Digiqole ad

Abanyarwanda bari muri Zambia barateguzwa kwirukanwa

 Abanyarwanda bari muri Zambia barateguzwa kwirukanwa

Lt Col Kawunda avuga ko yasanze nta mpamvu yo kuba umunyarwanda yakomeza kwitwa impunzi muri Zambia

Abanyarwanda bari muri Zambia nk’impunzi barasabwa gutaha naho abashaka kuhaguma bagashaka ibyangombwa bibemerera kuhaba nk’abahakorera aho gukomeza kwitwa impunzi kandi ntacyo bagaragaza bahunze.

Lt Col Kawunda avuga ko yasanze nta mpamvu yo kuba umunyarwanda yakomeza kwitwa impunzi muri Zambia
Lt Col Kawunda avuga ko yasanze nta mpamvu yo kuba umunyarwanda yakomeza kwitwa impunzi muri Zambia

Abanyarwanda basaga 4 000 bari muri Zambia nta byangombwa bafite uretse kwitwaza ubuhunzi bakaba basabwa gutaha ariko abafite ibyo bahakorera bagasabwa gushaka ibyangombwa kugirango bakomeze kuhaba nk’abanyarwanda bahakorera

Minisitiri w’impunzi n’imicungire y’ibiza Mukantabana Seraphine ubwo yari aherekejwe na Lt Col Panji Kaunda minisitiri wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Zambia ubwo basuraga bamwe mu batahutse bava muri RD Congo banashyikirije imbuto z’ibirayi, ifumbire ndetse n’imashini itera umuti imyaka ngo bakomeze kwiteza imbere babasabye gukangurira abasigayeyo gutaha.

Lt Col Panji yavuze ko icyamuzinduye kwari ukwirebera uko u Rwanda rwakiriye abatahutse maze yemeza ko agiye kumara ubwoba abari muri Zambia kugirango batahe ndetse anasabe abashaka kuhaguma gushaka ibyangombwa.

Ati:”Nta mpamvu yatuma abanyarwanda bakomeza kwitwa impunzi kuko ntakibazo kiri mu gihugu cyabo, icyo tugiye gukora ni ukubasaba gutaha ariko abashaka kuhaguma nabo ntakibazo gihari mu gihe baba bafite ibyangombwa tubasaba kugira.”

Abajijwe icyobateganya gukorera abazanga gutaha cyangwa ngo bashake ibyangombwa basabwa kuba bafite yagize ati:”Amategeko agomba kubahirizwa bityo abadafite ibyangombwa bagafatwa bagafungwa ubundi tugakorana n’u Rwanda tukabacyura ku ngufu ntakundi.”

Minisitiri w’impunzi n’imicungire y’ibiza Mukantabana nawe yagize ati”Turasaba abantu gutaha kuko mu Rwanda nta kibazo gihari ariko n’abashaka kuguma yo tukabakangurira gushaka ibyangombwa kuko nta mpamvu n’imwe yo kugirango abantu bakomeze kubaho buhuru kandi hari uburyo bwo kubona ibyangombwa.”

Yongeyeho ko gushaka ibyangombwa byoroshye kandi ari inyungu zabo kuko nk’abafite ibyo bakorayo baba birinda kuzirukanwa shishi itabona nk’uko biherutse kuba ku banyarwanda babaga muri Tanzania.

Bamwe mu batashye bagaragaza ko uburyo babayeho mu gihugu butandukanye n’uko byari bimeze aho bari bamaze imyaka myinshi bagashima ubufasha bakomeje guhabwa mu rwego rwo kubafasha gutangira ubuzima bushya.

Karagwenyera Yohani warimo yubakirwa inzu yagize ati:” Ntacyo batadukoreye rwose dufashwe neza, ubu umuntu aratuje bitandukanye n’uko byari bimeze mu buhungiro, abakiriyo nabasaba gutaha kuko barimo gusigara mu iterambere bababarira ubusa bitakagombye.”

Masangesho Jacqueline twasanze aho bigira kudoda yagize ati:”Ubu dufite icyizere cy’ejo heza. Ubu turigishwa imyuga tuzaheraho twiteza imbere kandi twahawe iby’ibanze byo kudufasha. Abakiri mu buhungiro ndabasaba gutaha kuko amahoro ari yose mu Rwanda abantu tukaba dukataje mu iterambere.”

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW/Musanze

3 Comments

  • Uwo babajije akavugako ameze neza ko adoda ko yizeye ejo hazaza, byantangaza kumva ibyo yavuze bamaze kugenda dore ko akenshi haba hari abambaye (polisi,abasilikare,Dasso) kakaba hari n’umubare w’abatambaye kandi akenshi bashobora kuba baruta abambaye.Ngurwo u Rwanda muri 2015.

  • Urigicucu Munyeshyaka

  • Ariko abantu nkamwe mwabaye mute Munyeshyaka? ! Iyo Habyarimana acyura impunzi ntabwoba tuba twarabuze abaguye mubuhunzi. Mbere yo kuvuga Jya ubanza utekereze

Comments are closed.

en_USEnglish