Digiqole ad

Abasaba kwishyurwa ibyangijwe n’ingagi bamwe ntibazishyurwa

Ikigega cy’ingoboka ku mpanuka (Special Guarantee Fund) kuri uyu wa 27 Gashyantare cyari mu karere ka Musanze mu gikorwa cyo kwishyura abangirijwe n’inyamaswa zo muri pariki y’ibirunga baturiye. Bamwe bishimiye iki gikorwa, abashyikirijwe inzandiko zivuga ko batazishyura bo bavuga ko bagiye kugana inkiko.

Aba baturage bari kubwira ra umuyobozi Ndashimiye Bernadin agahinda bafite
Aba baturage bari kubwira  Ndashimiye Bernadin uko ingagi zabangirije

Sebupfura Jean Claude yari amaze igihe ategereje kwishyurwa. Ari ku rutonde rw’abahawe inzandiko zibemerera kwishyurwa, yabwiye Umuseke ko yishimiye cyane iki gikorwa na Leta yatekereje kubishyura.

Abahawe inzandiko zivuga ko batazishyurwa bo bavuga ko babaye cyane ndetse batazigera bitabira ibikorwa  bya Leta bahuriyeho na Pariki baturiye harimo no kwita izina ingagi

Umwe mu baturage batazishyurwa ibyo yari yasabiye inyishyu yatangaje ko ababajwe cyane no kuba ingangi zaramwangirije ibiti by’inturusu ndetse zikarandura imyaka ye ariko akaba abwiwe ko atazishyurwa.

Uyu muturage wanze ko dutangaza amazina ye ati “ Ndababaye cyane, nataye umwanya ntakaza amafaranga nkurikirana ikibazo cy’ibiti byanjye ingagi zonnye bigatuma byuma none ngo ntabwo nzishyurwa?”

Abaturage benshi nka we bahuje ikibazo cy’uko bamenyeshejwe uyu munsi ko batazishyurwa, batangaje ko bagiye kugana inkiko.

Benshi muri aba baturage barishyuza amashyamba yabo yangijwe n’ingagi zonnye ibiti by’inturusu, ubu ngo byumye ariko ikigo cyo kubishyura kikaba kitareba ko ibi biti byumye, gusa ngo kuko bihagaze bakaba batazishyurwa.

Aba baturage bamenyeshejwe ko batazishyurwa ibyo bavuga ko byangijwe n’ingagi zo mu birunga banenga cyane imikorere y’ikigo cy’ingoboka ku mpanuka ngo kuko kitigeze kita ku bibazo byabo bafashe imyanzuro batarebye neza ibyangijwe.

Bernardin Ndashimye uyobora iki kigo avuga ko nubwo bigaragara ko hari ibiti by’inturusu byonwe n’ingagi ariko bitangiritse ku buryo aho ba nyirabyo bagera aho kwishyuza, mu gihe ngo ari ibiti bigikura.

Ingagi zishishura ibi biti by’inturusu zikabirya ndetse zikangiza amashami yabyo zigendagenda mu mashyamba arimo n’ay’abaturage baturiye pariki.

Ndashimye avuga ko aba baturage mu kubashumbusha babageneye ingemwe ngo ababishaka batere ibindi biti, akemeza ko bigoye cyane kwishyura ubumuga bw’igiti.

Perezida Paul Kagame niwe wasabye ko abaturage baturiye pariki bangirijwe n’inyamaswa bakwiye kujya bishyurwa ibyangijwe nazo n’iki kigo cy’ingoboka ku mpanuka.

Bernardin Ndashimye yemeza ko hari abangirijwe n’inyamaswa ku buryo bugaragara koko, aba akaba aribo ngo bazishyurwa nk’uko babimenyeshejwe.

Kugera mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka abemerewe kwishyurwa bose bigomba kuba byakozwe nk’uko byatangajwe.

Kugeza ubu pariki y’Akagera niyo yonyine imaze kuzitirwa neza ku buryo inyamaswa ntaho zihurira n’abantu baturiye iyi pariki nk’uko mbere byabaga bigateza ibibazo byo kwangirizwa n’izi nyamaswa.

Mu birunga abaturage bamwe ngo bareze ingagi ko zaboneye zikanabacira ibiti, nyamara ngo hari amashusho amwe n’amwe agaragaza ko ibyo biti bimwe byatemwe n’amashoka. Ndashimye akavuga ko ariyo mpamvu harimo bamwe batazishyurwa kuko ibyo barega ko bangirijwe bidafatika.

Ndashimye nawe agerageza gusobanurira abaturage bamwe impamvu batazishyurwa
Ndashimye nawe agerageza gusobanurira abaturage bamwe impamvu batazishyurwa
Abahawe inyemezabwishyu ibyishimo ni byose
Abahawe inyemezabwishyu ibyishimo ni byose
Aya ni amadosiye y'abaturage bagomba kwishyurwa
Aya ni amadosiye y’abaturage bagomba kwishyurwa
Aba baravuga ikibazo cyabo
Aba baravuga ikibazo cyabo
Kuri raporo aragaragaza ibiti bye bigera kuri 85 byangijwe n'ingagi
Kuri raporo aragaragaza ibiti bye bigera kuri 85 byangijwe n’ingagi, ikico cy’ingoboka ku mpanuka kivuga ko bigoye kwishyura igiti kitatemwe
Abatazishyurwa bagaragaje ko bababaye cyane
Abatazishyurwa bagaragaje ko bababaye cyane

Photos/DS Rubangura

 

Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • oya bagomba kubishyura . amafaranga bamukerarugendo bazitangaho ni menshi.

  • Mbere yo kuvuga ngo ntibishyura cyangwa barishyura; Bakabanje kumenya impamvu yabyo. Niba igiti cyangiritse mu buryo ubwo ari bwo bwose gikwiye kwishyurwa hatarebwe ngo cyatemwe cyangwa nticyatemwe. Ubu se ntibigaragara ko biriya biti nta kazoza bifite nyuma yo kwangirika? Ayo mananiza naveho bishyure abo baturage kuko n’izo ngemwe babahaye ntabwo bazitera ngo zihite zikura zigere ku rwego ibiti byangijwe byari biriho. Le fait que nazo zitangwa; ni uko bigaragara ko something has gone wrong with those trees. Bareke kubyoroshya rero babishyure nta mananiza

  • Abo baturage bangirijwe ibiti n’ingagi bagomba kwishyurwa. Tuzi ko mu bukerarugendo bwo mu birunga aho aba “tourists” bajya kureba ingagi havamo amafaranga menshi. Nibafate rero muri ayo mafaranga bishyure abaturage ibyabo byangijwe n’izo ngagi.

    Niba Leta ikora ibishoboka byose ngo ibungabunge ubuzima bw’Ingagi, yakagombye no gukora ibishoboka byose ngo ibungabunge ubuzima bw’umuntu (umunyarwanda). Bitabaye ibyo, abantu bakwemeza ko mu Rwanda Ingagi irusha agaciro umuntu, kandi siko biri.

  • aba baturage bareke kwifuza niba ibyo bangiririjwe atari byinshi bakwihangana kuko n’amadovise ava mu bukerarugendo azamura iterambere ry’aho batuye kandi niba ibyangijwe bigaragara ababishinzwe barabireba

  • kwishyurwa ni ngombwa kuwangirije ,a riko aba baturage bagakwiye kumva ko ibintu byose bifite umurongo bigenderaho , atari ikifuzo cy buri muntu, kuko ibyo umuntu yifuje byose ubimuhaye hari uwakubwako igiti cye kimwe cyari gihagaze miliyoni y’amanyarwanda

  • ariko RDB ubusanzwe irabishyura kandi ndabona bafite impapuro zemeza ibyo …buriya bazabishyura nimba byarabaye koko

Comments are closed.

en_USEnglish