Abanyarwanda biteguye gukora bidasanzwe kandi hari abagicungana n’isaha?
Kuwa Kane tariki 4 Nyakanga 2013, ubwo Abanyarwanda bizihizaga imyaka 19 ishize u Rwanda rwibohoye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabasabye gukora bidasanzwe kugira ngo biteze imbere banateze imbere igihugu cyabo bigenera uko bakomba kubaho. Ese abanyarwanda biteguye gukora bidasanzwe ko hari henshi mu bakozi ba Leta ndetse n’abikorera bagikora bacungana n’isaha? Ese biteguye guhinduka?
Nubwo gukora neza atari ugukora amasaha menshi ariko gukora neza amasaha menshi ni kimwe mu byatuma habaho umusaruro munini ku bikorera no kuri Leta.
Perezida Kagame kuwa kane Nyakanga uyu mwaka yabwiye abanyarwanda ko badakoze bidasanzwe batagera kubyo bifuza n’aho bashaka kugeza igihugu cyabo.
Nyamara ariko iyo witegereje mu mitangirwe ya serivisi mu nzego za Leta na zimwe na zimwe zikorera, gukora bidasanzwe biracyari inzozi, nubwo uzasanga henshi hari bamwe ariko bacye uzasanga bakora cyane.
Nta bushakashatsi burakorwa ku kigero cy’umurimo abanyarwanda bakora ku munsi, ariko iyo wambutse imipaka ugana nka Uganda ubona ko nta bushakashatsi bukenewe ngo tumenye ko dukeneye gukora cyane, ndetse bidasanzwe nk’uko Perezida Kagame abisaba.
Mu mujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, nyuma ya saa mbili z’ijoro na mbere ya saa moya za mugitondo uwugezemo yibaza ko nta bikorwa bikomeye bihakorerwa. Ni ikimenyetso cy’uko no mu Rwanda hose ari uko byifashe. Ni urugero rubi ku bageze i Kampala, i Nairobi cyangwa Dar es Salaam muri ayo masaha y’umunsi. Nyamara u Rwanda rwemerera buri wese ubishaka gukora amasaha 24/24.
Muri ariya masaha, nta Serivisi za banki, iza resitora, ingendo zo kubutaka, serivisi za Leta ibi cyane cyane bituma n’iz’abikorera zihita nazo zifunga maze igihugu kikajya kuryama mu gihe ibindi duturanye umurimo, isoko y’iterambere, uba ukomeje.
Leta imbarutso ya byose
Bamwe bati Leta ni umubyeyi. Nibyo. Niba ari umubyeyi natange urugero rwo gukora ku bana be.
Mu gihugu nk’u Rwanda kimirije kugera ku majyambere, amasaha 24 yakabaye yitwa macye ku mubyizi. Ntibivuze ngo abantu ntibaruhuke, ibyo ni Leta izi uko byagenda. Ariko niba akazi igahagaritse saa kumi n’imwe ikagafungura saa moya nk’uko cyera bazamuraga idarapo (ibendera), abo bikorera abenshi usanga bakorana na Leta nabo baragenza uko.
Niba habayeho imbarutso Leta (umubyeyi) igatanga urugero rw’akazi gakorwa ubutavanaho, igatanga serivisi amasaha menshi cyangwa yose 24, banki se niyo yafunga? isoko se ryafunga banki ifunguye? umudozi yaryama se abona banki ikinguye? imodoka zitwara abantu zahagarara se abantu bari kugenda? ucuruza photocopieuse se yafunga kandi abakiliya bakimushaka?
Byose bifungirwa hejuru byagera hasi n’abandi bagafunga, hagasigara abaraye izamu kwa muganga gusa bareba indembe.
Umuhinzi ushora imyaka ye, umushoferi, umucuruzi w’imyenda, umukanishi, ucuruza restora, umukarani ku isoko n’abandi bose bazakora amasaha menshi kuko inzego nini zituma bakora nazo ziriho zikora. Leta nimara gutanga urwo rugero yenda biyihenze cyane ariko abandi bakarufatiraho, yenda nyuma izabihagarike yoye guhomba (ariko iba inashora cyane ahubwo) umukozi azaba yamenye icyo gukora.
Semukunzi Vedaste ushinzwe itangazamakuru n’ububanyi n’ibindi bigo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo(MIFOTRA), yatangarije UM– USEKE ko nka MIFOTRA bashimishijwe n’ijambo rya Perezida Kagame risaba abantu gukora cyane.
Ati “Kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba gukora bidasanzwe twabyakiriye neza bidutera ingabo mu bitugu, bitwongerera ingufu natwe tuzagendera muri icyo cyerekezo kandi natwe tukiheraho.”
Avuga ku kibazo cy’abakozi ba Leta bagikora bacungana n’isaha n’abatanga serivisi nabi, Semukunzi yavuze ko muri rusange ibyo bitakibaho ariko ngo ntihabura wa wundi umwe utukisha bose.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera (PSF) ngo twumve imigabo n’imigambi bafite nyuma y’iri jambo ariko ntibyadukundira.
Gusa benshi mu bumvise ijambo ry’umukuru w’igihugu kuwa kane Nyakanga bemeza ko ari ijambo rikomeye risaba igihugu gukora bidasanzwe, ibyo bivuze ko ibyo gukorera ku masaha no gutanga serivisi mbi byo bigomba kuba byavuye mu nzira kugirango hazeho gukora bidasanzwe.
Photo/PPU
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nice analysis, Umuseke ndabakunda muri abahanga. Tugomba
Guhinduka…
@NDIKUMUKIZA, wowe se hari uwo uzi ucuruza Imyanda?usibye ko arinawe wabisomye nabi. nimukihe gukosora ibidahari.
Ahubwo dore icyo nje mbona nubwo iyinkuru itunga agatoki service za leta ubu inyinshi zisigaye zikorerwa ku Karere ubuse Ministeri yarara ikora icyi? kuko ubwo byaba bisaba ko yangaja abakozi benshi kandi mubyukuri ntamusaruro ahubwo leta ikwiye kugabanya abakozi kuburyo bufatika ariko kubagabanya ntibihagije niba bashaka ko bakora cyane Leta niyemere ihendwe nogushyiraho ibintu byatanga Imirimo nkinganda,yenda izabe ibyegurira abikorera kugiti cyabo imaze kugaruza ayo yashoye naho ubu gukora cyane nihurizo rikomeye nacyane ko nabakora ibindi e.g ubucuruzi bacyibona leta nkumu client ukomeye. nje mbona leta yiyangaje mugushakira abantu ibyo bakora aricyo kintu cyatuma abantu dukora cyane kuko Imirimo yaba yabonetse. yewe harigihe mbanibaza ese buriya buri ntara nishobora kugira uruganda rutunganya ikintu runaka maze bigakorwa buhoro buhoro bagafata kugaciro,inkunga cye icyiboneka,nahandi bakagenda bubaka uruganda ariko rwintanga rugero rushobora gutanga imirimo rukinjiza nama dovize?naho nukuri biragoye dukore cyane rwose nibyo ariko dukore icyi?ibi RDB,PSF,BNR, MINECOFIN. babigiramo uruhare rwogushaka icyakorwa cyinjiza mwisanduka ya leta ariko gitanga imirimo mon cher.
Comments are closed.