Digiqole ad

Abanyamakuru n’abahanzi baguye miswi mu mukino w’udushya

Remera – Nyuma y’umukino wa Rayon Sports na Isonga FC, abafane benshi bagumye aho ngo barebe umukino w’abahanzi n’abanyamakuru b’imyidagaduro, munsi y’ikirere kibi bakiniyeho, umukino warangiye banganyije 0 – 0.

Kagarama (Inyarwanda) ahanganye na Nizzo (Urban Boys) na Senderi na King James inyuma
Kagarama (Inyarwanda) ahanganye na Nizzo (Urban Boys) na Senderi na King James inyuma

Ni umukino washimishije abantu cyane kubera imikinire y’aba basore impande zombi ugereranyije n’uwo bari bamaze kubona wa Rayon Sports n’Isonga.

Abanyamakuru b’imyidagaduro batangiranye imbaraga cyane basatira, bashaka no kwishyura igitego batsinzwe mu mukino nk’uyu umwaka ushize.

Muri uyu mukino wateguwe na Bralirwa ifatanyije na East African Promoters banategurira hamwe BRALIRWA, igice cya mbere cyakinwe iminota 20 gusa kirangira ari ubusa ku busa.

Abasore nka Platini, King James, Nizzo na Kamishi bari bamaze kwerekana ko aribo bakanyakanya mu bahanzi dore ko King James yanatsinze igitego ariko umusifuzi akemeza ko yari yaraririye.

Mu gice cya kabiri imvura nyinshi yatumye umukino ugora David Bayingana watozaga isinzi ry’abanyamakuru buri wese wifuzaga kujya mu kibuga.

Aba banyamakuru umwe muri bo (Sabin/Inyarwanda.com) yaje no kubona ikarita y’umuhondo rukumbi yatanzwe kuko yijyanye mu kibuga agasimbura agakina ntawumuhaye uburenganzira, icyasekeje benshi ni uburyo bamweretse ikarita akitera hejuru mu byishimo nk’utsinze igitego ari nako yirukanwa ngo ntasubire mu kibuga.

Ikindi cyasekeje abantu ni uburyo MC Tino yagize atya agacunga ku jisho umutoza we David Bayingana akinjira mu kibuga nawe agakina muri iyo mvura nyinshi.

Abahanzi n’abanyamakuru bakomeje guhatana mu mvura nyinshi, ariko abanyezamu Bull Dogg ku ruhande rw’abahanzi na Parfait Igenerugabe (KFM) berekana ko babizi kugeza umukino urangiye ari ubusa ku busa bajya kwiyakira mu bitwenge gusa gusa.

Nubwo uyu mukino abakinnyi b’abakobwa Anita Pendo (mu ikipe y’abanyamakuru) na Butera Knowless batakinnye (umenya bitinyiye imvura) ariko wasifuwe n’umusifuzi w’umukobwa wabyitwayemo neza cyane.

Ikipe y'abahanzi iri kwishyushya
Ikipe y’abahanzi iri kwishyushya
Arthur (KFM) yari yabukereye
Arthur (KFM) yari yabukereye
DSC_0552
Ikipe y’abanyamakuru bari benshi cyane
Anita Pendo yishyushya na bagenzi be. Mu banyamakuru hari uwari wambaye imyenda yo gukina na Timberland!!!
Anita Pendo yishyushya na bagenzi be. Mu banyamakuru hari uwari wambaye imyenda yo gukina na Timberland!!!
Christopher waje gusimbura yabanje kuba umufana na Vuvuzera, naho Knowless ntabwo yari tayari urebye utwo dukweto yari yazanye
Christopher waje gusimbura yabanje kuba umufana na Vuvuzera, naho Knowless ntabwo yari tayari urebye utwo dukweto yari yazanye/Photo Iradukunda H
DSC_0608
Senderi ashyira umupira ku mutwe
DSC_0634
Umunyezamu Bull Dogg yitwaye neza cyane
DSC_0662
Kamichi atera Free Kick akayita hanze cyane y’izamu
DSC_0664
Riderman atera tacle, yakinaga nka myugariro
DSC_0667
Mico Prosper ariruka asubira inyuma ajya kugarira no kubuza abasatira izamu ryabo
DSC_0697
Platini (Dream Boys) wakinnye neza hagati

Photos/Hervé IR & P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish