Digiqole ad

Abanyarwanda 77 batahutse bavuye kure cyane muri DRC; muri Kasai

Ku wa kabiri tariki 30 Nyakanga 2013,  Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi yakiriye impunzi z’Abanyarwanda 77 batahutse baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Muri abo batahutse, harimo 56 baturutse mu Ntara ya Kasai. Nibo ba mbere bahungutse baturutse kure cyane y’u Rwanda muri Congo Kinshasa.

Umuryango wavuye i Kasai
Umuryango wavuye i Kasai

Umuyobozi w’inkambi y’agategaganyo ya Nkamira iherereye mu karere ka Rubavu, aho aba Banyarwanda bakiriwe, avuga ko ari ku ncuro ya mbere muri iyo nkambi hakiriwe impunzi zitahutse ziturutse Kasai.

Ubusanzwe abanyarwanda batahuka bava Kongo ngo baturuka mu ntara zituranye n’ u Rwanda arizo Kivu y’Amajyaruguru, na Kivu y’Amajyepfo.

Kasai hari impunzi z’Abanyarwanda benshi bifuza gutaha

SINGIRANKABO Simon, ni umwe mu bagize itsinda ry’izo mpunzi zatahutse ziva Kasai. Uyu mugabo yatahukanye n’abana be 11 n’abagore be babiri. Ni nawe wagize uruhare kugira ngo abandi bose bazanye batahe nyuma yo kumenya amakuru yo mu Rwanda ko ari amahoro.

SINGIRANKABO yahunze mu mwaka wa 1994, abanza kuba i Bukavu, aho yavuye mu 1996 yerekeza mu Ntara ya Kasai.

Avuga ko Muri aho yari atuye muri iyo Ntara ya Kasi ari nko muri Kilometero 250 uvuye mu mujyi wa Mbujimayi. Aho ngo hatuye izindi mpunzi z’Abanyarwanda zirenga 3000, harimo abatuye mu giturage ndetse n’ababa mu nkambi eshatu arizo: Chabobo, Rusuku na Kacha.

SINGIRANKABO akomeza avuga ko izo mpunzi zibeshwaho no guhingira abaturage. Yagize ati “ Abanyagihugu badutiza imirima tugahinga mukumvikana icyo uzamwishyura igihe uzaba wasaruye”

SINGIRANKABO kandi yemeza ko Impunzi z’Abanyarwanda ziri Kasai zibanye neza n’Abakongomani. Uyu mugabo avuga ko Ishami ry’umuryango w’Abibumbye  ryita kumpunzi (HCR) yabatuje mu nkambi,hanyuma ikigendera.

Ngo nta bundi bufasha bahabwa uretse urupapuro rwemeza ko ari impunzi rubafasha gutambuka ndetse no kudahohoterwa.

Naho ngo Guverinoma ya Kongo icyo ibafasha ni uko ibakuriraho imisoro ku bikorwa by’ubucuruzi buciriritse bakora.

Nk’uko SINGIRANKABO abitangaza, ngo muri make ubuzima bw’impunzi ziri Kasai si bubi cyane, uretse ko hari uburenganzira bavutswa kuko batari iwabo

Ati” nk’iyo umunyagihugu akwambuye ntaho ushobora kumuregera uratuza ukicecekera. Ariko iyo nk’impunzi yibye umunyagihugu, tuba tuzi ko ishobora no kuhasiga ubuzima, turaterana, tukagafasha uwibye kwishyura ubuzima bugakomeza

Ikindi SINGIRANKABO avuga ni uko iyo havutse  ibibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu, usanga Abakongomani bacyurira impunzi ngo Abanyarwanda nibo bateza ibibazo, bakababwira ngo bagomba gutaha iwabo.

Icyo gihe byadusabaga gucisha make no kwigengesera

Kasai aho baturutse (mu ibara ry'ubururu) ni kure cyane uvuye mu Rwanda
Kasai aho baturutse (mu ibara ry’ubururu) ni kure cyane uvuye mu Rwanda

Uko baje gutahuka

SINGIRANKABO avuga ko hari umuntu wo mu muryango we uba mu Rwanda, wahuye na Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi, Mukantaba Seraphine, amubwira ko afite abavandimwe be bashaka gutaha baba Kasai ariko babauze ubufasha.

Minisitiri Mukantabana ngo yasabye uwo mugabo nimero ya Telefone y’umwe muri izo mpunzi, amuha iya SINGIRANKABO.

Nyuma y’aho Minisitri yakomeje guhamagara SINGIRANKABO ndetse n’Uharagariye u Rwanda i Kinshasa nawe abigiramo uruhare kugira ngo abo Banyarwanda bifuza gutaha babarurwe bafashwe gutaha.

SINGIRANKABO avuga ko izindi mpunzi z’Abanyarwanda zimaze kumenya ko avugana n’abantu bari mu Rwanda zagize ikibazo, zigatekereza ko yazigambaniye ku buryo byamuviriyemo guhohoterwa.

Ati “ igikuba cyaracitse cyane mu mpunzi zitaba mu nkambi batangira kumpiga ngo ndi umugambanyi. Ariko sinabyita ubugome ahubwo ni ukubera kutagira amakuru y’uko mu Rwanda ibintu bimeze bagatekereza ko ndi kubagambanira

SINGIRANKABO ngo yakomeje guhohoterwa ku buryo yirirwaga yihishe mu rugo akarara hanze. Ngo yambuwe telephone ye, amafaranga ndetse aranakubitwa, andi mafaranga yari yaragurishije mu myaka amushiraho atanga ruswa kugira ngo batamugirira nabi.

Ngo yakomeje kwandika abantu bifuza gutaha mu bwihisho, amazina yabo akayoherereza HCR kuri Telefone i Kinshasa, kugeza ubwo bamaze kuba 56, HCR yabafashije gutaha.

Aba batahutse bavuga ko bamaze ibyumweru bibiri bagenda kugira ngo bagera mu mujyi wa Mbujimayi aho indege yabakuye ikabageza i Goma.

Aba batahutse kandi bafite impapuro zanditseho nimero za telephone z’abo basize inyuma, ngo abatumye ko nibamara kugera mu Rwanda bazabahamgara bakababwira amakuru nabo bagataha.

Minisiteri y’imicungire y’ibiza no Gucyura impunzi MIDIMAR, itangaza ko yiteguye gukomeza gufasha abifuza gutaha bose abasigaye muri Kasai .

Inkuru dukesha Frederick Ntawukuriryayo/PR MIDIMAR

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ni byiza ko atashye ariko nawe arakabije 11 bose koko ni akumiro,mbega weeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!

  • MURAKAZA NEZA MU RWABABYAYE. Nta hantu heza habaho haruta kw’ivuko. Imana ibane namwe.

  • Nshimishijwe no kubona baratahukanye abana bafite isuku.Nizeyeko bazihutira kubashyira mu mashuri no kubafasha to enjoy their rights.Imana ishimwe kubera iyo mirimo ikomeye yakozwe MIDIMAR ibigizemo uruhare!

  • barakaza neza abo bana b’urwanda kandi turabashimiye kwitandukanya na za nkoramaraso zisigaye mu mashyamba

  • Yeweweee!!ubutaha mujye mushyiraho namazina yabatahutse ubu mba ndebye niba ntawanjye waje nanjye niho atuye kandi yananiye kumucyura kubera kubakure

Comments are closed.

en_USEnglish