Digiqole ad

Inzira zo mukuzimu za Khadaffi zinjiwemo n’abamurwanya

Kuri uyu wa kane, abarwanya Khadaffi n’ubu bakimuhiga, bamaze kwinjira bwambere mu nzira zo munsi y’ubutaka zituruka munzu ye zerekeza mu bice bitandukanye bya Tripoli.

Binjiye mu nzira za Khadaffi zo munsi y'inzu ye
Binjiye mu nzira za Khadaffi zo munsi y'inzu ye

kuri uyu wa kane kandi, abarwanya Khadaffi ngo biriwe barasana n’ingabo zikimukomeyeho kunzu imwe muri Tripoli bakeka ko ariho Khadaffi n’abahungu be bihishe.

Ngo kuri iyi nyubako hari ingabo nyinshi zishyigikiye Col Muammar Khadaffi uri mu bihe bye byanyuma. “Niho bose bari, Khadafi n’abahungu be, ariko turabirangiza uyu munsi byose, turabageraho” ni amagambo ya Muhammad Gomaa, umwe mu bari kurwanira aho yabwiye abanyamakuru ba BBC.

Khadaffi ngo igihe inzu ye yari isumbirijwe, yaba yaranyuze muri zimwe muri izi nzira ngo agere hariya ubu yihishe, ariko ngo yari yigize nk’umugore kugira ngo hatagira umumenya.

Moussa Ibrahim, umuvugizi wa Leta ya Khadaffi iri kurembera, yavugiye kuri Television ya Al-Orouba TV, ivugira uruhande rwa Khadaffi, ko sebuja ameze neza, ndetse afite Morale, kandi ari i Tripoli.

Umurwanyi amanuka munzira ya Khadaffi yo mu kuzimu
Umurwanyi amanuka munzira ya Khadaffi yo mu kuzimu
Naho zitungukira bahamenye, ngo ntabwo ari kure cyane
Naho zitungukira bahamenye, ngo ntabwo ari kure cyane
Mubyo munzu ya Khadaffi buri wese ari gufata icyo ashoboye
Mubyo munzu ya Khadaffi buri wese ari gufata icyo ashoboye
Nubwo batamusanze munzu ye bafashe Ingofero ye yambaraga
Nubwo batamusanze munzu ye bafashe Ingofero ye yambaraga
Igishusho Khadaffi akunda kiri imbere y'inzu ye bagishwanyaguje nyuma yo kuhafata
Igishusho Khadaffi akunda kiri imbere y'inzu ye bagishwanyaguje nyuma yo kuhafata

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru, uri i Tripoli yemeje ko koko iyi ari indunduro y’ubutegetsi bwa Col. Mouammar Khadaffi.

Inzu y’urutare ya Khadaffi yafashwe, yubatswe mu myaka y’ 1980, ngo ifite inzira zo munsi (tunels) zitari nke zifite uburebure bubarirwa muri 3km.

Ishusho bashwanyaguje niyo Khadaffi yabwiriraga ho Abanyamerika ko azabivuna/Photo AP
Ishusho bashwanyaguje niyo Khadaffi yabwiriraga ho Abanyamerika ko azabivuna/Photo AP
Na kera na kare ntiyabizeraga, NATO iri gufasha cyane abamurwanya/Photo AP
Na kera na kare ntiyabizeraga, NATO iri gufasha cyane abamurwanya/Photo AP

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

28 Comments

  • uwo mugabo Imana IKOMEZE KUMURINDA ARIKO UWO BA RUBYIGANA BIKOMYE ARAHIRIMATUUUU SASA NDIWE NAKWEGURA IMINSI IKICUMA DORE KO AGIKOMEYE

  • Njyendinka kadafi ntamurwanyi wamfata byaruta nkijugunya mur’acide ariko ntibabone numurambo wanjye.kuko nawo bashobora kuwushinyagurira.

  • Baramurenganya bamuretse akiyoborera ko bo batazagishobora?

  • biryoha bisangiwe, khadaffi ashatse yarekura ubutegetsi nabandi bakayobora dore ko igihe ategetse ari kirekire!

  • Nge uko mbibona, bariya bagabo baradufite neza neza uwo bashatse baramushyigikira naho uwo badashatse ni ako kanya kdi nta commentaire. Bibaye byiza kurutaho Kadhafi yakwegura hakiri kare kugirango amahoro asakare muri Libiya, ubundi hakitabazwa ubutabera. Arko kdi Imana niyo mucamanza nyakuri.

  • nta kundi ariko Allah akomeze aturindire uyu mugabo nako iyi ntwali ya AFRICA!long live papa africa(gadhaffi,ariko ubundi africa ifite aba presidents cg dutegekerwa na ba rugigana????ubutwari bwe buzagaragara aciyeho!iki nicyo gihe cyo guhumuka ndavuga africa ntidufashe abashaka kudusenyera ngo tubatize umuhoro!!!!!!!!!!!go to hell mothefuckers whitemen!!!!

  • kadafi wagorwa ntaribi ariko ukuri kuzajya ahagaragara abazungu we

  • birarangiye ibye toooo

  • khadafi nakomere. Wirukana umugabo murwe ugirango ajye hehe. BARAMUHOHOTERA

  • Aba president bacu murebereho mureke guhindura itegeko shinga uko mwishakiye.

  • NIBAMURANGIZA BAZAJYA KWA MUGABE
    NAWE YIGIZE ISHYANO

  • UB– USE NJYE UWATANGIRA NKAMUSHAKISHA
    NKABAZA UMUHISI NUMUGENZI
    NKAHUNAHUNA
    MUBONYE NAHITA
    NUBAKA INZU NKIMWE YO KURI GARE
    YO MUMUJYI

  • NYAMARA KHADAFFI BAMWITONDERE; UBU WAJYA KUBONA UKABONA HATURIKIYEYO IGISASU CYA KIRIMBUZI; “H BOMB” / “BOMBE H”.

  • nimureke mbabwire mwa bantu mwe afrika dufite ibibazo nonese ntakuweho nabene wabo bakoreshejwe na bazungu,icyo atabahaye niki ,harimo amasomo abiri:kubayobozi ba president bagundira ubutegetsi jye nemera nyereri na muzehe mandera bakoze nkabo manda ebyiri ukigendera utandavuye naho ubundi kashobotse abazungu baratumara mba ndoga umwirabura.so murimake abanyarimbiya barashaka democratie niyo ihitanye kadafi yabahaye byose aliko democratie niyo bashaka izabamarira iki se niyigendere ntitwamwangaga imana imufashe muri bibihe bye byanyuma reba bagbo ubuse dukore iki bazungu bazatumara nimana yari inzungu so be carful.bitubere isomo.

  • GGGGGGGG

  • Abapresida bagundira ubutegetsi nkakadafi abazungu barabazira cyane babica nabi bamanitswe nka sada m husen wa irak abandi bose barebere ho kwiyongeza zamanda zirenze 2 zirabakoraho

  • iBYOGIGE BIBA ISOMO KWIGIRA AKARAHAKAJYAHE,UKUNVA KO ALIWOWE UZATEKEREREZA IGIHUGU MYAKA NKILIYE NTUKAGIRENGOBURYA BABABAKWISHIMIYE NIYO BACECEKA IGIHE!!!!!

  • IMANA niyo nkuru,ni nayo mucamanza ntakundi

  • Ntawamenya amaherezo yumuntu amenywa ni Imana.

  • YEWE NTAHAZAGIRE UMUNTU
    WIGIRA IGITANGAZA
    BAMUGABE, NABANDI BAREBEREHO
    UKO ABANYAGITUGU BARI KUBAKOSORA
    NTIMUZAVUGE NGO SINABABWIYE

    NJYE NDABONA IBI ARI INZIRA YO KURWANYA ABANYAGITUGU BOSE
    AHO BAVA BAKAGERA

  • Kadafi ntiyabeshye koko abarwana ni imbeba rusahuzi….abo basahura nabashyigikira ubusahuzi ntacyo bazageza kugihugu…

  • Gaddhafi yagakwiye kurekura ibihugu byose byaramutereranye ntago yarwana wenyine,gusa birababaje kuba president wabaturage nka gaddhafi ariwe uhirimye mbere yabandi banyagitugu bafrica

  • Kadhafi azize umwenda w’amafaranga menshi yahaye Sarkozy, niko bigenda n’ubundi ukopa inshuti yabura icyo ikwishyra mukaba abanzi ndetse ikaba yanakwica ukabura amafaranga yawe, ukabura incuti ukabura n’ubuzima bwawe ! Kadhafi Pole kabisa.

  • Birababaje nonese abazungu ko icyo bashakaga bakizeho ntakundi niba kubaho tugukesha ubushake bwabo mubona tumaze iki kwisi.Ikigaragara nuko icyo bashatse baragikora wavuga bakagutera inkonji.Ahubwo muhaguruke dusengere aba president bacu kuko baragowe kuko bakorera kuri pressure yabazungu kuko ari nabyo Ghadafi azize kubera kutabumvira kandi akaba yarafite imigambi myiza kuri africa batabishaka.Tegereza igihe cyawe cyokuba kwisi kirangire kuko ariko isi iteye ntanicyo wakora amarira yumugabo atemba ajya munda kandi ukubabaye siko wasakuza kuko you will end up shouting without any contribution.

  • NGEWE BURIYA NDABONA URIYA MUGAGABO YARIHUNGIYE BAKABA BATABIZI. AMERIKA RERO NISUBURE AHO YAVUMBUYE SADAMU BURIYA WASANGA ARIHO AGANGITSE.

  • YEWEGA YEWEGA UKUNTU UYU MUGABO NABONAGA ATINYITSE NONE KUMWIRUKANA NI NKO KUZIMYA BOUGIE PUUU!! NAGENDE ARAGAYITSE ARIKO NAHO AMERIKA YARIHANGANYE NGAHO NAMWE NIMUREBE KIRIYA GISHUSHANYO YARI ATUNZE IWE AHUBWO NI TERRORISTE MUBANDI.REKA NATWE TUZABUMBE ISHUSHO NKIRIYA TUYISHIRE ROND POINT TUREBE HAAAAA!!!!.

  • IKIGANZA GIFITE INGUFU ZO GUSHWANYAGUZA/KUBURIZAMO UBUSHOBOZI BWA AMERICA!!!!!!!!!!!!NDUMIWE.

  • Erega abakurwanyije suko wariubabaniye nabi nuko babitegetswe kandi nabo humura nibatubahiriza gahunda uzahorerwa indirect. twe tuzi ko ntacyibi wakoze nabaturage baragushima nuko barushijwe imbaraga

Comments are closed.

en_USEnglish