Abashoferi ba RFTC basobanuriwe neza ibya Referendum
Abashoferi n’abandi bakora muri serivisi zo gutwara abantu abenshi ngo nta mwanya babona wo gukurikirana no kumenya neza ibyo kuvugurura Itegeko Nshinga ndetse n’ibya Referendum iteganyijwe kuri uyu wa gatanu mu Rwanda. Kuri uyu wa kane, abagize kompanyi ya RFTC y’ibyo gutwara abantu barenga ibihumbi bitatu bateraniye i Remera babwirwa iby’iki gikorwa neza.
Aba bakozi biganjemo abashoferi n’abafasha babo bavuga ko akenshi bataha bwije cyane kandi bakagera mu kazi saa kumi n’imwe mu gitondo bityo bitaborohera kenshi gukurikirana gahunda zimwe na zimwe za Leta. Ibya Referendum izaba ejo abenshi ngo ntibari babisobanukiwe neza.
Iby’amatora ku Itegeko Nshinga rivuguruye babisobanuriwe na Hon Theoneste Karenzi, ababwira ko ibyakozwe byo kuvugurura Itegeko Nshinga byashingiye ku busabe bw’abanyarwanda benshi barimo na bamwe muri aba, bigaca mu Nteko na Sena ubu bibaka bibagarukiye ngo batore bemera cyangwa banga Itegeko Nshinga rivuguruye.
Hon Karenzi ati “Ejo ntabwo ari ugutora Itegeko Nshinga ahubwo ni ugutora niba tugendera ku rivuguruye nk’uko abanyarwanda babisabye cyangwa tuguma kugendera ku risanzwe.”
Col Ludovic Twahirwa (Dodo) yavuze ko batumiye abayobozi ngo basobanurire abashoferi iby’itora rizaba ejo, kandi yishimira ko baje ari benshi kuko batumiye abanyamuryango ba RFTC 3500 hakaba haje 3200.
Col.Twahirwa ati “Aba bashoferi ntabwo benshi babona n’umwanya wo kumva amakuru, niyo mpamvu twahisemo kuzana abayobozi ngo bababwire icyo bazakora ejo. Turabakangurira kuzinduka mu gitondo bagatora ari benshi bagakomeza akazi kabo.”
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW