Digiqole ad

Abarangi i Kigali, n’Abapasitoro ngo bari kujya kwivuzayo

 Abarangi i Kigali, n’Abapasitoro ngo bari kujya kwivuzayo

* Abarangi ngo ni abamarayika b’Imana
* Ngo bavura indwara abaganga ba kizungu bananiwe
* Nta miti batanga bavura umutima ibindi bikikiza
* Marayika wabo yitwa ‘Murangi’ iyo baririmba ni we bahamagara,
* Bagendera ku mategeko 10 y’Imana

Mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko hari urugo rwa Kajene Jean Bosco n’umugore we, Kajene uyu ngo ni we Mukuru w’Abarangi mu Rwanda, aha ku rugo rwe kuri uyu wa gatatu Umuseke wahasanze abantu bagereranyije baje gusenga no kwivuza.

Aho Umuseke wasanze basengera
Aho Umuseke wasanze basengera

Mu cyumba kigari gishashemo imisambi umuntu yinjiramo abanje kuvanamo inkweto, baba baririmba bavuza ingoma, biganjemo abantu ubona baciriritse ariko bemeza ko hari n’abakomeye cyane bajya baza hano, abasirikare bakomeye ndetse ngo n’abapasitoro. Hari umupasitoro Umuseke wahasanze gusa utarifuje gutangazwa amazina ngo Abakristu be batamumenya.

Baririmba bagira bati “Nshima Abarangi, nshima abarangi batsinda abazimu, batsinda indwara…Abamarayika beera bakiza indwara…”

Aha bahafite icyumba kandi cy’abarwayi, uhasanga abantu bo mu madini anyuranye, Abagatolika, Abaporo, Abasilamu aba bose Umuseke wabasanzeyo. Bamwe batanga ubuhamya ko bakize.

Kajongi Jean Bosco avuga ko bavura indwara zikomoka ku myuka mibi, ndetse ngo hari n’indwara zisanzwe nk’igifu, umwijima, diabetes, umutwe udakira ziba zikomoka ku myuka mibi n’amarozi…izi zose ngo barazivura.

Kajongi avuga ko umurwayi ubagannye babanza kumubaza niba yarabanje kwivuza kwa muganga wa kizungu kugira ngo babone aho bahera, ndetse ngo bagusaba kuba ufite mutuelle de sante kuko bazi ko ushobora nko kwitura hasi uri hano ugakomereka kandi ibyo bakaba batabivura.

Abarangi ubundi ngo ni Abamarayika b’Imana, aba ngo ni bo bahamagara bakaza bagakiza abarwayi. Kajene avuga ko nta muti n’umwe baha umurwayi, kandi bo ubwabo batavura ahubwo havura Abarangi.

Kajongi ati “Turasenga cyane, tugahamaraga Abarangi bakaza bakavura umutima udatuje ibindi na byo bigakira. Hari abaza hano bamaze imyaka badasinzira neza bagera hano bagasinzira, hari abaje bafite uburwayi bwananiranye Abarangi bakabakiza.”

Umuseke wahasanze bamwe mu bemeza ko bakize ubu bakinaza gusengera kwa Kajene, kimwe n’abandi baje kwivuza, barimo n’uwo muPastoro.

Vedaste Ubarijoro wo mu murenge wa Masaka muri Kicukiro avuga ko kuva mu myaka 25 ishize bamuroze akaguru kakabyimba kagaturika kakazana ibisebe byinshi, ntaho atageze kwa muganga ariko ngo ntiyakira.

Ubarijoro ati “Nari naracitse intege kuko ntaho ntivurije, umwaka ushize nibwo naje kwivuriza hano ari umuntu uhandangiye none dore reba uko meze, akaguru kari gukira vuba cyane, mbere byabaga ari ibisebe gusa, kandi hano nta muti bashyizeho uretse kwizera.”

Ubarijoro ngo yari yaramaranye igisebe imyaka 25 ubu ari gukira neza
Ubarijoro ngo yari yaramaranye igisebe imyaka 25 ubu ari gukira neza

Ancilla Mukabyenda yavuye mu karere ka Ruhango aje kuvuza umwana we ufite ikibazo mu muhogo kuko ngo yazengurutse ibitaro byose ntiyakira, ubu arahamya cyane ko umwana we yakize. Na we yari yagarutse hano gusenga kuri uyu wa gatatu.

Emmanuel Mutsinzi yavuye i Kayonza yari yararozwe ijisho n’umusaya nk’uko abyemeza, byarabyimbye, bimubabaza cyane kandi byarajeho ibisebe, avuga ko yari umuririmbyi muri ADEPR, ngo yarivuje ndetse yagiye no mu byumba by’amasengesho imyaka myinshi ariko ntiyigeze akira, kugeza aje aha mu Barangi.

Kajongi Jean Bosco uyobora Abarangi mu Rwanda avuga ko mu myaka itanu ishize bavuye abantu bagera kuri 600, we akaba amaze imyaka 20 ari Umurangi.

Ubarijoro avuga ko mbere akaguru ke kari ibisebe gusa gusa ariko ubu kari gukira vuba
Ubarijoro avuga ko mbere akaguru ke kari ibisebe gusa gusa ariko ubu kari gukira vuba

Abavuga ko bakorana na Dayimoni ngo ni ukubasebya

Kajongi avuga ko badakorana n’abadayimoni cyangwa imyuka mibi kuko ahubwo bavura indwara ziterwa nabo. Ndetse ngo abantu benshi ntibazi ko hari indwara barwaye kubera Satani n’abakozi be, kandi ngo Abarangi nibo barwanya.

Kajongi ati “Umurangi nta kintu avurisha kuko nta mbaraga zihariye yahawe n’Imana, we ahamagara Malayika w’Imana uza kuburizamo imigambi mibi ya satani ku bana b’Imana. Abavuga ngo dukorana n’inzoka ngo n’abadayimoni ni ukudusebya gusa.”

Iyo basenga bavuga gusa Imana, ko ishobora byose bakayisaba kohereza Malayika Murangi uvura abarwaye indwara zikomoka ku myuka mibi na satani.

Marceline Byukusenge umugore we Kajene avuga ko umurwayi ubagezeho ababwira uko arwaye bakamenya niba atari amarozi, karande, cyangwa imandwa n’indi myuka mibi basanga aribyo bakamusabira abarangi kumukiza.

Byukusenge avuga ko iyo basanze ari indwara isanzwe bamwohereza kwa muganga wa kizungu akajya kwivuza.

Ati “Hari nk’abantu baza hano bamaze imyaka n’imyaka bafite ibibazo byo gusinzira, barivuje ahantu hose byaranze, baragiye mu masengesho yandi bakabasengera bikanga ariko yagera hano tukamusabira Abarangi bakamukiza agasinzira.”

Kajene Jean Bosco n'umugore we Byukusenge ni bo bakuru b'Abarangi mu Rwanda
Kajongi Jean Bosco n’umugore we Byukusenge ni bo bakuru b’Abarangi mu Rwanda

 

Isezerano ryabo ngo ni ugufasha abarushye n’abaremerewe

Kajongi avuga ko Satani ateza uburwayi cyangwa agatuma abantu baroga abandi uburwayi bubi cyane, avuga ko hari abarwara umwijima, indwara zo mu mutwe, za pararizi, gususumira, umutwe udakira, kubura ibitotsi, ibisebe bidakira, amahembe n’ibindi byinshi ngo abantu bajyana kwa muganga wa kizungu bikanga.

Kajongi yemeza neza ko kwa muganga bavura cyane kandi bakora ibyo bazi ndetse ashishikariza akanabaza abamugana niba barabanje kwa muganga. Iyo bamugannye nyuma barasenga bagasaba Imana ikohereza Abarangi bakabakiza nta muti n’umwe bakoresheje.

Avuga ko hari abantu benshi bakijije ndetse harimo n’abari baragiye kwivuza mu Buhinde bakagaruka byaranze. Ubu ngo barakize kandi babitangamo ubuhamya.

Ati “Dufite isezerano ryo gufasha abarwayi nk’aba barushye banaremerewe kandi bivuje ahantu hose. Ntabwo tubaca amafaranga icyo tureba ni uko bakira.”

Uhetse umwana ni Ancilla Mukabyenda, umwana we ngo ubu yarakize kandi aha niho bamukijije
Uhetse umwana ni Ancilla Mukabyenda, umwana we ngo ubu yarakize kandi aha niho bamukijije
Bavuza ingoma baririmbira Imana n'Abarangi ngo bamanuke baze bakize abarwayi. Ubanza ibumoso ni Emmanuel Mutsinzi w'i Kayonza ngo wari wararozwe ijisho n'umusaya ubu ari gukira kandi ntakiribwa
Bavuza ingoma baririmbira Imana n’Abarangi ngo bamanuke baze bakize abarwayi. Ubanza ibumoso ni Emmanuel Mutsinzi w’i Kayonza ngo wari wararozwe ijisho n’umusaya ubu ari gukira kandi ntakiribwa

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

54 Comments

  • Akumiro namavunja!!!!
    Ninde wababwiyeko abarangi bakiza indwara??? Barabashuka rwose. Bo icyobakora baguteza indwara, ubundi ukajya kwivuza mumavuriro hose bikanga, kugeza igihe uzajya kubivurizamo noneho babadayimoni baribaraguteje izondwara bakakurekura ariko ntibakuvemo ukitwako ukize. Iyo wibeshye gato ukabivamo, uhita umererwanabi kurusha mbere, ukongera ukagaruka ariko utanga amafaranga mpaka mpaka ngibyo ibyabarangi.
    Abarangi nabazimu babi cyane kandi babagome.
    Kuko iyo bafashe umuntu umwe womumuryango cg se iyo wagiye kuhivuriza ubwo nyine abomumuryango bose bahita batangira kugira ibidwara bikomeye,gupfusha kwahato nahato kugeza mwese mubaye abarangi. Harinigihe umuntu aca hafi yururembo rwabo aho baterera izo ngoma zabo bakamubenguka (bakamukunda) ubwo ibyawe numuryango wawe biba birangiye amahoro mubamuyasezeye, gushaka cg se kurongorwa bibabirangiye kutunga ikintu nakimwe biba birangiye imyaku,ibyago, indwara zidasobanutse bikomaho mpaka nawe ugiye kuhivuriza ubundi bakagusigarana, ugahinduka umugirwa (umukozi) wabo. ukabubakira ururembo (nawe ugatangira kubakorera) Banyarwanda rero ndabagira inama yokwirinda, nogukizwaneza kandi mukambara imbaraga z’Yesu Christo
    Kandi bariyoberanya cyane kuko.
    Murakoze

    • Niba batica umutekano,ababagana bikaba bibafasha ikibazo kirihe koko?
      Ubyita ubuyobe ntazajyeyo!Kuki se wumva ko ibyo wemera aribyo by’ukuri?Nibutse ko
      itegeko shinga rya repubulika riha umuturwanda wese uburenganzira busesuye mu kwemera ibyo ashaka kandi repubulika y’Urwanda ntishingiye ku idini iryo ariryo ryose!

  • Egoko none se kp abarozi bakoresha izo mbaraga zabo baroga abantu nigute uyu umugabo avuga ngo arwanya abarozi kandi ahubwo iyo zikurimo zijya kukuvamo kabaye mbabajwe naba bari baramenye Yesu none nyumvira koko satani ni umugome pe !!ahubwo wamunyamakuru we nawe wafashwe byarangiye wabaye umukozi wabo uzi nogutinyuka da. ndumiwe ibyo wiyahuye ntubizi.

  • Urakoze cyane ku nama uduhaye, Imana iguhe umugisha. Ntabwo maraika w’imana afite ubushobozi bwo gukiza, Imana Rurema waremye byose niwe mukiza wacu kandi niwe uturinda iyo myuka mibi y’abarangi. Mujye mwizera Imana yonyine kandi mugane n,abaganga babyigiye, ubundi nibyanga mutuze kuko Imana izi ibyacu byose. Niyemera ko upfa wemere gupfa utanduranije ngo urajya mu barangi cyangwa abandi bapfumu kuko hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami. Erega n’ubundi iherezo rya buri wese ni ugupfa, tugasubira mu mukungugu kuko ariwo twavuyemo.

  • Daddy ushake abakozi b’Imana benyewe bakurambikeho ibiganza bagusengere. Abarangi ni abazimu babi barabeshya kuko usomye ijambo ry”Imana usanga Yesu ariwe nzira ukuri n’ubuginga abarangi rero kuri bo igifite agaciro ni abo bazimu babo b’abarangi . Izo ngoma barazivuza bakabahamagara nk’abaterekera. Ahaaaa yesu atabare igihugu cyacu pe. Ohhh reba nka kariya ka bebe bamaze kwegurira abazimu disi? Buriya kazabakoreraaaa kereka Yesu akabohoye

  • Abanyarwanda turangwa no gukabya mu ntekerezo n’ubuhezanguni.

    Kuki wumva ko abafite imyemerere itandukanye n’iyawe bayobye cg bemera abazimu?
    Kuki wumva ko Yesu Kristo ari we nzira yonyine y’ukuri n’ubugingo? Wabyemeye wenyine ukareka kubyemeza abandi batabyemera. Ese Abatabyemera ubaciriyeho iteka nkande wowe?

    Abarangi niba utabemera bakugize bate? Hari ugusabye ngo ubajyemo? Ese ababajyamo ubona ko basaze? wabaretse se wowe ntujyeyo bigutwaye iki?

    Banyarwanda nimurangwe n’ubworoherane muri byose, Umurangi, Umugatolika, Umusilamu, umuhuntu, umutwa, umututsi, UmuPL, umukombozi, umuFPR, UmwADEPR cg Umuporoso n’ahandi hose wiyumva cyane wumve ko twese icyo duhuriyeho ari UBUNYARWANDA ibyo bindi umenya ko ari ibidutanya gusa bityo rero ntubishikamehoooooo ngo usebye, upyinagaze cg ukandamize abatabirimo.

    Yari inama ya kivandimwe mbagiriye.

    Barangi namwe barangikazi nababwira iki nimusenge uko mubyifuza mu Rwanda rwanyu

    • Silas nawe garukira aho wikwigisha abantu gukurukira Satani…

    • Abarangi ni abarozi babi cyane, abakozi b’umwijima. Si uguharabika. Tujye tuvuga ikiza turwanye ikibi.

      Nkuko tuvuga ko jenoside ari mbi, reka tuze tuvuga ibibi abantu bayirinde. Ntawakwifuza ko umuryango nyarwanda washirira mu badayimoni, ejo bazababuza kubyara, bakababuza kweza, bakabateza inyatsi… ngo nukuvuga neza. Please ibi si ivangura, there are facts.

      Murakoze

      • jyewe ndabemera knd baravura ,abarangi ni abamarayika boherejwe mwisi n”imana ibaha imbaraga zo kuruhura abarushye ,kuvura indembe zifite uburwayi bwananiranye mumavuriro ya kizungu ,bakuraho inyatsi, imyuka mibi nibindi…………………gs wowe utaragerayo ntiwapfa kubyemera ark iyo urushye uremerewe uribwa ukajyayo bakagutabara ntabwo mwakongera kuvuga ibyo byose abarangi baravura baravura najye baramvuye .

  • Mana weeee, hariho abantu baba batazi ibyo barimo, abarangi ni mizimu mibi cyane, kuburyo iyo wabagiyemo bakurikirana urubyaro rwawe rwose, abavandimwe, mbese biba birangiye kuburyo nabapasteri bapfa kugusengera bikakuvamo ari bacye cyane. iyo wabigiyemo biguha agahenge gacye ugacyira, ukabona ubutunzi..ariko shahu nyuma yaho urarwara byanyabyo bakakubwira ngo uze uhabe..ibyo bita kuja kumucyeka..ubwo ukahaba weeee wataha bakakubwira ngo kugirango ugire amahoro ushinginge ururembo..bivuze ko ubichirira ukabijana iwawe..ubwo bikaba birarangiye nawe abaza kukwivurizaho nuko bigenda. sha ibibintu ndabizi umuryango wacu wabigiyemo ariko birenda kutumaraho abantu, tumaze kubivamo abavandimwe barasaze,ubu dufite abasazi nkabatanu mumuryango,abandi barapfa, imyaku,ntacyo ukora ngo kigende. yemweee mwabantu mwe mugume muri Yesu niwe nyiri mahoro naho ibyabarangi utarabijamo ntazabitekereze.

    • @james ndagushimira kuba watangiye uvuga ko ubizi ariko sinzi kubimenya uko wagiyemo niba wari muzima utarwaye cg umuryango wawe ari muzima uta rwaye niba waraje utarwaye waruje kuvuza umuntu wawe ariko Biragaragara nawe utabizi neza abantu babyumve uko umurangi avura ntago avurira kumuntu udatuje cg umuntu udakurikiza amategeko y’Imana iyo ibyo utabyujuje nago ushobora gukira hari nabaza bafite ibindi bitekerezo bazi ko bazahabona ubutunzi iyo bimeze gutyo abandi bafite imyizerere bagakira nibwo bagenda batavuwe bakirwaye ya madiyimoni noneho akabona umwanya akabatera rero icyo nshaka kuvuga ndabwira abarwaye cg abafite ababo barwajije babuze ubuvuzi hose baze bivuze bareke abitwaza ibya madini

      • WIYOBYA ABANTU, AYO NAMADAYIMONI MABI CYANE

        • TOKA WIVUGA IBYO UTAZI, ABARANGI N’ABABYEYI BEZA BAKUNDA ABANTU BOSE BABAGANA

  • Reba ikiganiro cya KNC kuri TV1 ku byerekeye abarangi: http://tv1.rw/watch_video.php?v=XXH4H99WG68O

  • Silas ni gute waceceka uzi ukuri kandi ubona abantu biroha mu ruzi barwita ikiziba? Abarangi ni nka nyabingi n’andi mashitani ni inzira y’irimbukiro. Ubwo witwa Silas ndakeka warabatijwe, shaka bibiriya ubyisomere mu gitabo cy’abami II ndetse no mu ibaruwa yandikiwe abakolosayi, Gusenga abamarayika ni ubuyobe butari ubwa none,kuko mu byo abana ba Islaheri bajyaga bahanirwa Imana ikabarekura bakajyanwa bunyago mu mahanga gusenga abamalayika birimo. Mu ibaruwa yandikiwe abakolosayi, Paul intumwa ababurira ababwira ko gusenga abamarayika bibavutsa ingororano zabo.Iyo mbuzi ni iyacu twese.

    Abarangi ni amashitani mabi cyane, amwe yahanuwe yo mu gihe cy’imperuka, kuko yiyoberanya yihindura malayika w’umucyo kandi byahe birakajya. Wazegera ababihozemo Nyagasani akabagirira neza, akabavana muri iyo nzira y’umwijima, bakubwira ibyaho. Abariyo mwese muveho, musange Kristu abaruhure, mutazabura ubugingo,

  • Njye numva abantu barekerwa ubwisanzure mu myemerere yabo naho abo bandi ni ugusebanya kuko niba ntacyo bibatwaye bazaretse kujyayo bakareka abjyayo bakikomereza urugendo ? Murakoze

    • ubwo wareka umwana wawe akajya kuba interahamwe ngo ni ubureganzira bwe?

      • Mariyarooo, Ushatse kuvu iki? SOBANURA IKIBAZO NEZA.

    • Iyo uzi ukuri ukaguhisha, nawe uba ufatanyije nabo. Tuze tureka gusiga ibintu bibi. Kandi ntamyemerere yabuza abantu umudendezo wabo ngo ni imyemerere. Satan ave mubantu.

      • Gilbert
        Uravuga ngo abarangi ni abarozi babi cyane, ushobora ese hari uwawe baroze? niba utabazi banza ubagane kugirango uvuge ibyo ufitiye gihamya, kuko kuvuga ibyo utasobanukiwe, bivuze kuba injajwa yimbura mukoro, Uronjyera ukavuga ngo nabakozi b’umwijima. ese watubwira uko umwinjima usa? ABARANGI ntabwo bijyeze narimwe bakorera mu mwijima, Abarangi bavura kumanywa y’ihango, nkuko wabyivugiye ngo. Tujye tuvuga ikiza turwanye ikibi. Ntawakwifuza ko umuryango nyarwanda wabura kwivuza kubera wowe.ntabwo umuntu wese yatekereza nkuko ubishaka menya n’Imana yadutandukanyije muburyo bwimitekerereze n’imikorere. REBA IBYAWE UREKE KUYOBYA ABANTU.
        Murakoze

  • Mwiriwe bavandimwe,
    nyje icyo mbona nuko ibitekerezo byabamwe ni uko abarangi bafatwa nki dini kandi ntago ari idini kandi ababivuga bose bashaka kubihuza nidini njyewe ndabagira inama kuko twese turabirabura turabizi iyo hatavuye ikintu mu bihugu byabanyamahanga ntago dushobora kubyemera, Icyo nshaka kuvuga abarangi baravura pe nzi abantu benshi bavuye indwara zagiye zinanirana ,abenshi ntago babyemera ariko icyo mugomba kumenya umuntu aho ava akagera hari indwara nyinshi aba afite zidashobora kubonywa nibyuma byabazungu nkizo zimyuka mibi, amarozi,nibindi niba usenga ndakwingize senga ariko ureke gusebya ibyo utazi doreko ntagihamya kigaragaza ibyo uvuga kandi n’ Imana iza bigukundira nkumukozi wayo

    Nasoza mvuga ko twakora twiteza imbere nigihugu cyacu urwaye akivuza utarwaye agafasha ababaye ariko ibintu byadusubiza inyuma tukabitera umugongo

  • @Karangwa nabandi, ndagirango mbasobanurire ndumva musobanura ibyo mutazi sibyiza ko musebya ibyo mutazi mutanahagazeho icyambere ntabwo abarangi ari idini ntabwo ujyayo aba agiye gusenga ahubwo aba agiye kwivuza, reka twese dusubize amaso inyuma twibuke Urwanda rwohambere ninde uyobewe ko kera abakurambere bacu baterekeraga, bakabandwa nibindi nibindi mwese mwize amataka murabizi ese utekerezako ibyo baterekeraga ubu bitagifite ababikora byagiyehe? iyo niyo myuka mibi idukurikirana ugasanga iraturuka kugisekuru nawe ubwawe utanazi yewe wasanga nababyeyi bawe batanazi,abarangi rero ntabwo bakoresha iyo myuka mibi ahubwo niyo barwanya, iyo uje kwivuza mubarangi siko bakwakira harigihe basanga urwaye irwara yo kwa muganga wa kizungu icyo gihe bakoherezayo, iyo basanze urwaye irwara twida izakinyarwanda bakakwemererako bazakuvura haribyo bagusaba kureka ndetse no gukurikiza nkuko bigenda kwa muganga aho ariho hose.

    dore ibyo usabwa kureka no gukurikiza; kuko hari igihe usanga umuntu uko ameze yarabigizwe nabandi arabanza agasabwa kubabarira, akabanza agakura umujinya no kumva arakariye abakugize gutyo, gukurikiza amategeko 10y’imana, ugasabwa kwizera ko imana ishobora byose kd ifite imbaraga zokugukiza basaba malayika ngo abatakambire kuri nyagasani imana,ugasabwa kwirinda ikibi icyo aricyo cyose ubuhemu, ubwambuzi, ubujira, ubusambanyi, kwica, kubeshya , kuroga ,nibindi byose bibi bihabanye namategeko icumi y’imana iyo utaretse ikibi ngo wemere gukurikiza ikiza ntabwo wakira umutima wawe wizeye niwo utuma ukira kd hari ubuhamya bwinshi, rero tujye tureka kwihuta tusebya ibyo tutazi ninde uyobewe “ko mbere ya Genocide bavugaga ko inkotanyi zifite imirizo” nonese ko zaturokoye hari imirizo mwabonye zifiye? byari gahunda yo gusebya kugirango abanyarwanda batamenya ukuri, rero namwe ndizera ko aho abarangi bakorera hazwi neza uwashaka ibisobanuro bihagije yakwigirayo agasobanuza nawe baheza.

    • Bavura Imyuka mibi cyane karande Gute? Sinzi neza ikigero uzimo abarangi cyangwa ubuvugizi ubagirira.

      Abarangi bakoresha imyuka mibi, hari abantu benshi bagiyeyo kugira ngo iyo myuka mibi ibavemo ni ikibazo. Abantu bari bakwiye kwivuriza kwa muganga. Ikindi Kandi abantu bakwiye Kumenya Imana, Bakizera Yesu (kuko ariho byanditse ko abantu bakira indwara mu izina rye, abadayimoni bagahunga mu izina rye).

      Ibi mbivuze kuberako: Mu gitabo cya Islam bavuga ko Jin cg dayimoni ikurwa mu muntu nizina ry’Imana, kandi Yesu akaba ariryo zina Imana yahaye abantu mu isi bagomba gukirizwamo.

      • Please reka gukomeza kuvuga ngo Yesu niyo nzira, menya ko abantu bose batizera iyo nzira witako ariyo nzira yukuri n’ubugingo, hari imyemerere itandukanye cyane kwisi, witegeka buri wese kwemera uko wemera. Abarangi baravura ntabwo ari IDINI, Kuko duhurirayo n’abantu bava mu madini atandukanye baje KWIVUZA Ntabwo ari UR– USENGERO. ahubwo itabare uze wivuze hakiri kare.

  • Gaga ibyo uvuga ntubizi, kukuvura kimwe ukarwara ibindi 5 se inyungu iri he? imyuka mibi ikakugendaho ubuzima bwose ndetse no ku bawe? Ushobora kuba waragiyeyo utabizi, si ngombwa ngo ubitangaze hano, ariko wowe fata icyemezo ubivemo ntacyo uzaba kuko usibye iterabwoba rya shitani, ntibarusha Imana imbaraga. Abavuga iby’uburenganzira se ubundi hari uri bubazirike ngo abavaneyo? Turabagira inama isumba izindi, muhitemo hagati yo gukurikira muyobya wiyoberanyije no kugarukira Iyabahanze ikabacungura, Soma neza ibyo James yanditse urabona arota se?

    • @iganze rwose ibyo uvuga sinzi niba warageze mubarangi cg ibyo uvuga nkaho ubizi urashaka kumbwira ko tudasenga rero nkuko ubimbwira ushaka kuvuga ko wera imbuto nziza kurusha abana baza mubarangi icyo nkubwira niba usebya abarangi utazi ibyabo Ushatse kuvuga ko uri mukuri Ushatse wareka ibyo urimo kuko iharabika ntago Imana irikunda nicyo nkwisabira wishaka kuza ibibazo bya madini abarangi sa madini ahubwo nubuvuzi muvandimwe na kugira inama yo kureka guharabika ibyo udafituye gihamya kwitirira Satani abadasa nawe bitewe ninyungu zinyuranye ntago Imana usenga yabyishimira tuza pe

  • Karangwa we ujya mu ishyamba utazi, ugacamo inkoni utazi!Mbabarira ureke iyo nzira utazibuka ibitereko washeshe.

    • Usanze kumenya umurangi bimeze nkujya mu ishyamba atazi, agacamo inkoni atazi, ABARANGI Turabazi baratuvuye, batuvurira imiryango n’inshuti zacu, Wisebya abarangi kuko ntacyo bagutwaye umunsi wawe uzagera wifuze kubazamo ubashakaho ubutabazi, AMAGARA ARASESEKARA NTAYORWA kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo IYO AMAGARA ATEREWE HEJURU BURI UMWE ASAMA AYE.

  • Bavandimwe rwose abayobozi bamadini nibareke kutujijisha kuko iyo batubwira ngo bafite imbaraga zokuvanaho imyuka mibi ngo gusengera abantu bagakira ariko ntibemere ko abarangi bariho kandi bakoresha imbaraga zimana byaba arukujijisha kuki bumva bagaya imbaraga zimana ese haba hari isezerano ko ntawundi imana yaha impano ibyo nukudaha imana agaciro kayo imana itanga impano igihe ishakiye nokuwo yishakiye rero abarangi bariho kandi bakoresha imbaraga ziva ku imana erega na yezu yaraje baramurwanya ko atarumwana wimana nyamara baje kumwemera nyuma none nubu bamukunda batakimubona rero nabarangi bariho kandi bazabaho kuko bakora ibyiza bagendera kumategeko yimana nayigihugu bubaha imana n,ubuyobozi bakavura nindwara zanairanye kuba zingue va kizungu bavura nizindi ubujiji bwo kutamenya imana n,abamalaika bakavura uburaya ubujura ubugome ubwibone nibindi byaha byose imana yanga kuko uje mubarangi icyambere bagusaba kuva mubyaha kandi umunsi kumunsi iyubirimo malaika ara kugaragaza muruhame ntiwavurwa ikiba muribyo imana yanga nkuko imana ivuga iti ndimana ifuha izirana nikibi kuba mubarangi nugutungana rwose ahubwo turasaba leta kubatera inkunga bagafatanya nama hôpital kuvura abanyarwanda kurizo ndwara ziba zarananiranye murakoze ni Alain

  • Nimwirinde kujya mukabya, kandi mujye mwirinda kwivanga mubuzima bw’abandi. Abajyayo ko ntawe uba yabahamagaye, ikindi niba kandi bakira koko ikibazo kirihe?

    Kuba tutemera kimwe ntibivuze ko ari abantu babi, cyangwa ko bakorera shitani. Kuva ryari se shitani ihangayikishwa no gukiza abantu uburwayi?

    Ubuse u Rwanda rwuzuye insengero zitagira imibare, kubera iki? Usanga abantu birirwa bahinduranya amadini nk’uko bahindura utwenda tw’imbere. Uwavuye muri Catholique cyangwa Islam ati ubu nakiye agakiza, bwacya ati nabonye Restoration church niho basenga neza, ubwo akaba aragiye ati nakiye agakiza, bwacya kabiri ati nigiriye kwa Gitwaza niwe arimo umwuka w’imana… N’ibindi namwe mwese mubona biterekeranye twirirwa twiruka.

    Mureke rero Abarangi nabo bigeragereze kuko mukuri turetse kwiyambika uruhu rw’intama ngo twigire twese Ba Bishop na ba Apotres dore ko aribyo bisigaye bigezweho. Twese tuzi neza ko Imana ntakintu kinini tuyiziho usibye ko ARIYO YAREMYE BYOSE KANDI IKABA IKUNDA IBYO YAREMYE. Ibindi by’abigira intumwa cy’ibiki, ni ukwituma kuko ntawabatumye.

  • bavandimwe banjye nanjye navuwe nabarangi ndanabavuza,utaraningwa agaramye angirango iruru riri hafi,kandi umusonga wundi ntukubuza gusinzir,agahinda kinkoko amenyako ninkinke yatoyemo?mwihanganire abababaye mutabatera agahinda kuko mwe murya mukaryama mungihe bo barara kumugogoro wumubabaro ihereho wowe ushinyagurira abarara bahagaze kubera uburwayi ari wowe umwana umugabo umugore mama wawe papa wawe murumuna wawe mushiki wawe ariwowe biriho nawe bakaba bangushinyagurira bakubuza kuvuza abaguhanga yikishije?murumva mutari abashinyaguzi? mungihe yezu cg yesu bamuzaniye abasambanye yezu cg yesu ati utarabikora na mutere ibuye niba koko usenga watubwura uwarimuteye cabugufi wica imanza wiyunvishako abari mubarangi bayobye yezu cg yesu aza mwisi bamuteraga amabuye bamurwanya kandi agakora ibitangaza ntibabihe agaciro nubujiji abarangi barabuvura bemeye yesu cg yezu amaze kuva mubantu nabarangi barakora ibyananiye wowe uvugo gutyo kandi,ninkotangi zaje kubohoza urwanda muzitako?????????????? icyebuke urebeko utari mubavugaga utyo niba warakurikiye koko inzira y,imana jya uvuga ibyowahagazeho namaso yawe?muzagane amavuriro y’abarangi kungirango tubangire inama tubingishe gukunda no kwizera imana nabamarayika bayo .abarangi ni mbaraga ziva ku imana ubyunve cyangwa ubireke ntocyo uhindura mumikorere y’abarangi ntanuwabavamo kuko mutazi uko bakora ntanubwa wabana na barangi uri inkozi yikibi?ngicyo ingituma mubavuga uko mushaka reka tubashikameho badukuye aharenga nahakomeye,njyewe nkundabarangi muhavuruke mw??????????? njyewe nu muryango wanjye dukunda abarangi,naringiye kuribwa nintare abamarayika barantabara ndashima abera bankuye ahantu.

    • Muhereza HADJI Assallam ALEYIKUM,imana ikomeze kubaha imbaraga no kwihanganira abo batazi Umurangi. MARAYIKA AZA BATABARE NABO SIBO ahubwo ni sekibi iki barimo.

  • nashakaga gukosora inkuru ibanza yu munyamakuru aho avuga imisambi nimicyeka aho avuga ko barimo gusenga ntandini narimwe abarangi bitwaza ngo babone kukuvura bakira buri wese simurusengero ahumwo

  • AHUBWO NIBA ABANTU BOSE BAMENYAGA ABARANGI ISI YABA PARADIZO, KUKO ABAVUWE N’ABARANGI BAZIRA IKIBI N’IGISA NACYO, NDABAGIRA INAMA ABAFITE UBURWAYI KUREKA KUMVA IBIVUGWA NABATAZI IMIKORERE YABARANGI. Ntabwo kwivuza ari icyaha.

  • nimwe mumyanya y,abarangi bavuriramo ikindi ingoma numwe mumiti abarangi bakoresha mukuvura bayikoresha bashyira baturisha bavana mumwigunge mumihangayiko mukwiyanga bumvako ibyabo byarangiye iyo tubaririmbiye morari iragaruka bakiyakira ninama ubangiriye bakayumva rero ingoma nimuyihe agaciro gakomeye mubuvuzi igarure amahoro mumitima yabarwayi maze amahoro yaburiwese murwanda yiyongere kumutekano wi ngihugu cyacu nimutugane mutwibarize kuko aho dukorera hazwi tubasobanurire kuko twebwe tuvuza abarangi tubifitiye ubumenyi kandi tuzabafasha gusobanukirwa

  • Abarangi baravura mwabantu mwe, Nyamara uwo bavuye ntacyo yavuga kandi aherukayo icyo gihe avurwa nakomeje kubona comments zanyu nyinshi mushatse mwavuga mwitangira nabinye byinshi kandi ataringye biriho muri za 1990-94 hakurya Uganda ahhhh mukomeze mwandike ariko haribenshi batabina ibyo bavuga nukuri. Mugire amahoro y’Imana.

