Digiqole ad

Abanyamakuru b’imikino kuri Radio batsinze abandika 4 – 1

Remera – Mu mukino wari ugamije kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyamakuru b’imikino bakora kuri za Radio bapfunyikiye ibitego bine (4) kuri kimwe (1) cy’abanyamakuru bandika mu bitangazamakuru n’imbuga za Internet mu Rwanda.

ibumoso ni Claude Hitimana (Isango Star) na Imfurayacu Jean Luc (Inyarwanda)
ibumoso ni Claude Hitimana (Isango Star) na Imfurayacu Jean Luc (Inyarwanda)

Mu mukino wa gicuti cyane uryoheye abafana bashaka kwiruhukira bagaseka, waranzwe no kwitwara neza kw’abanyamakuru bakora kuri Radio batsinze ibitego byabo hakiri kare.

Abasore nka Romario Abdul Jabar ukora kuri VOAfrica na  Samuel Imanishimwe wahoze akora kuri Radio Salus, watsinze bibiri, ni abatsinze ibitego ku ruahande rw’abanyamakuru bakora kuri Radio.

Naho igitego rukumbi cy’abanyamakuru b’imikino bandika cyatsinzwe na Imfurayacu Jean Luc wandika amakuru y’imikino ku Inyarwanda.

Mu gice cya kabiri abanyamakuru bandika mu bitangazamakuru bagerageje noneho kwihagararaho ntibatsindwa byinshi kuko nyuma yo gutsindwa bitatu ku busa mu gice cya mbere bamwe bari batangiye kwibaza ko baza kuba ba nyaminani cyangwa macumi nyuma y’umukino.

IMG_6598
Aimable Mbarushimana Cissé (Radio Flash), Deny (Isango Star) na Isiaka Mulemba (VOAfrica) inyuma yabo. Aha ni mbere y’umukino mu kwishyushya
IMG_6603
Iyi ni ikipe y’abanyamakuru ba Radio, harimo umwe wari waje kwifotoza gusa kuko ni 12 kandi iyi foto ijyaho 11. Mu bahagaze harimo nka Issiaka Mulemba ubanza ibumoso, Claude Hitimana numero 4 (COntact FM), Dodos numero 8 (Radio 1) Romalio Abdul Jabar numero (VOAfrica), numero 12 Parfait Igenerugabe (KFM), umunyezamu Froduard Bacaro (Radio Huguka), Deny numero 13 (Isango Star), numero 17 Aimbale Mbarushimana (Flash FM)
IMG_6626
Ikipe y’abanyamakuru bandika, bo kuri iyi foto n’abasimbura n’abatoza bose bamanutse
IMG_6646
Mbere y’umukino bafashe umunota wo kwibuka abanyamakuru b’imikino bagenzi babo bazize Jenoside
IMG_6654
Umukino watangiye, umusifuzi wo hagati yambaye ishati n’ikoboyi bye
IMG_6659
Mu kibuga hagati barahatana
IMG_6617
Jado Castar yasaga n’uwiteguye ariko ntibyashobotse ko ajyamo yirambika hafi aho
IMG_6661
Abandi mu kibuga bari bakomeje guhatana
IMG_6670
Abasore bamwe ibiro ntibikiboroheye
IMG_6672
Jean Luc Imfurayacu amaze kubona igitego cy’impozamarira ku banyamakuru b’imikino bandika

Photos/JD Nsengiyumva Inzaghi

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Hahahah abanyamakuru baranyica cyane! ibyo bavuga ntaho biba bihuriye nibyo bakina. bavuga umupira bagakina comedy mu kibuga hehehehhe

  • Yooooooooooo CASTAR disi! umukinnyi ushaje arinda imyenda kweli! iyi match umenya yari isekeje

  • hehehehhe uyu wo hepfo w’ibisogisi birebire arakata nk’ikamyo neza neza

  • Ahubwo bagabanye inzoga kdi bakore imyitozo myinshi kuko bazakuramo uburwayi niba badakoze sport,ubundi ururimi n’ibikorwa bigomba gutandukana naho mwenedata we niyirindire imyenda none se ko atagishoboye no kuri Radiyo biranga biranga rwose. aliko ntacyo nibura baduhaye comedy

  • Hhahahahahha! Mbega match yari itangaje gusa nta gaciro bayihaye. ni Gute umusifuzi asifura umukino yambaye Ikoboyi n’ishati? Nyamara ari akandi kantu kabaye mu kibuga atari abanyamakuru byatanga Suje y’umunsi.

    Ikindi Hitimana ntago ari ku Isango ahubwo ni Contact FM

  • Yooooooohhh sinarinziko ivogonyo rya Castar ryarangirira kugatebe 90 igashira!!!

  • koko castar abure mu kibuga na David abure!!!Wapi kabisa Coach yabarenganyije,habayemo kubera ntibakagombye kubura bombi kuko uko bawukina kuri Radio mukibuga bari kurusha Messi ufite ballon d’or enye.hahahahahahaha

  • EREGA BURYA ABANTU BAGIRA AMAGAMBO MENSHI,UBABWIYE GUKORA IBYO BAVUGA WASANGA IBYO BASHOBOYE ARI BIKE CYANE, cg se NTA NA BICYE!

Comments are closed.

en_USEnglish