Digiqole ad

Abashakashatsi babonye utunyamasyo tumaze imyaka miliyoni 50 duhuza ibitsina

Mu Ubudage, abashakashatsi bavumbuye imibiri y’utunyamasyo twitabye Imana mu myaka miliyoni 50 ishize, tugifatanye. Utu dusimba turi mu turamba cyane ku Isi twaba ngo twarishwe mu gihe twariho duhuza ibitsina.

Ubusanzwe ni uko tuhura muri ziriya gahunda
Ubusanzwe ni uko tuhura muri ziriya gahunda/photo internet

Igitangazamakuru cya siyansi Biology Letters cyandikirwa mu Ubudage cyatangaje ko utu tunyamasyo twaba twari ku nkombe z’ikiyaga gishaje cyane maze tukicwa n’amazi yanduye cyane (toxic water) n’iruka ry’ibirunga, twamara gupfa dufatanye tukarohama hasi cyane mu kiyaga.

Ubusanzwe ibi ngo bigaragara mu biyaga byo mu bihugu byo muri Africa y’Uburasirazuba bituriye Ibirunga nkuko byemezwa na Dr Walter Joyce wo muri Kaminuza ya Tübingen aho bavumburiye utu tunyamasyo.

Uyu muhanga yavuze ko utu tunyamasyo tudasanzwe, nyuma yo gupimwa babyitondeye cyane basanze nibura tumaze imyaka miliyoni 50 twitabye Imana twifataniye.

Mu myaka 30 ishize, bene utu tunyamasyo ngo twagiye tugaragara mu biyaga bishaje byo mu Ubudage ariko ni ubwambere babonye utwapfuye dufatanye duhuza ibitsina tukaba nyuma y’icyo gihe cyose tugifatanye.

Iriya nzobere yagize iti: “ Twarebye neza twitonze dusanga utu tunyamasyo kamwe ni igitsina gabo n’igitsina gore, ntabwo ari utw’igitsina gabo twombi twaba twarapfuye turi kurwana, twarebye zimwe mu ngingo zatwo dusanga twarishwe turiho duhuza ibitsina

Ubusanzwe utunyamasyo turi mu nyamaswa ziramba, gusa bikaba byatangaje benshi kumva ko utu twabonywe tumaze imyaka miliyoni 50 twitabye Imana tukaba twari tugifatanye.

 

Kuri ibi by’utunyamasyo n’imyaka yatwo, ku cyumweru tariki 24/06 uyu mwaka, hamenyekanye inkuru mbi y’akanyamasyo kanini kitwaga Lonesome George kitabye Imana ku myaka 100 gusa.

Aka kanyamasyo ngo niko kanini mu bwoko bwako kari gasigaye ku Isi. Kari gasigaye gusa mu gihugu cya Ecuador muri Amerika y’epfo, kakaba nibura abantu bagera ku 180,000 bazaga kugasura baturutse ahatandukanye ku Isi.

Urupfu rwako ngo rwatunguranye kuko ubusanzwe ubwoko bwatwo ngo bwamaraga imyaka nibura 200 ku Isi.

Ku kirwa cya Galapagos muri Ecuador aho tuba twinshi ngo hasigaye utugera ku 20 000, gusa kariya kitwa George niko kari kanini cyane muri twose.

Abarobyi mu myaka ishize ngo baraduhize cyane kubera inyama yatwo ngo y’umwihariko ndetse hafi kutumara kugeza ubwo Leta ihagurutse ikaturinda, natwo tukinjiza amadevise y’abaza kudusura.

 Lonesome George ubwo kari kagihumeka
Lonesome George ubwo kari kagihumeka

Source: BBC News

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Utunyamasyo na two twitaba Imana cyangwa turapfa???? ( Ntiba vuga bavuga !!!!!)hitaba Imana Umuntu plz!!!!

    • Yego nshuti.Jya ukosora aba baswa mu rurimi rw’ikinyarwanda bangiza haba mu mvugo no mu yandiko.

    • Nonese ibintu byose ntibituruka ku Mana??igihe cy’izuka se inyamaswa ntabwo zo zizazuka?nta roho zigira?cg nuko tuzirusha ubweneg n’imbaraga tugahita tuzicira urwo gupfa?Ese mwibagiwe ko hari n’abazungu bafata abirabura nk’inyamaswa!!!!

      • Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo, imuha Roho cg Umwuka wayo niyo mpamvu ariwe uzazuka.Kandi mumenye ko umuntu ari umwana w’Imana. Umuntu anyuraniye kure n’ibindi biremwe. Nti mugakinishe kuvuga Imana ukomubonye

    • niba wemera ko Imana yaremye byose wakwemera ko Inahamagara ibyo yaremye byose.
      urakoze cyane

  • Imyaka miliyoni 50 yabayeho ryari?abahanga
    munsobanurire ibyayo n’igihe isi yaremewe inyamaswa zitwa amazina kugirango nsobanukirwe ibyiyi nkuru.

  • none se ko natwo twaremwe n’Imana!

  • Hasiiiiiiiiiiiiii weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Burya numuntu ntabwo yitaba imana ahubwo ab a yapfuye kuko yitabye imana yahita ajya mwijuru kuyita nyine kuki se bamuhamba mumva
    waba witabye imana bakagushyira ikuzimu koko?

  • HAHAHAAHA, UTWO TUNYAMASHYO SE TWABAYEHO MBERE YA ADM NA EVA TWARI TUBIZI KANDI ARI BO BABITANGIJE?!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Kimuri,5,burya umuntu agirwa n’umubiri na roho ,umubiri urapha ariko roho ntipha.kirya bashyingura ni umubiri si roho.

  • muzamfashe kumenya igihe isi imaze muzaba mugize neza. cyangwa mundangire aho nashakira.

  • Ndabasabye muzamfashe kumenya igihe isi imaze ibayeho;cyangwa mundangire uburyo nabimenya.ndetse nibivugwa kukurangira kwayo nabahanga.

    • UGIRANGO BENSHI NTIBAKENEYE KUMENYA IGIHE ISI IMAZE ! ARIKO RERO NIBA 50 MILLION ZIMYAKA ISI IMAZE ZARABAYEHO URUMVA KO ABAVUGA NGO IZARIMBUKA VUBA UBANZA BABESHYA KUKO YABA IKENYUTSE UGERERANYIJE NIGIHE YESU YAYICUNGURIYE ! AHUBWO YAKAGOMBYE KUMARA ZA MILLION ZIRENGA ZIRIYA KUKO YSU YABIVUNIKIYE !!!!!!!!!!!

  • KARIYA GASIMBA BACUNGE NIBA KATARAZIZE UMUBYIBUHO CYANGWA IBIRWARA NKA BYA DIABETE !!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish