Digiqole ad

Abanyamuryango ba PSF basabwa kuba intangarugero mu misoro

 Abanyamuryango ba PSF basabwa kuba intangarugero mu misoro

Iyi gahunda yo gukangurira indashyikirwa mu misisoro gusorana neza ikorwa na RRA na PSF

Kuba intangarugero mu gukoresha imashini za EBM, kwandika neza ibicuruzwa biguzwe kuri Facture ndetse no gushyira agaciro k’ibiguzwe kuri iyo nyemezabuguzi, ni kimwe mu byo abanyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera (PSF) bari gusabwa mu biganiro bagenda bagirana n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Iyi gahunda yo gukangurira indashyikirwa mu misisoro gusorana neza ikorwa na RRA na PSF
Iyi gahunda yo gukangurira indashyikirwa mu misisoro gusorana neza ikorwa na RRA na PSF

Ibi biganiro bigenda bihuza Indashyikirwa za PSF mu ntara zitandukanye z’igihugu. Ni gahunda iri gukorwa ku bufatanye na PSF n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) mu rwego rwo kurushaho kuzamura imyumvire mu misoro.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Indashyikirwa za PSF zahuriye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015.

Bigishijwe banasobanurirwa amategeko ajyanye n’imisoro yose yakirwa na RRA ndetse n’iyeguriwe inzego z’ibanze na yo ubu yakirwa na RRA. Bashishikarijwe kwimakaza umuco wo gutanga umusoro neza kandi ku gihe bagakomeza kuba intangarugero barangwa n’ubunyangamugayo.

Umusoro ku nyungu, umusoro ku mushahara, umusoro wa TVA, amahoro ya Gasutamo ndetse n’imisoro n’amahoro by’uturere biri mu byasobanuriwe izo ndashyikirwa. Barebeye hamwe uko imisoro ikorerwa imenyesha n’uko yishyurwa ndetse n’ikoreshwa ry’imashini itanga inyemezabuguzi (Electonic Billing Machine, EBM) banagaruka ku burenganzira bw’umuguzi butagomba na rimwe kuvogerwa yimwa facture.

Mme Norah Mukamwiza, umukozi wa RRA watanze ikiganiro i Huye, yabanje gusobanura icyo amategeko ateganya ku muntu wese utangiye ibikorwa bibyara inyungu, ko icya mbere akora bitarenze iminsi 7 atangiye ibyo bikorwa ari ukwiyandikisha agahabwa nimero iranga usora.

Hakurikiraho kumenya kubara amafaranga yakira amunyura mu ntoki ariyo bita igicuruzo. Iyo ukwezi k’Ukuboza kurangiye aricara akabara, yabona arengeje miliyoni 2 z’igicuruzo akamenya ko agomba gukora imenyeshamusoro kandi akawishyura bitewe n’icyiciro arimo.

Abasora bari mu cyiciro cy’ibikorwa bito bito bari hagati ya miliyoni 2 na 12 z’igicuruzo ku mwaka. Aba bishyura umusoro uva ku bihumbi 60 kugera kuri 300,000 ku mwaka.

Abasora baciriritse bo kuva kuri miliyoni 12 kugera kuri 50 bo bishyura umusoro mbumbe wa 3% z’igicuruzo iyo batarashobora gukora ibaruramari.

Abashoboye gukora ibaruramari bo bishyura umusoo ku nyungu ungana na 0% iyo inyungu zitageza ku bihumbi 360 ku mwaka. Inyungu ziri hagati y’ibihumbi 360 na 1,200,000 zishyurwaho umusoro ku nyungu wa 20% naho inyungu iri hejuru ya 1,200,000 yishyurwaho umusoro ku nyungu wa 30%.

Amasosiyete yo yishyura umusoro ku nyungu kuri 30%. Abasora bamaze igihe bishyura uyu musoro bo baba bafite n’inshingano zo kwishyura avansi y’umusoro buri gihembwe babaze 25% y’umusoro bishyuye umwaka wabanje.

Abari guhugurwa muri izi mpera z’umwaka baributswa ko hari avansi ya 3 y’umusoro ku nyungu itangwa bitarenze itariki ya 31 Ukuboza. Bakaba basabwa kubikora vuba kugira ngo bibarinde kuzagwa mu bihano.

Itariki ya 31 ukuboza kandi ni na wo munsi wa nyuma wo kwakiriraho amahoro ku bukode bw’ubutaka. Abo bireba basabwa kubikora badategereje umunsi wa nyuma.

Muri ibi biganiro umusoro ku nyongeragaciro TVA na wo usanga abanyamuryango bawufiteho inyota yo kuwusobanukirwa biruseho.

Aba banyamuryango basobanuriwe ko umusoro wa TVA utangwa n’umuguzi wa nyuma. Gusa umucuruzi uwuca abaguzi kandi akawushyikiriza RRA ni uba ashobora kugira igicuruzo cya miliyoni 20 ku mwaka cyangwa miliyoni 5 mu gihembwe.

Itegeko risaba ko uwanditse muri TVA wese agomba gukoresha imashini itanga inyemezabuguzi ya EBM. Niyo mashini yemewe ikaba ifite akamaro kanini ku bucuruzi kuko ifasha nyirayo gukora neza ibaruramari kandi ikamufasha kubara umusoro. Iyi mashini ifasha kandi mu kubika neza amakuru y’ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ku gihugu izi mashini naho zifite akamaro kanini kuko zituma umusoro winjira neza. Kuva EBM zatangira gukoreshwa umusoro wa TVA winjiraga wiyongereyeho ikigero cya 6.5%. Ndetse ubu abakoresha izi mashini bariyongereye kuko barenga ibihumbi 10.

Ni mu ntara eshatu iyi gahunda yo gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imisoro, ihuza abanyamuryango ba PSF na RRA, imaze kuberamo.

Mu majyaruguru yabaye tariki ya 12 Ukuboza 2015, Iburasirazuba tariki ya 11 Ukuboza 2015 ndetse n’Amajyepfo ku ya 15 Ukuboza 2015.

Indashyikirwa za PSF mu zibutswa kujya zigendana n’ikoranabuhanga ndetse zikarishishikariza n’abandi kuko ikoranabuhanga ririnda umuntu gusiragira kandi rigakoreshwa amasaha 24/24.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kimaze kwegereza abasora servisi z’ikoranabuhanga zirimo gukoresha Telephone igendanwa ugakora imenyeshamusoro (*800# Yes) ukanawishyura ukoresheje Mobilemoney cyangwa MobiCash cyangwa se gukoresha Internet ukarangiza inshingano zo gusora unyuze ku rubuga www.rra.gov.rw ukajya ahanditse online services.

Kwishyura ukoresheje Internet ugomba gusa gukorana na banki yawe ikaguha umubare w’ibanga ubundi ukaryoherwa no gukoresha ikoranabuhanga nta gusiragira.

Indashyikirwa z'Amajyepfo zasobanuriwe akamaro ko gutanga inyemezabuguzi ku bakiliya
Indashyikirwa z’Amajyepfo zasobanuriwe akamaro ko gutanga inyemezabuguzi ku bakiliya
Abanyamuryango ba PSF babasobanuriwe amoko yose y'imisoro n'inshingano bafite mu gusora
Abanyamuryango ba PSF babasobanuriwe amoko yose y’imisoro n’inshingano bafite mu gusora
Izi mashini za EBM ni zo zemewe mu gutanga inyemezabuguzi
Izi mashini za EBM ni zo zemewe mu gutanga inyemezabuguzi

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Me: @rrainfo ndabona kabisa mwahereye ahantu ha nyaho ku #Indashyikirwa. Aba nibo baba #Opinionleaders bazagera kuri wa mucuruzi wo hasi bamuhe ubutumwa imisoro yinjire. Kare kose se? hein!!

    RRA: typing…

    Me: Ko mutansubiza

Comments are closed.

en_USEnglish