not rocket science. We import chips when our potato growers are not benefiting? Hmn…

  • Effect of modernisation. No option! Dutegereze n’ibindi bizaza ahubwo! nagira inama buri wese kujya atekereza agahitamo uko agomba kwita ku buzima bwe.

  • musigeho di, mumaze kuzihaga none ntimushaka ko tuziryaho natwe!!

  • ikijyamumuntu sicyo kimwanduza guys ! muwace tuvunge mifupa kama bado meno yiko!!

Comments are closed.

en_USEnglish