Abarokotse b’i Rukumberi ntibifuza ko Birindabagabo yongera kuburanishwa
Mu ibaruwa Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumbeli bandikiye Polisi y’igihugu, bikamenyeshwa Minisiteri y’ubutabera, iy’umutekano, Umushinjacyaha Mukuru n’inzego za IBUKA na CNLG, aba barokotse basaba ko Jean Paul Birindabagabo uherutse kugezwa mu Rwanda ataburanishwa bushya kuko yamaze gukatirwa n’inkiko Gacaca.
Muri iyi baruwa Umuseke ufitiye kopi, aba barokotse bavuga ko Birindabagabo, uherutse kugezwa mu Rwanda avuye muri Uganda aho yafatiwe, yakoze Jenoside mu cyahoze ari Komini Sake no muri Kibilira aho yavukaga.
Bavuga ko kandi atarekeye aho kuko ngo nyuma ya Jenoside yagaragaye mu bitero by’abacengezi.
Birindabagabo ngo “yaje gukorerwa dosiye ya Jenoside iburanishwa mu rukiko Gacaca rwa Nshiri mu cyahoze ari Komini Sake akatirwa igihano cya burundu y’umwihariko ku itariki ya 04, Gashyantare, 2009. Yongeye nanone gukatirwa igihano cya burundu y’umwihariko n’Urukiko Gacaca rwa Muhororo-Nyamisa (Ngororero) ku itariki ya 12, Werurwe, 2009.”
Aba barokotse banditse basaba ko uyu mugabo ataburanishwa bushya ku cyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu nyuma y’uko tariki 29 Mutarama 2015, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rumufatiye icyemezo cyo kuba afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hakurikiranwa ibyo aregwa.
Icyakora aba barokotse bavuga ko bigaragaye ko hari ibyaha bishya ataburanishijwe n’Inkiko Gacaca yazabiburanishirizwa aho yakoreye ibyaha i Rukumberi mu Karere ka Ngoma, naho bitabaye ibyo bagasaba ko Birindabagabo akwiye kujyanwa muri gereza agakora igihano yakatiwe n’Inkiko Gacaca.
UM– USEKE wabajije umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel kucyo avuga kuri iki cyifuzo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Rukumberi, maze yitinda kugira umwanzuro abitangazaho kuko ngo ikibazo kizasuzumwa n’inkiko bityo ngo igihe nikigera ubutabera nibwo buzatangaza uko ibintu bimeze.
UM– USEKE.RW
7 Comments
aragatsindwa n’Imana
Oya rwose niba Ibyo inkiko gacaca zakoze byari byemewe uwo Ruharwa nakore ibihano yakatiwe. niba Kandi ashaka gusubirishamo bikorwe ariko uwo mwicanyi ari kugihano yakatiwe nahubundi byaba arukuvuguruza inzego zashyizweho zemewe. nikindi Kdi subwa mbere yaba atorotse ubutabera.
mwitugusha mumutego bariya boherejwe bava mumahanga bagomba kuburanishwa muburyo mpuzamahanga bagakatirwa cyane ko GACACA atari mpuzamahanga ari umwihariko wacu kandi igikemangwa n’abatazi imikorere yayo
Yewe hari ibintu bituma abantu basubira mu gahinda nukuri iyaba abantu bacu baruhukiye kuri ADEPR paruwase ya Sake bavugaga ngo !
Niba gacaca yarashyizweho bikozwe mu bushishozi bigatwara ingengo y’imari ,bigatwara umwanya Jean paul Birindabagabo aramutse adakoze igihano yakatiwe haba habayeho guhinyura uwatekereje Gacaca ,uwayitanzeho ibitekerezo,n’uwayemeje ko itangira imirimo yayo mu Rwanda
Ese ko nzi ko yishe abantu benshi muri Rukumbeli kandi mu gihugu hose hakaba hari inkiko gacaca kuki mbona ntagihano yakatiwe n’urukiko GACACA rwa Rukumbeli?
Nukuri niba bibaye ngombwa ko urubanza rwe rusubirishwamo turasaba ubushinjacyaha n’ubutabera kugera aho yakoreye icyaha abo yagikoreye bagatanga ubuhamya bw’ibyo yakoze,aha ndavuga abarokotse genocide yakorewe abatutsi ba Rukumbeli,Nshiri muri Ngoma na Kibirira
Uri isi irikoreye koko.ariko ubona ufite ibitekerezo nkibyo byazatuma u rda rutera imbere??kuki se uvuga ngo ni mpuzamahanga jenoside yu rda ni mpuzamahanga cg ibyaha byakorewe mu rda,kuki se uha agaciro ubuhuzamahanga atariho ibyaha byakorewe??nge nabiriya bakora ngo nimpuzamahabga ugasanga ufungiye kwica abantu batagise icyibi bagukorera ugafungwa nkaho ari hotel kuko ngo nimpuzamahanga nkaho iyo jenoside itabaye izo mpuzamahanga zikanuye zireba ntacyo zikora,nyamara uwibye ihene cg inkoko agafungwa nabi kurusha genocidaire.nuko banabangura bakajya gukuraho nutwari dusigaye naho nge kugiti cyange aho kugirango ngufunge ubeho nkuri muri hotel urya imisoro ya leta nakwihorera rukazacwa n Imana.naho kuva rutuku abyivangamo nta butabera mbonye aho
Comments are closed.