Digiqole ad

Abanyeshuri 29 ba mbere barangije ishuri rya Muzika ku Nyundo

 Abanyeshuri 29 ba mbere barangije ishuri rya Muzika ku Nyundo

29 barangije muri iri shuri rya muzika ku Nyundo

*Senderi na Producer Clement ni bamwe mu banyamuzika baje mu birori

Ishuri rya muzika rya Nyundo riherereye mu murenge wa Nyundo mu kagari ka Nyundo mu karere ka Rubavu uyu munsi habereye ibirori byo gusoza amasomo ya muzika ku banyeshuri ba mbere barangije muri iri shuri rigengwa n’ikigo cya WDA.

Bamwe mu banyeshuri barangije muri iri shuri
Bamwe mu banyeshuri barangije muri iri shuri

Aba ni abanyeshuri 29 ba mbere barangije kuri iri shuri, ibirori byabo byaranzwe cyane n’igitaramo cya muzika inogeye amatwi cyane kandi ya LIVE cyamaze hafi amasaha abiri.

Buri wese wari aha yumvise ubuhanga mu gukora umuziki aba banyeshuri barangizanyije hamwe n’abakiri ku ntebe y’ishuri bafite.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu banyuranye harimo n’abanyamuziki nka Producer Clement wa Kina Music, umuhanzi Senderi International Hit, Tuyisenge Intore n’abandi…

Iri shuri rya muzika ku nyundo riri muri gahunda yo guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro mu Rwanda. ryatangiye tariki 10 Werurwe 2014.

Abaryigamo bafata amasomo mu gihe cy’imyaka itatu bigishwa n’inzobere muri muzika zabyize cyane cyane mu mahanga.

Muri aba banyeshuri barangije batanu (5) ni abakobwa naho 24 ni abahungu.

Abanyeshuri babiri batanze ubuhamya ku byo bagezeho n’ubumenyi bavanye hano bashimiye cyane Perezida Paul Kagame ngo watekereje akanashyira imbaraga mu guteza imbere imyuga maze bakiga muzika, amasomo ataratangwaga nk’umwuga mu Rwanda.

Bavuze ko na mbere yo kurangiza bari baratangiye kubona ku mafaranga avuye mu bumenyi bafite. Bagarutse ku gitaramo cya The Ben,  Rwanda Day aho bamwemuri bo bajyanywe bakaririmbana na Medy, Alpha Rwirangira na Teta Diana bakerekana ubuhanga bwabo.

Umwe muri bo watanze ubuhamya witwa Arbert Iradukunda yagaragaje ubuhanga bwihariye kuri Piano none ubu yaje gufasha abarimu kwigisha iki cyuma cya muzika.

Yves Nshimiyimana niwe wabaye uwa mbere muri aba banyeshuri yagize amanota 54 mu kizamini cya Leta, ubu ngo aritunze kandi anafite ibikoresho bye bwite bya Muzika yavanye mu kazi yagiye akora kanyuranye.

Dr James Vuningoma umuyozi w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco mu izina rya Minisitiri w’Umuco na Siporo yashimiye abanyeshuri barangije anavuga ko Leta ibatezeho byinshi nko kugira abahanzi baciye ukubiri n’ibiyobyabwenge.

Yabasabye aba bahanzi kuzafasha igihugu “Art and Culture Festival”  izajya iba buri mwaka nyuma y’umuganura, Leta ikaba itegereje umusanzu w’aba bahanzi muri iki gikorwa ngo Leta yifuza ko kiba igicumbi cya muzika mu Rwanda.

Abanyeshuri barangije bamaze imyaka itatu biga muzika
Abanyeshuri barangije bamaze imyaka itatu biga muzika
Bamwe mu babigishije, uri kuvuga ni Mighty Popo umuyobozi w'iri shuri wavuze ko aba barangije basohokanye ubushobozi n'ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru muri muzika
Bamwe mu babigishije, uri kuvuga ni Mighty Popo umuyobozi w’iri shuri wavuze ko aba barangije basohokanye ubushobozi n’ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru muri muzika
Aba ni barumuna babo bakiri ku ntebe y'ishuri
Aba ni barumuna babo bakiri ku ntebe y’ishuri
Abayobozi bakuru bareberera iki kigo barimo Jerome Gasana (hagati) umuyobozi wa WDA
Abayobozi bakuru bareberera iki kigo barimo Jerome Gasana (wa kabiri uvuye iburyo) umuyobozi wa WDA
Abanyeshuri babiri batanze ubuhamya bw'ibyo bavanye kuri iri shuri
Abanyeshuri babiri batanze ubuhamya bw’ibyo bavanye kuri iri shuri
Producer Clement wo muri Kina Music yari mu batumirwa
Producer Clement wo muri Kina Music yari mu batumirwa
Senderi nawe yari yaje kureba iby'aba banyamuzika baje ku isoko
Senderi nawe yari yaje kureba iby’aba banyamuzika baje ku isoko
Uyu muhango wabanjirijwe n'igitaramo cya Live cyanogeye cyane abatumiwe
Uyu muhango wabanjirijwe n’igitaramo cya Live cyanogeye cyane abatumiwe
Abarangije berekanye ubuhanga bwabo mu ndirimbo no gukoresha ibyuma bya muzika
Abarangije berekanye ubuhanga bwabo mu ndirimbo no gukoresha ibyuma bya muzika
29 barangije muri iri shuri rya muzika ku Nyundo
29 barangije muri iri shuri rya muzika ku Nyundo

Photos ©A.Kagame/Umuseke

Alain KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

3 Comments

  • Ni byiza!
    Ariko bagerageze kuko ishuri rimwe rya muzika ku gihugu cyose….
    (Urugero i Kigali hakenewe ishuri ry’umuziki ku buryo habayemo na evening or week end program ryabona abantu)

  • Htiknvvggn

  • Ni byiza cyane, mu Rwanda abacuranzi, nka ba Nkurunziza,Masabo,Byumvuhore,Makanyaga, wagirango ntacyo abandi barebeyeho.Hagati yabo nurubyiruko rw’ubu rukora muzika harimo icyuho kinini.Muzika y’umwimerere yarikenewe rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish