AbanyaRwanda barasabwa guhindura imyumvire ku gusezerana Ivangamutungo risesuye
*Itegeko rishya niritorwa rizategeka Umwanditsi w’irangamimerere gusobanura uburyo bwo gucunga umutungo w’abashyingiranywe iminsi 7 mbere yo kubashyingira
K’Umurenge abasezeranye Ivanguramutungo risesuye cyangwa Ivangamutungo muhahano nibo baba inkuru idasanzwe. Kuvanga umutungo bisesuye bimeze nk’aho ari cyo gikwiye kuri benshi gusa bamwe mu Badepite mu Nteko Ishinga amategeko bavuga ko ari imyumbire idakwiye. Byagaragaye mu mpaka zagiwe ejo (kuwa mbere) ku Itegeko rireba umutungo w’abashakanye n’izungura ryari rigiye kwemezwa bigaseswa kubera impaka.
Hon. Yvonne Uwayisenga Visi perezidante w’iyi komisiyoya Politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry‘igihugu yari izanye uyu mushinga w’itegeko rivuguruye ngo wemezwe avuga ko abiyemeje gusezerana ubundi buryo butari ivanga mutungo risesuye bidasobanuye ko batubaka ngo ruhame.
Hon Uwayisenga yabigarutseho ubwo Hon Theogene Munyangeyo yari amaze kugaragaza ko mu byerekeye gucunga umutungo w’abashakanye bagishyingiranwa (Ivanga mutungo rusange, Ivangamutungo muhahano cyangwa ivanguramutungo risesuye), hakunze kubaho kubeshyana umwe akaba yari yizeye umutungo maze hatabaho ivangamutungo bigatera ikibazo.
Hon Munyangeyo yasabye kandi abagize Komisiyo ko hazabaho ubushakashatsi kuko ngo nko mu gusezerana ku Umurenge usanga baha amashyi abasezeranye ivangamutungo rusange mu gihe uburyo bwo guhitamo ari butatu. Ngo abantu bitwaza kuvuga ngo “n’ubundi bagomba (abashakanye) gusangira akabisi n’agahiye”
Hon Munyangeyo ati “Ikibazo mfite kuri ubwo buryo ntabwo twateganyije ibarura ry’uwo mutungo bavanze ngo habe havugwa umutungo bavanze (uko ungana) ku buryo busesuye.”
Ngo ibi akaba abivugira ko hari ubwo usanga uretse kuzana umutungo mwishi hari n’ubwo usanga hari uwazanye umweenda munini ugasanga bikuruye amakimbirane yo kwishyura ya myeenda itaragaragaye mbere y’uko bashyingiranywa.
Hon. Uwayisenga Visi perezidante wa Komisiyo yasobanuye ko abahura n’ibibazo bishingiye ku buryo bashyingiranye biterwa n’uko badasobanurirwa uburyo bw’imicungire y’umutungo wabo mbere, bakajya gusezerana umwanditsi w’irangamimerere akabibasomera bagahita bahitamo abeshi, bagahitamo ivangamutungo rusange kuko baba batasobanuriwe mbere kandi babona n’abandi benshi aribyo bahitamo.
Hon. Uwayisenga avuga ko igisubizo cy’iki kibazo ku banyarwanda kiri mungingo ya 19 y’umushinga w’iri tegeko riri kuvugururwa aho ivuga ko umwanditsi w’irangamimerere abasobanurira nibura iminsi irindwi mbere yo gusezerana, akabasobanurira uburyo bwose uko ari butatu noneho bagahitamo babanje kubitekerezaho kandi bazi icyo bahisemo bakazabyandikisha ku munsi wo gusezerana ariko yabasobanuriye.
Ati “ Nkumva rero uburyo bwose bw’abagiye gushyigiranwa baba bahisemo ni uburenganzira bwabo icyangobwa ni ukumenya icyo bashaka kandi noneho banabasobanuriye bagahitamo uko babyumva n’uko bashaka.”
Abadepite barasaba Abanyarwanda guhindura imyumvire no gusobanukirwa ko abadasezerana ivangamutungo rusange atari ikindi ahubwo baba birinda ko igihe bahuye n’ikibazo runaka kuri umwe muri bo kidakwiye gutwara umutungo wose w’urugo kuko baba barabaye umwe bakomeza gutunga urugo rwabo bifashishije umutungo wasigaye.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
4 Comments
abanyarwanda byo bakwiye kuva mu bujiji
Njyewe uzanzanaho ubusutwa kwisambu narazwe na sogokuru wanjye tuzagwa miswi.
Ariko ni gute umuntu azana 10millions undi akazana 10milles ngo kubera urukundo ngo ubwo bibaye 50%,50%! Nuwakunda yacurama ubwenge se? Cyane ko usanga nk’igitsina gore cyane bituma cyumva ko umugabo ariwe ugomba guteganyiriza urugo gusa, akumva ko umunsi umugabo yaje bazavanga ayo yakoreye, ubundi we mu bukumi bwe ayo yakoreye akiguriramo iburungo byo kwisiga. Ibi uretse no gusubiza inyuma urugo, byangiza ubukungu bw’igihugu.
Yeah kuvangura totally nibyo byiza kuko erega sometimes ni advantages kuko ntawamenya. Rero mumitwe yabantu harimo ko ivangamutungo risesuye ariryo ryuzuye urukundo…. Never. Dufunguke amaso tunarebe kungaruka zirenze imwe. Nubwo abenshi bareba in case of divorce ark hari many reasons….
Comments are closed.