Digiqole ad

Abanyarwanda bari kuva muri Tanzania bararaswa imyambi bakananyagwa inka

Rurangwa Alexis umwe mu batashye kuri iki cyumweru avuga ko Ben Celestin w’imyaka 26, yarashwe umwambi mu mugongo n’abatanzaniya babarwanyaga babambura inka kuri iki cyumweru ubwo bari mu nzira bataha, Celestin ubu ari mu bitaro bya Kirehe.

DSCN0319 - Copy

Ku gicamunsi kuri iki cyumweru inka zirenga 2000 zari zimaze kwinjira mu gihugu, hari impungenge z’urwuri kuri ba nyirazo

Rurangwa yagize ati “ Biteye ubwoba kubona abantu mwabanaga nk’abavandimwe bari kugushushubikanya. Twaje turwana nabo bashaka kutunyaga inka baturasa imyambi turinda tugera ku mupaka.”

Iminsi 14 Perezida Kikwete yari yahaye abanyarwanda baba muri Tanzania ngo batujuje ibyangombwa yarangiye kuri uyu wa 11 Kanama 2013, kuri iki cyumweru benshi baje mu Rwanda n’inka zabo nyinshi.

Rwahama Jean Claude Umuyobozi ushinze impunzi muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi atangaza ko abanyarwanda bari bamaze kwinjira bava Tanzaniya kugeza ku mugoroba wo kuri iki cyumweru bangana n’ibihumbi bitatu Magana atanu mirongo irindwi na batandatu(3576) ariko bakaba bakomeje gutaha.

Myambi Celestin, Uhagarariye ikigo cy’igihuugu cy’ubuhinzin’ubworozi RAB mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko inka zimaze kwinjira kugera mu masaha ya saba zo kuri iki cyumweru zari inka 2143 mu gihe n’abandi benshi bakiza.

Hari impungenge nyinshi zo kubona inzuri izi nka zizororerwamo nk’uko aba bari kwirukanwa babivuga kuko nta masambu cyangwa ibikingi basanganywe mu Rwanda.

Myambi uhagarariye RAB avuga ko ubuyobozi bw’iki kigo buzagerageza kubibafashamo.

Avuga ko izi nka bateganyije ko zakirirwa mu Murenge wa Mahama muri Kirehe aho zibanza gusuzumwa, ndetse ngo hakaba hari n’ahandi hateganyijwe kwakira aya matungo mu Turere twa Kayonza mu Murenge wa Nyawera ndetse no Mu karere ka Nyagatare.

Rurangwa Alexis wageze i Kiyanzi mu karere ka Kirehe we na bagenzi be avuga ko mu nzira baje bambuwe inka zigera kuri 30 n’abatanzania.

Rurangwa aravuga ko inzira yose baje barwana n'abatanzania bashaka kubanyaga

Rurangwa aravuga ko inzira yose baje barwana n’abatanzania bashaka kubanyaga

Hari amakuru avuga ko hari abandi banyarwanda benshi bagomba guturuka i Karagwe bafite inka nyinshi cyane ariko bafite ubwoba bwo kuzirongoora ngo bazizane nyuma yo kubona uburakari abatanzania babafitiye.

Aba Banyarwanda birukanwa muri Tanzaniya, iyo bageze mu Rwanda baracyirwa bagahabwa ibyangombwa by’ibanze byo kwifashishwa mu gihe bagitegereje gujya mu miryango yabo abatayifite bakazajyanwa mu nkambi iri gutegurwa ya Kiyanza.

Aba banyarwanda biganjemo ahanini aborozi bamaze igihe kinini cyane muri Tanzania, birukanywe nyuma y’uko Perezida Kikwete agaragaje umujinya we ngo ku mpamvu z’uburyo u Rwanda rwakiriye ikifuzo cye cy’uko Leta y’u Rwanda yashyikirana na FDLR.

Abakurikiranira hafi ibya Politiki bavuga ko ubu buryo bwo kwihorera ku baturage ari ikintu kibabaje cyane kuko ngo hari izindi nzira nyinshi zo gukemura ibibazo nk’ibi by’ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu bidaciye mu guhohotera abaturage nk’abo.

DSCN0346

Amashyo y’inka n’izazo z’abaturage babaga muri Tanzania

DSCN0328

Abari kubona aba baturage bagera mu Rwanda baravuga ko biteye agahinda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish