AbanyeGhana 200 basabye ubuhungiro muri Brazil
Police muri Brazil iravuga ko abanyeGhana bagera kuri 200 basabye ubuhungiro nyuma y’uko binjiye muri iki gihugu kuri Visa y’ubutembere baje kureba imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.
Aba bavuga ko ari Abasilamu bahunze ibibazo by’ubushyamirane hagati y’amadini mu gihugu cyabo nk’uko bitangazwa na AFP.
Bujurije ubusabe bwabo mu majyepfo ya Brazil mu mujyi wa Caxias do Sul, umwe mu mijyi iteye imbere muri kiriya gihugu.
Byitezwe ko abandi banyeGhana bagera ku 1 000 bashobora gusaba ubuhungiro ubwo imikino y’igikombe cy’Isi izaba irangiye muri iyi week end.
Abayobozi muri Brazil bo baracyeka ko aba bantu ngo ntakindi bishakira uretse uburenganzira bwo kwemererwa gukora akazi muri iki gihugu.
Umwe mu bayobozi ba Police mu gace aba bari gusabiramo ubuhungiro yameje ko ako gace karimo imirimo myinshi ariko nta munyamahanga uba ufite uburenganzira bwo gukora.
Uyu mupolisi witwa Noerci da Silva Melo yagize ati “Ubu muri iyi minsi usanga ku muhanda huzuye abanya Haiti na Senegal bacuruza za CD n’amasaha bya Pirate. Aha hantu ubu haruzuye cyane.”
Ikipe y’igihugu ya Ghana bariya bafana baje baherekeje yatsinzwe imikino ibiri na USA naPortugal, ariko ibasha kunganya n’Ubudage, ihita isezererwa mu matsinda.
Mu mategeko ya Brazil impunzi zemererwa n’amategeko gukora umurimo mu gihugu mu gihe bujuje ibisabwa basaba ubuhungiro.
AbanyaGhana basabye ubuhungiro ubu abenshi bacumbikiwe mu cyumba cya Kiliziya Gatolika aho i Caxias do Sul.
Muri iki gihugu ngo hari impunzi nyinshi z’abanya Syria zaje gusaba ubuhungiro kubera intambara iri mu gihugu cyabo.
ububiko.umusekehost.com