Digiqole ad

Abanyarwanda bamwe ntibazi ubwiza bw’igihugu cyabo – Ikatani KIYOTAKA

Umuyapani Ikatani KIYOTAKA amaze amezi ane ageze mu Rwanda, amaze kugenda ibice byose by’igihugu aho akorera umushinga JICA mu bijyanye no gukwirakwiza amazi mu biturage. Aganira n’Umuseke.com ku buryo yabonye iki gihugu gishya kuri we avuga ko ari cyiza ku buryo abona abanyarwanda bamwe batazi.

Umuyapani
Umuyapani Ikatani Kiyotaka i Kayonza

Si ubwiza nyaburanga yavugaga, avuga ku mibereho, imiyoborere, amahoro, ubwisanzure bwo gushaka ubuzima n’ibindi.

Kiyotaka utarifuje ko tumufotora wenyine, tumubajije uko amaze kubona u Rwanda ruhagaze yagize ati “ Nagiye mu bihugu bitandukanye bya Africa, mu Rwanda hari itandukaniro rinini.

Mu Rwanda abantu bakora ibyabo ubona nta gihunga, nta bwoba bwo kwamburwa utwabo nkuko henshi mu mijyi yo muri Africa bimeze. Mu byaro aho nkorera, nijoro cyane abantu wumva bagenda nta kibazo. Ni igihugu gitekanye muri rusange ku buryo bushimishije.

Uyu muyapani w’imyaka 30 y’amavuko yahuriye n’Umunyamakuru w’Umuseke.com mu burasirazuba amubwira byinshi ku buryo yabonye u Rwanda.

KIYOTAKA umaze iminsi akorera i Kayonza avuga ko muri week end afata umwanya agatembera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Ati “ Biroroshye kuko ari igihugu gito, hose maze kuhagera urebye. Mu Rwanda abaturage barakennye ugereranyije n’iwacu. Ariko igishimishije cyane ni uburyo bari gukora, usanga bose bameze nk’abantu bakangukiye umurimo kurusha ab’ahandi mu bihugu bya Africa nagezemo, nicyo cy’ingenzi.

I Kigali hateye imbere, ni heza, hari isuku n’abantu baho basa neza, iri terambere nirigera no mu byaro u Rwanda ruzaba igihugu cyiza cyane.

Umuseke.com: Uvuga iki ku buyobozi bw’u Rwanda?

Kiyotaka: Burakomeye, ntabwo bwihanganira amafuti cyangwa abaturage badashaka gukora. Ikindi bufite umuyobozi mukuru wifitiye ikizere (confidence), Paul Kagame. Sinumva ikinyarwanda neza ariko iyo yavuze ijambo numva bavuga ko riba rikarishye kandi ririmo ukuri n’amagambo y’iterambere.

Iyo ndebye uko hano byifashe, uburyo abantu bakora imirimo yabo batuje, biranshimisha kuba mpari nanjye narabazaniye ingufu zanjye. Ubu u Rwanda ni igihugu cyiza ku buryo n’abanyarwanda benshi bashobora kuba batazi.”

Ibibazo by’amatsiko

Kiyotaka waje mu bikorwa by’abakorerabushake bwa JICA avuga ko yashimye cyane uburyo abanyarwanda bamwakira aho ageze. Ati “ maze kumenya amagambo menshi y’ururimi rwanyu kuko rujya kuvugika nk’urwacu, ni ukubera ko mwanyakiriye neza.”

Ikiganiro yagiranye na HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish