Digiqole ad

Abanyarwanda birinde gukora ku biguruka byipfushije – MINISANTE

 Abanyarwanda birinde gukora ku biguruka byipfushije – MINISANTE

Kigali, ku wa 17 Mutarama – Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)iramenyesha Abaturarwanda bose ko mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, hagaragaye imfu z’ibiguruka mu bice bya Entebbe, Masaka na Karangala mu nkengero z’ikiyaga cya Victoria.

Bikaba bikekwa ko izi imfu ziterwa n’indwara y’ibicurane by’ibiguruka (Avian flu) kandi ishobora no kwanduza n’abantu.

Minisiteri y’ubuzima ifatanyije n’izindi nzego zibishinzwe irakurikiranira hafi iki kibazo kandi ikaba ifite ingamba zitegura gukumira, kurwanya no kurinda abaturarwanda bose.

Minisiteri y’ubuzima ikaba iboneyeho gusaba abaturarwanda bose ibi bukirikira mu rwego rwo kwirinda:

  1. Kwirinda gukora ku biguruka byipfishije;
  2. Kwirinda guteka no kurya ibiguruka byipfishije cyangwa bifite ibimenyetso simusiga bikurikira: kubyimba umutwe, ijosi n’umuhogo, guhumeka nabi, gukorora ndetse no guhitwa;
  3. Kwihutira kumenyesha ikigo cya RAB (kuri telephone 0738503589, 0732022287) amakuru yose ajyanye nahagaragaye imfu z’ibiguruka hose yaba mu ngo cyangwa ahandi.
  4. Iyo umuntu wakoze cyangwa yahuye n’ibiguruka byipfishije cyangwa agaragaje ibimenyetso, yihutire kubimenyesha serivisi zishinzwe amatungo zimwegereye;
  5. Umuntu wese wahuye n’ibiguruka arwaye cyangwa yipfishije akagaragaza ibimenyetso bikurikira bitarenze iminsi icumi, asabwe kwihutira kugana ivuriro rimwegereye. Ibimenyetso biranga umuntu wanduye ibicurane by’ibiguruka: 

 Umuriro ungana cyangwa urenze degree 38;

  Kubababara mu muhogo;

  Kurubwa umutwe;

  Ibicurane;

  Inkorora;

  Kubabara mu gituza; 

 Kubabara mu mikaya;

Ku bindi bisobanuro mwahamagara numero itushyurwa y’Ikigo Gishinzwe Ubuzima RBC 114.

********

en_USEnglish