  • BARAVURA CYANE MWEMERE

  • Kandi muze mwivuze mureke abasebya niba ubabaye ariko urwaye irwara zitavurwa nabazungu cyagwa waragiye kwa muganga wakizungu bikanga wirembera murugo , wikwemera kubura ubuzima gwino ukire ibintu biroshye gusa nukureka icyaha gusa nigisa nacyo ukababarira abahuhemukiye, ntago bareba idini ntabyamadini bitaho burimuntu aguma asengera aho asazwe asengera akuguma mumyizerere ye uretse gusa ubaye utasengaga imana aho rwose ntibyemewe
    N.B ubaye wenda waraguzaga , uterekera cyagwa usenga ibindi bigirwamana aho rwose barabikubuza ariko imana ugomba kuyisenga , mureke kunva abavuga ngo abarangi ni imyuka mibi hummmm ntamyuka mibi irwanya indi.

    Bo bemera imana barakuvura gusa ubundi ugasubira mwidini yawe rwose n.b witandukanya nikibi cyane ukizera imana cyane ko ikiza naho abavuga ngo imyuka mibi buriya nibazima nimubareke muze mwivuze ukuri nyakuri muzakumenya muhageze mureke kunva ababwire umusonga wundi ntago ukuraza kwijoro , gwino ubone amahoro , ubone ibitotsi wabuze , ubone umutekano womumubiri nomumutima uwo hanze yumubiri abahatubereye turabizera babikora neza cyane turanabashima rwose imana igume ibibafashemo kuko bataducungiye umutekano ntago twavuza ingoma neza kandi ingoma ituma abantu bagarura morare bakibagirwa ibibazo byari byarabajengereje.

    Nuza ariko ntabwo uzanywa itabi, inzoga , ntabwo uzakoresha ibiyobyabwenge ibyo aribyose , ntuzasambana , ntago uziba nandi mategeko 10 yose uzayubahiriza kandi biroshye kuko ninyungu zawe kuko bizagufasha nokuba umunyarwanda mwiza ufite ejo hazaza uzaguma mu idini yawe ntawe uzagukuramo ariko gwino ukire rwose usenge imana ufite nubuzima bwiza , erega imana ifite imbaraga kandi nyishi ibaye itemera ubwo buvuzi ntago yatuma bubaho rwose ariko imana irakiza kandi ifite inzira zirenga 1000 zogukiza abantu bayo nokubatabara gwino imana igutabare abarangi bakuvure rwose muntu wimana.

    Kandi niba utazi neza icyo urwaye ngwino bakuyobore rwose bazakubwira bati ikibazo ufite turagicyemura cyagwa se jyenda Faisal, CHUK , Kanombe , mu buhinde , n’ahandi kwa muganga wa kizungu rwose iyo batabishoboye barakubwira pe ,bemera kuza witwaje ubwishingizi usazwe ukoresha Mituel, RAMA , MMI , MEDPLAN , SORAS , n’ibubundi usanzwe ukoresha kuko warwara n’indi rwara batavura bigasaba ko ujya kwa muganga wa kizungu marariya , umutwe , munda se cyagwa n’izindi .
    Nano nuzabona uwagiyeyo ukabona akora ibyo twavuze haruguru bitajyanye namategeko yimana uzamenye ko ari nkawamwana wananiye ababyeyi nyine nkuko mujya mubona bene abo bana , rero bavandimwe dufite amahirwe mureke tuyakoreshe rwose , tutarembera murugo ngo tuzaze muri ambulance kandi byaratangiye tubyunva.

  • Bavandimwe shuti umuryango wawe uracyagucyeneye , igihugu kiragucyeneye ndetse nawe rwose ndabizi urikunda witegereza urupfu , wimarira ibyawe aho utabona ubuvuzi niba ubona byarakuyobeye ngwino wirebere umurangi arakiza , abamarayika bimana barakiza uzabona ubuhamya bwa beshi bakijije nawe uhereho wizere ko uzakira bizagufasha kuba umunyarwnanda mwiza.

    Witinya amaso y’abantu ibyo byose wibireba , mukiciro urimo icyo aricyo cyose uzagisangayo waba umwana , umusore ,umugabo wubatse cyagwa umugore wubatse , inkumi, umusaza , umukecuru , ikiciro cya 1 cy’ubudehe, icya 2 cy’ubudehe , icya 3 ndetse nicya 4 mwese rwose muremerewe upfa kuba gusa ubabaye ushaka ubufasha ntabwo ukumiriwe gwino uvuze cyagwa uvurwe, gwino ndakwinginze ndagukunda ndashaka ko ukira wikunva amabwire ukuri uzakumenya nusanga nta kuri kurimo uzitahira rwose nta mugozi bafite ngo bazakuzirika.

    Ariko nibura icyampa ukaza ukamenya ukuri gusa bakareka kuguma bakubeshya gyewe nicyo kimbabaza abantu babeshya bagenzi babo bakababuza kumenya icyababohora , mana dutabare rwose tureke kunva amabwire tuze turebe ukuri nitutakubona tubireke dutahe.

