Abanyarwanda baba muri China basabanye
Kuwa 13 Nyakanga nibwo abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubushinwa bagize Diaspora Guangzhou-China barahuye barasabana mu gikorwa ngarukamwaka kiba kigamije no kwakira abandi banyarwanda baje mu Ubushinwa ku mpamvu zitandukanye.
Emmanuel Muvunyi umuyobozi wa Diaspora Guangzhou-China avuga ko bakora iki gikorwa ngo bamenyane kandi basuzumire hamwe ibikorwa byagezweho barebere hamwe n’icyo bakora nka Diaspora.
Muvunyi avuga ko guhura nk’uku gutuma bibukiranya indangagaciro z’ubunyarwanda nubwo bari mu mahanga ya kure.
Umuhango w’uwo munsi witabiriwe n’umushyitsi mukuru ambassadeur w’u Rwanda mu Ubushinwa Francois Ngarambe waboneyeho gushima ndetse no kuganiriza abo banyamuryango ba diaspora ku gikorwa kiza nkicyo cyibafitiye akamaro.
Amb Ngarambe yabibukije ko nubwo bari mu mahanga baje guhaha ubumenyi ndetse ko bagomba kuhigira byinshi bazajyana aho bavuka kugira ngo bubake u Rwanda.
Uwo muhango witabiriwe n’abantu basaga 150 baturutse mu bice bitandukanye by’Ubushinwa ndetse ni nshuti zabo zituruka mu bihugu bitandukanye.
Uyu muhango wasojwe n’imbyino nyarwanda n’ubusabane bw’aba banyarwanda baba mu Ubushinwa.
Inkuru ya E Ndayisenga/China
UM– USEKE.RW