Abanyamakuru baracyinubira kuvangirwa n'inzego za Leta mu kazi-RMC
Komisiyo y’itangazamakuru mu Rwanda “Rwanda Media Commission”, ari narwo rwego rwo kwigenzura rw’abanyamakuru ruratangaza ko n’ubwo mu buryo bw’amategeko bahawe uburenganzira bwo kwigenzura bagifite imbogamizi zituma batajya mbere zirimo abayobozi batarashaka kurekurira itangazamakuru ubwigenge bwuzuye, ubukene n’ubumenyi bucye mu mwuga.
N’ubwo mu Rwanda hariho ibigo, imiryango n’inzego zitandukanye zirimo n’iza Leta nk’Inama nkuru y’Itangazamakuru, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imiyoborere, n’izindi zivuga ko zishinzwe guteza imbere itangazamakuru no kuryongerera ubushobozi urwego rwo kwigenzura n’ubwisanzure bw’abanyamakuru mu Rwanda (Self regulation body) rusanga nta kirakorwa.
Muvunyi Fred, Umuyobozi wa Komisiyo y’itangazamakuru mu Rwanda “Rwanda Media Commission” (urwego rwo kwigenzura ww’abanyamakuru) ashima intambwe imaze guterwa nyuma y’umwaka umwe habaye ivugurura mu mategeko n’inzego zishinzwe itangazamakuru mu Rwanda gusa ngo haracyari n’imbogamizi zikomeza gutsikamira itangazamakuru.
Muvunyi avuga ko ikibazo kiza ku isonga ari ubukene kuko bituma Abanyamakuru benshi bakora badahebwa, bityo nabo bagakora nabi cyangwa bakajya mu zindi ngeso zishobora gutuma babona uko babaho.
Ati “Abanyamakuru ntibakwiye gukorera Merci (gushimwa) gusa, ….kuko umunyamakuru utishimye ameze nk’umusirikare ufite imbunda atishimye, icyo gihe ashobora kuyikoresha icyo ashaka.”
Ikindi kibazo avuga ni icy’ubumenyi bucye bw’abanyamakuru no kutita kubyo bakora n’ingaruka bifite kandi ugasanga hamwe na hamwe n’abayobozi b’ibitangazamakuru batabyitaho.
Muvungi kandi avuga ko hakiri n’Abayobozi mu nzego zitandukanye batari basobanukirwa uburenganzira bw’itangazamakuru n’inyungu yo kugira itangazamakuru ryisanzuye.
Ibi byatumye mu gihe gito uru rwego rumaze rushinzwe, rumaze kwakira ibirego 31 birimo 27 by’abaturage barega ibitangazamakuru na bine (4) by’abanyamakuru bimwe uburenganzira bwabo, muri byo 17 bikaba bimaze gukemurwa.
Muvunyi ati “Impamvu ibibazo by’abaturage aribyo byinshi ni uko abaturage bagenda basobanukirwa uburenganzira bwabo, kuba ibitangazamakuru byariyongereye, n’amakosa ya kinyamwuga.”
Ibi yabigarutseho mu nama y’umunsi umwe yahuje abanyamakuru, abayobozi b’ibitangazamakuru, inzego n’amashyirahamwe by’abanyamakuru, RGB n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’itangazamakuru.
Mu bindi bibazo abanyamakuru bagaragaje harimo kuba inzego zitandukanye by’umwihariko iza Leta zicyivanga mu mikorere y’ibitangazamakuru no gushaka kubitwara uko bishakiye.
Claudine Delucco Uwanyirigira, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yavuze ko ubu barimo guhangana n’ibibazo bikomeye birimo guhindura imyumvire y’abaturage ku buryo babafataga, no guhindura imyumvire y’abayobozi bari bamenyereye gukoresha Orinfor uko bishakiye.
Ikindi kibazo abanyamakuru bagaragaje ni icy’uko Leta ibashyiriraho amategeko rimwe na rimwe nabangamiye umwuga w’itangazamakuru batabanje kubaza abanyamakuru, aha hatanzwe urugero rw’amateka ya Minisitiri agenda ashyirwaho, ndetse banikoma iriri mu biro bya Minisitiri w’Intebe ritegereje gusinywa rigaha uburenganzira burenze ubusanzwe ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kuko ngo rishobora kuzaza ritsikamira itangazamakuru kurushaho.
Ku ruhande rwa Leta, Prof. Shyaka Anastase yashimye uburyo abanyamakuru biniguye bakagaragaza akabari ku mutima, ndetse anasaba ko inama nk’iyi yajya iba buri gihembwe kugira ngo impande zombi zikomeze guhana ibitekerezo kucyanoza umwuga w’Itangazamakuru dore ko n’ubwo bushake buhari ku mpande zombi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibitangazamakuru bisaga ijana birimo Televiziyo 14 zemerewe gukora ariko hatangiye gukora eshanu (5), radio 29, ibinyamakuru byandika 55 n’imbuga za internet.
Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Iyo umaze gusoma iyi nkuru ukongeraho n’ibyo Prof Shyaka yabwiye abadepite b’abongereza wibaza ugugukuri cyangwa urimo kubeshya.
