Digiqole ad

Abapolisi bo mu bihugu 26 basuye Isange One Stop Centre

Kuri uyu wa kabiri i kigo ISANGE ONE STOP CENTRE cyasuwe n’abapolisi basaga 26 baturutse mu bihugu 21 byo ku migabane y’isi itandukanye.

Afande Wilson Rubanzana asobanura uko Isange One Stop Center

Aba bapolisi baturuka mu bihugu by’i Burayi, mu birwa bya Calaibe, Africa ndetse no mu burasirazuba bwo hagati (Middle East) bari guhugurirwa i Nyakinama mu karere ka Musanze ku bijyanye n’ihohoterwa rushingiye ku gitsina (Gender Based Violence)

mu byo batangarije umuseke.com bavuga ko batunguwe n’u Rwego u Rwanda rugezeho mu kurwanya ubu bwoko bw’ihohoterwa bukorerwa cyane cyane igitsina gore ku isi hose.

Johnson Nicoles wo muri Guadeloupe yatubwiye ko atatekerezaga ko u Rwanda rwaba rugeze aha nyuma y’igihe gito yumvise ibyabaye mu Rwanda, ati:” Nshimishijwe no kubona uburyo iki kigo (Isange one stop center) kita ku bantu bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa, bene ibi bigo ni hake cyane biba ku isi, iki ni umwihariko kuko gikora neza cyane nkurikije ibyo neretswe

Aba bapolisi bari mi mahugurwa azamara ibyumweru bibiri maze bagasubira mu bihugu byabo.

Isange one stop center yatangijwe na Jeannette Kagame muri Nyakanga 2007, ikaba imaze kwakira abasaga 2800, yakira kandi abagera ku 150 bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa, 95% ni abagore naho 55% ni abana.

Ni ikigo gifashwa na Leta y’u Rwanda, UNIFEM, ICAP, UNICEF

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Yewe murakoze kutubeshya nukuri abanyaburayi aho ni abahe? Ese uburayi busigaye bugira abapolisi babirabura sha niyo twibera mureke kutubeshya twabemeraga ariko muzanye ibikabyo reroooooooooooo

    • ifoto yose ntiyerekana abasuye kiriya kigo,kandi ikindi mu bihugu by’iburayi bafite abapolisi n’abasirikare b’abirabura,urunva ko rero nta gitangaza.

Comments are closed.

en_USEnglish