Digiqole ad

Abanyarwanda birukanywe Tanzania bamwe bafashe iya Uganda

Abagera kuri 500 mu birukanywe muri Tanzania bazira kuba bari bahatuye bitemewe n’amategeko bakambitse ahitwa Rakai muri Uganda akarere kegereye umupaka uhuza Tanzania na Uganda.

Abanyarwanda bari kwirukanwa muri Tanzania ku itegeko rya Perezida Kikwete

Abanyarwanda bari kwirukanwa muri Tanzania ku itegeko rya Perezida Kikwete

Aba bakambitse aha by’umwihariko hafi ya bose ni abanyarwanda, batangiye kugera Mutukula, zone yo muri aka karere mu cyumweru dusoje nyuma yo kwirukanwa muri Tanzania.

Nk’uko byatangajwe na commandant wa polisi muri aka gace Maxwell Ogwal, yavuze ko izi mpunzi zibarirwa muri 500, ziri aha ndetse zikaba zarahunganye n’inka zigera mu bihumbi bine (4000).

Ubwo yavaga gusura izi mpunzi, uyu commandant wa polisi; kuri uyu wa mbere yatangaje ko inzego za police ndetse n’izindi nzego z’umutekano ziri gushakisha abandi baba baraturutse muri Tanzania muri ubu buryo bari muri Uganda bataramenyekana.

Iki kemezo cyo gusezerera abatuye muri Tanzania mu buryo butemewe n’amategeko cyafashwe nyuma y’aho bigaragariye ko hari ababarirwa mu bihumbi bitanu bahatuye bitemewe n’amategeko baturutse mu bihugu nk’u Rwanda, Burundi, ndetese na Congo.

Nk’uko bitangazwa n’abayobozi bamaze gusura izi mpunzi zikambitse muri iyi nkambi, bavuga ko benshi muri aba bakambitse aha ari abagore n’abana.

Imiryango ikambitse aha hafi ya yose iroroye dore ko buri muryango ufite inka ziri hagati ya 20 na 50, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bayobozi bamaze gusura izi mpunzi, yavuze ko bamwe bahise bubaka aho baba bikinze, ndetse bamwe bakaba bakomeje gusaba ko bahuzwa n’imiryango yabo ikindi bagacungirwa n’umutekano.

N’ubwo bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano babatangarije ko batemerewe kwisanzura mu yindi miryango yo muri aka gace bakambitsemo, ministre w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa yabijeje ko bagiye kubatabariza nyuma y’isurwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish