
Abashakashatsi baragerageza gushyira uturemangingo tw’umuntu mu ngurube

Mu mubiri wa Rwamuturagarakubijumba abahanga bari gukoreramo uturemangingo twazajya tuvamo ibice bisimbura ibindi bice by’umuntu
Abashakashatsi bo muri USA bari bari kugereza kurera uturemangingo tw’umubiri w’umuntu mu ngurube bakoresheje ikorana buhanga ryiswe “Gene editing”.

Aba bashakashatsi babashije guhuza uturemangingo tw’umuntu n’utwingurube babishyira mu ngurube bivamo igigi rigizwe n’uturemangingo tw’umuntu.
Ibi ngo bizagabanya ikibazo cy’ibura ry’insimburamubiri ku barwayi.
Aba bashakashati bateye uturemangingo tw’umubiri w’umuntu mu rusoro rwari mu ngurube , barema urundi rusoro rugizwe n’uturemangingo tw’umuntu n’utw’igurube rwiswe Chimera.
Human-pig Chimera bayimuriye ahakorerwa ubushakashatsi mbere mu minsi 28 mbere yuko ivuka ubwo bayikuyemo bajya kuyikorera ubushakashatsi.
Chimera bayikora basimbuza uturemangingo tumwe tuba tugize urusoro ruri munda y’ingurube bagashyiramo utw’umuntu bikarema urusoro ruba rushobora gukurira mu nda y’ingurube.
Ku nshuro yambere basimbuje uturemangingu dutuma urwagashya (Pancreas) rw’umuntu rukura bivuye kuri ubu buhanga.
Ukuriye itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza ya California yavuze ko uru rusoro rukomeza gukura ari nk’ingurube isanzwe ariko ifite uturemangingo nk’utw’umuntu.
Ibi ngo bizagabanya ikibazo cy’ibura ry’insimura mubiri. Aho nko mu gihugu cy’ubwongereza ngo abantu 1 000 buri mwaka bapfa bategereje insimburamubiri.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ariko kuri iyi Page ibanza ( UTUNTU N’UTUNDI) mugerageze gukuraifoto y’iyi Ndyoheshabirayi iruhande rw’uriya Mwislam URIMO KU SWALI kuko ngirango twese tuzi ko bazirana ibi by’agaca n’umushwi!!!
alikubukoko babuze irinditungo bakoresha ritari iyinyagwa yingurube nukuntu gisanabi. kandubwo izongirwa turemangigo bazajya bazoherereza muli africa
alikubukoko babuze irinditungo bakoresha ritari iyinyagwa yingurube nukuntu gisanabi. kandubwo izongirwa turemangigo bazajya bazoherereza muli africa. Yewe noneho ntangiyekumva abahamya ba Yehova banga guterwamaraso iyobarwaye, ngiye kwiberawe batazanshiramo iyomyanda yingurube
Comments are closed.