Abanyamakuru b’imikino kuri Radio batsinze abandika 4 – 1
Remera – Mu mukino wari ugamije kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyamakuru b’imikino bakora kuri za Radio bapfunyikiye ibitego bine (4) kuri kimwe (1) cy’abanyamakuru bandika mu bitangazamakuru n’imbuga za Internet mu Rwanda.
Mu mukino wa gicuti cyane uryoheye abafana bashaka kwiruhukira bagaseka, waranzwe no kwitwara neza kw’abanyamakuru bakora kuri Radio batsinze ibitego byabo hakiri kare.
Abasore nka Romario Abdul Jabar ukora kuri VOAfrica na Samuel Imanishimwe wahoze akora kuri Radio Salus, watsinze bibiri, ni abatsinze ibitego ku ruahande rw’abanyamakuru bakora kuri Radio.
Naho igitego rukumbi cy’abanyamakuru b’imikino bandika cyatsinzwe na Imfurayacu Jean Luc wandika amakuru y’imikino ku Inyarwanda.
Mu gice cya kabiri abanyamakuru bandika mu bitangazamakuru bagerageje noneho kwihagararaho ntibatsindwa byinshi kuko nyuma yo gutsindwa bitatu ku busa mu gice cya mbere bamwe bari batangiye kwibaza ko baza kuba ba nyaminani cyangwa macumi nyuma y’umukino.
Photos/JD Nsengiyumva Inzaghi
JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Hahahah abanyamakuru baranyica cyane! ibyo bavuga ntaho biba bihuriye nibyo bakina. bavuga umupira bagakina comedy mu kibuga hehehehhe
Yooooooooooo CASTAR disi! umukinnyi ushaje arinda imyenda kweli! iyi match umenya yari isekeje
hehehehhe uyu wo hepfo w’ibisogisi birebire arakata nk’ikamyo neza neza
Ahubwo bagabanye inzoga kdi bakore imyitozo myinshi kuko bazakuramo uburwayi niba badakoze sport,ubundi ururimi n’ibikorwa bigomba gutandukana naho mwenedata we niyirindire imyenda none se ko atagishoboye no kuri Radiyo biranga biranga rwose. aliko ntacyo nibura baduhaye comedy
Hhahahahahha! Mbega match yari itangaje gusa nta gaciro bayihaye. ni Gute umusifuzi asifura umukino yambaye Ikoboyi n’ishati? Nyamara ari akandi kantu kabaye mu kibuga atari abanyamakuru byatanga Suje y’umunsi.
Ikindi Hitimana ntago ari ku Isango ahubwo ni Contact FM
Yooooooohhh sinarinziko ivogonyo rya Castar ryarangirira kugatebe 90 igashira!!!
koko castar abure mu kibuga na David abure!!!Wapi kabisa Coach yabarenganyije,habayemo kubera ntibakagombye kubura bombi kuko uko bawukina kuri Radio mukibuga bari kurusha Messi ufite ballon d’or enye.hahahahahahaha
EREGA BURYA ABANTU BAGIRA AMAGAMBO MENSHI,UBABWIYE GUKORA IBYO BAVUGA WASANGA IBYO BASHOBOYE ARI BIKE CYANE, cg se NTA NA BICYE!
Comments are closed.