Ibyavuzwe n’umuyobozi , w’urwego rw’itangazamakuru rwigenzura mu Rwanda “Rwanda Media Commission”Muvunyi Fred ko zimwe mu mpamvu zikomeye ziza ku isonga zituma ibi bigo by’ ibitangazamakuru bisaga ijana bidakora neza biterwa no gutsikamirwa kw’itangazamakuru ndetse n”abanyamakuru barikoramo badakora neza akenshi biterwa nuko abashoramari ibigo byabo bitari byagira ubushobozi bwo guhemba abakozi babyo ndetse ukanabona ubumenyi bugaragara ari nuke byose uko abigaragaza kubera gushaka iterambere ryatangirira mu itangazamakuru byatumye n’isesngura rye rishobora guta agaciro.Mpereye k’ubumenyi ari bwo bwatangiranye n’inama nkuru y’itangazamakuru , hagiye hirengagizwa kenshi ko abanyarwanda bataragira ubushobozi bwo kwiga neza ibyo bashaka n’uburyo babishakamo . Aya mateka y’ubumenyi ni maremare ubwo tuzabifatira umwanya wabyo. Ariko Muvunyi Fred nubwo ijya kurisha ihera k’urugo , ariko bigenze gutya ahubwo itsikamirwa yavuze yasanga ingengo yose ihariwe itangazamakuru u Rwanda rwamugara!!!Imyumvire mike mu nzego zinyuranye zituma itangazamakuru ritsikamirwa ntirigire ubwisanzure , Muvunyi ashingiye ku nama zinyuranye amaze kujyamo zirebana n’itangazamakuru , hatabayeho gukurikiza amategeko , niyibaze ibyo umunyamakuru mu Rwanda yakora!!!! Biroroshye gufata ibinyamakuru bishobora gusindagira bigasohoka rimwe na rimwe ingaruka ziva mu mubyo byandika !!!!!Icyo nshimira ibyo bigo ni ugutinyuka kwabyo bigafungura kandi bizi neza ko bitazatera kabiri . Ariko icyo mbigayira nuko byirengagiza ko ibyo bifite ingaruka zikomeye haba kuri ba nyiranyo ndetse bikanabangamira inshingano byihaye zo kwigisha rubanda. Hari utanga icyo adafite Muvunyi?Ingeso mbi ziterwa n’ubukene: Ubu koko niba ingeso mbi zose ziterwa n’ubukene , U Rwanda rwaba rugeze he ko abanyarwanda benshi tutaragera kubyo twifuza by’ibanze? Ariko ndagushimiye kubera ubwitange wihaye ukagaragaza uko ubona ibintu. Uko ubona ibintu nibyo bigaragaza ubumenyi mu kintu uvugaho…….Sindabatererana ,kandi kuba umunyamakuru mwiza si ukugendana ikimenyetso mu gatuza ( Press card), ahubwo ni uburyo ukoresha ufasha abandi kumenya ibyo bataragerah kumemya News and history are both my domain interests Ntarugera François
Ibyavuzwe n’umuyobozi , w’urwego rw’itangazamakuru rwigenzura mu Rwanda “Rwanda Media Commission”Muvunyi Fred ko zimwe mu mpamvu zikomeye ziza ku isonga zituma ibi bigo
by’ ibitangazamakuru bisaga ijana bidakora neza biterwa no gutsikamirwa
kw’itangazamakuru ndetse n”abanyamakuru barikoramo badakora neza
akenshi biterwa nuko abashoramari ibigo byabo bitari byagira ubushobozi
bwo guhemba abakozi babyo ndetse ukanabona ubumenyi bugaragara ari nuke
byose uko abigaragaza kubera gushaka iterambere ryatangirira mu
itangazamakuru byatumye n’isesngura rye rishobora guta agaciro.Mpereye
k’ubumenyi ari bwo bwatangiranye n’inama nkuru y’itangazamakuru ,
hagiye hirengagizwa kenshi ko abanyarwanda bataragira ubushobozi bwo
kwiga neza ibyo bashaka n’uburyo babishakamo . Aya mateka y’ubumenyi ni
maremare ubwo tuzabifatira umwanya wabyo. Ariko Muvunyi Fred nubwo ijya
kurisha ihera k’urugo , ariko bigenze gutya ahubwo itsikamirwa yavuze
yasanga ingengo yose ihariwe itangazamakuru u Rwanda rwamugara!!!Imyumvire
mike mu nzego zinyuranye zituma itangazamakuru ritsikamirwa ntirigire
ubwisanzure , Muvunyi ashingiye ku nama zinyuranye amaze kujyamo
zirebana n’itangazamakuru , hatabayeho gukurikiza amategeko , niyibaze
ibyo umunyamakuru mu Rwanda yakora!!!! Biroroshye gufata ibinyamakuru
bishobora gusindagira bigasohoka rimwe na rimwe ingaruka ziva mu mubyo
byandika !!!!!Icyo nshimira ibyo bigo ni ugutinyuka kwabyo
bigafungura kandi bizi neza ko bitazatera kabiri . Ariko icyo mbigayira
nuko byirengagiza ko ibyo bifite ingaruka zikomeye haba kuri ba nyiranyo
ndetse bikanabangamira inshingano byihaye zo kwigisha rubanda. Hari
utanga icyo adafite Muvunyi?Ingeso mbi ziterwa n’ubukene: Ubu
koko niba ingeso mbi zose ziterwa n’ubukene , U Rwanda rwaba rugeze he
ko abanyarwanda benshi tutaragera kubyo twifuza by’ibanze? Ariko
ndagushimiye kubera ubwitange wihaye ukagaragaza uko ubona ibintu. Uko
ubona ibintu nibyo bigaragaza ubumenyi mu kintu uvugaho…….Sindabatererana
,kandi kuba umunyamakuru mwiza si ukugendana ikimenyetso mu gatuza (
Press card), ahubwo ni uburyo ukoresha ufasha abandi kumenya ibyo
bataragerah kumemya News and history are both my domain interests Ntarugera François
Comments are closed.