    Murakoze Imana ibagirire neza mumenya ukuri nyakuri

    • Mwivugire jyenzikontaribiryabo

      • RATA WOWE BAKONGERERE MUBYO UKORA BYOSE

  • AMATEGEKO 10 Y’IMANA AGORA BENSHI KUYUBAHIRIZA KURI IY’ISI KANDI ARIHO IMANA INYUZA IMITI ITUVURA NOKUTURINDA SEKIBI ITERWA NA SATANI NIYOMPAMVU ABANTU BENSHI IYOBANANIWE GUKURIKIZA AYOMATEGEKO BAHURA N’INDWARA ZITAVURWA N’UBUVUZI BWAKIZUNGU KUKO ZIBA ZIFITE INKOMOKO. UBUNDI TUZINEZAKO IMANA YAREMYE UMUNTU IMUHA UMUMARAYIKA MURINZI UMUYOBORA MUBYIZA IKAMURINDA SEKIBI UWOMUMARAYIKA UVUGWA NIWE MARAYIKA MURANGI MU MVUGO YACU. KANDI IKINDI MWIBUKEKO NUMWANA WIMANA ARIWE YESU KRISTU TWEMERA ATIGEZE YEMERWA KUGEZA AHO BAMUBAMBYE KUMUSARABA AZIRA UBUHANUZI NUBUTUMWA YARAZANYE MWISI.KUKO TUZIKO YAKORAGA IBITANGAZA AGAHUMURA IMPUMYI AGENDESHA IBIMUGA AVUGISHA IBIRAGI NIZINDI KANDI TUZINEZAKO ARI BIMWE ABAMARAYIKA BARANGI BAKORA. MWENE DAATA GANA ABARANGI KUKO NIYONZIRA YOKUGIRA UBUZIMA BUZIRA INDWARA.

  • Muhereza Mzee Kajongi, komereza aho inshingano wahawe na Malayika, igihe kirihafi ngo abantu bamenye ko abarangi ari abavuzi atari IDINI.Ndashimira abahereza bose bo mu Umuryango w’Abarangi mu Rwanda(UBARWA)mukomezerezaho mu butabazi n’inshingano mwahawe na Abamalayika zo gutabara abatewe n’Umwanzi satani. tuzi neza ko abavuwe nabarangi ari benshi cyane kandi babitangira UBUHAMYA, rero ndagira abantu bafite ibibazo byatewe n’umwanzi satani kutitesha amahirwe yo kurengera ubuzima bwabo, ngo muratinya ibivugwa n’umuntu utazi imikorere y’Abarangi. MUGIRE AMAHORO

  • Ngye ndabemera cyane aho bankuye ndahazi, abavuga ni muvuge kuko ABARANGI batabara ubabaye. Umunsi wawe n’ugera nawe bazagutara batitaye kubyo wabandagazaga kandi nta gihamya ubifitiye.

  • mwunve neza bavandi, abarangi baravura 100%. ndabemera n’abatabazi boherejwe n’imana kuza gutabara abaremerewe mw’isi, UBUVUZI N’UVUZI AMADINI N’AMADINI twese turasenga. MUGIRE AMAHORO Y’IMANA.

  • mwunve neza bavandi, abarangi baravura 100%. ndabemera n’abatabazi boherejwe n’imana kuza gutabara abaremerewe mw’isi, UBUVUZI N’UVUZI AMADINI N’AMADINI twese turasenga.

  • ABARANGI BANKOREYE IBITANGAZA NKIBYAKOREWE DANIEL WATAWE MURWOBO RW’INTARE AZAGUTABARWA NA MARAYIKA. MUBIKOMEYE BIRENZE IMBARAGA ZA MUNTU NIHO UBONERA UBUTABAZI N’IMBARAGA ZA MARAYIKA(ARIWE MARAYIKA MURANGI) ngwino mwana wamama wiheranwa n’uburwayi bwananiwe n’abavuzi ba kizungu abarangi baravura ntihazagire ukubeshya.

  • RATA ABASHAKA GUKIRA MUZAHAMAGARE KURI IYI NOMERO BABAYOBORE INZIRA YABAKIZA 0788525418 CYAGWA 0782591936 NIBA URI KIGALI WAHAMAGARA KURI IZO NOMERO

  • NYAKUBAHWA HAGGI MUSHYIREHO CONTACT ZANYU KUGIRANGO ABANTU BAMENYE AHO BABASHAKIRA RATA .

  • KAYIHONGA Espe
    ntabwo nemera narimwe umuntu wese uvuga nabi abarangi,ndashaka kubamenyesha ko ABARANGI bavura kandi cyane, ndabihamya nta shidikinya n’umutima wange wose, aho bankuye bizwi nange wahuye nikibazo, baca umugani mu kinyarwanda ngo UTARANIGWA AGARAMYE AGIRA NGO IJURU RIRIHAFI, Sigaho wisebya aho uzagana ejo byakuyobeye, AMAGARA ARASESEKARA NTA YORWA twese turasenga kandi ndabamenyesha ko ABARANGI bakunda umuntu usenga cyane, BANYAKUBAHWA BAYOBOZI BAFITE UBUVUZI MU NSHINGANO ZABO, turabasa ko mwafasha abavuzi Gakondo b’Abarangi kugira uburenga nzira mu bikorwa bakora mukuvura INDWARA ZITAVURWA N’AMAVURIRO YA KIZUNGU. Dufite ubuhamya mu bikorwa abarangi bakora.

  • BANYAKUBAHWA Muramutse mushaka ubuhamya bw’Abavuwe Turahari kandi twiteguye kubitaba mugihe cyose mwadukenera. ABARANGI BARAVURA NTA GUSHIDIKANYA. Murakoze

    • Hmmm ntago bavura bakorana nimyuka mibi none nawe ngo warakize ubwose witwa umukiristo

  • Hmm ubwose waba waramenye ukuri ukavuga gutyo abi bavuga uburenganzira bwo kwizera icyo ushaka ntitubyanze ariko icyo dushaka nuko bamrnya noneho ukuri abarangi ntabyiza byabo kristo niwe nzira ya byose

  • muraho?mwese komutsimbarara ngo ubavuyemo ubaujyahe? ubujya muri byabibi imana yanga.niyompamvu unanijwe nakamere nirari ryibyiyisi ajyenda abasebya ariko abayisebya kukobo ntibaseba. ikindi kandi batumwe gutabara abarushye mwese muvuga mutsyo ntimuzi shitani, kuko uyizi nuwahuye nayo abarangi bakayimukiza.buriwese nagasaraba ke umucamanza n,umwe,kumunsi tutazi

Comments are closed.

en_USEnglish